#Tujyanemo: Uruganda ‘Urwunge’ rwahize gufatanya n’Akarere ka Musanze kurwanya ubukene n’igwingira ry’abana

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwa ‘Urwunge UWSS Ltd’ rukorera mu Karere ka Musanze rwahize gufatanya n’ako Karere kurwanya ubukene mu bagatuye no kurwanya igwingira ry’abana mu rwego rwo gufatanya n’abaruturiye mu Iterambere. Urwo ruganda rwabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Akarere ka Musanze iheruka guterana mu mpera za Mutarama 2026, yahuje abayobozi n’abafatanyabikorwa b’ako Karere. […]

Continue Reading

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi nk’inkingi y’iterambere

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragarije ibihugu bya Afurika ko kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ari inkingi y’iterambere ry’igihugu, asobanura ko nta gihugu cyavuga ko cyateye imbere kigifite abagore bapfa babyara. Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Gashyantare, mu nama ya 39 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu kiganiro cyihariye cyari gifite insanganyamatsiko igira […]

Continue Reading

Rusizi: Abana babiri basanzwe mu Kabari banywa inzoga basibye ishuri

Abana babiri bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, umwe wiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza, undi wiga mu wa Kabiri w’ayisumbuye, basanzwe mu Kabari basibye ishuri bari kwinywera inzoga z’inkorano. Byabaye ku wa 09 Gashyantare 2026, ubwo hakorwaga ubugenzuzi mu Tubari, hagamijwe guca inzoga zitemewe. Basanzwe mu Kabari kari hafi y’ishuri bigaho […]

Continue Reading

Rutsiro: Moto itwawe n’utarahise amenyekana yagongeye umunyeshuri w’imyaka 11 ku ishuri arapfa

Umwana witwa Ugirumugisha Eugene wo mu Karere ka Rutsiro wigaga mu wa gatanu w’amashuri abanza, moto yamugongeye ku ishuri arapfa, uwari uyitwaye utarahise amenyekana ahita atoroka. Ibi byabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira, ku Ishuri ribanza rya Mujebeshi, mu masaha ya nyuma ya saa sita zo kuwa kabiri, tariki 10 Gashyantare 2026. Amakuru […]

Continue Reading

Karongi: Umunyeshuri arakekwaho gukomeretsa abarimu Babiri abateye icyuma

Umunyeshuri w’imyaka 17 wiga mu wa Gatatu kuri G.S Rubona, mu Karere ka Karongi, yategeye abarimu be Babiri mu nzira, ubwo bavaga ku ishuri arakomeretsa akoresheje icyuma. Byabaye ku Mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 9 Gashyantare 2026 mu Mudugudu wa Muciro, Akagali ka Gasiza mu Murenge wa Rugabano. Amakuru avuga ko uwo […]

Continue Reading

Dasso yiyise umubyeyi w’umunyeshuri akajya amusabira uruhushya agiye kumusambanya none yamuteye inda aramutererana

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka, hari Dasso wiyitaga umubyeyi w’umunyeshuri w’umukobwa wigaga ku Ishuri ry’Indangabarezi ryo mu Ruhango, akajya amusabira uruhushya rwa buri kwezi agiye kumusambanya, Ishuri rikamumuha kugeza ubwo amuteye inda Ikigo kikamwirukana none yabuze ubutabera. Yiga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye muri G.S Kagarama mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere […]

Continue Reading

RIB yafunze umugabo ufite PhD. ukekwaho gusambanya abana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze, umwarimu wa kaminuza, ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukishije amafaranga. Nk’uko bikubiye mu itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwanyujije ku rukuta rwa X mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2026, yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye […]

Continue Reading

Kiliziya yasohoye itangazo ku mabonekerwa aherutse kuvugwa ku bana biga muri G.S Rwinzovu

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Busogo bwasabye Abakristu kwitwararika iby’amabonekerwa aherutse kuvugwa ku bana babiri biga muri G.S Rwinzovu, bagategereza ibizatangazwa nyuma y’ubushishozi bwa Kiliziya nk’Umubyeyi urereberera Abakristu bayo. Paruwasi Busogo, niyo ihereryemo iryo shuri ryavuzwemo amabonekerwa. Inkuru y’ayo mabonekerwa ivuga ko yatangiye ku mugoroba wo ku wa 16 Mutarama 2026, ubwo abana babiri […]

Continue Reading

Kamonyi: Abana bibana barimo uw’imyaka 3 basohowe mu Nzu

Abana batanu barimo u’wimyaka 3 basohowe mu mitungo yabo igizwe n’inzu babagamo n’izo bakodeshaga, zikavamo ibibatunga n’amafaranga yabafashaga mu bindi byangombwa nkenerwa birimo kwishyura amashuri na mituweri. Bavuga ko bagiriwe akarengane bashingira kuba urubanza rw’iyo mitungo rwararangijwe huti huti n’Abunzi, kandi harimo urundi rwo gutambamira iyo mitungo irengeje Miliyoni 3 Frw, ubusanzwe Abunzi batemerewe kuburanisha […]

Continue Reading

Abana Babiri babonekewe! Amashirakinyoma ku mabonekerwa ya Bikiramariya yabereye i Musanze

Mugitondo cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2026 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho avuga ko Umubyeyi Bikiramariya yabonekeye abana babiri bo mu rwungwe rw’amashuri rwa Rwinzovu. Ni ishuri riherereye mu Mudugudu wa Rwinzovu, Akagali Murago ho mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze. Inkuru mpamo ivuga ko amabonekerwa nyirizina yatangiye ku Mugoroba wo […]

Continue Reading