USA: Ababyeyi bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Mark Zuckerberg

Ababyeyi bo mu Bwongereza na bagenzi babo bo muri Amerika baraye mu myigaragambyo bamagana Ikigo Meta cy’umuherwe Mark Zuckerberg kibarizwamo imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na Facebook kubera urupfu rw’abana babo bemeza ko rufite aho ruhuriye n’urwo rubuga nkoranyambaga. Imiryango ine y’ababyeyi bo mu Bwongereza yafashe indege ijya i New York, ihahurira n’abandi babyeyi bo muri […]

Continue Reading

Babyeyi mwitondere ibiryamirwa n’ibikinisho by’abana banyu, ubushakashatsi bwatanze umuburo

Kaminuza ya Toronto muri Canada yasabye ababyeyi kwitwararika isuku y’ibikinisho n’ibiryamirwa by’abana kuko iyo byanduye bigira ingaruka ku bwiza bw’umwuka bahumeka, bikabanduriza ibihaha n’amaraso. Abo bahanga bavuze ko ibikinisho akenshi byanduzwa n’aho bibikwa cyangwa aho abana babikinishiriza. Umwuka mubi abana bahumeka bitewe n’aho barara ugwingiza imikurire yabo ugatuma ubuziranenge bw’ibyo amaraso yabo yakira bugabanuka bityo […]

Continue Reading

TikTok yajyanywe mu nkiko ishinjwa kurangaza abana

Urubuga rw’Abashinwa, TikTok rwajyanywe mu nkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rushinjwa kurangaza abana batarageza imyaka y’ubukure, ku buryo barumaraho umwanya munini kubera amakuru abashuka rukomeza kubereka. Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa Kabiri muri Leta 14 zo muri Amerika. Iki kigo gishinjwa kwereka abana ibintu bijyanye n’ibyo bakunda, igakomeza kubibahata ku buryo […]

Continue Reading

Instagram yashyizeho amabwiriza agamije kurengera ingimbi n’abangavu

Ikigo Meta, kibarizwamo imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Instagram na WhatsApp, cyatangaje ko cyatangiye amavugurura n’amabwiriza mashya agamije kurengera abangavu n’ingimbi bakoresha Instagram. Meta imaze igihe iri ku gitutu cy’ababyeyi bayishinja gushyira mu kaga ubuzima bw’abana babo, bikaviramo bamwe guhindura imyitwarire no kwibasirwa n’indwara z’imitekerereze zirimo agahinda gakabije. Guhera tariki 17 Nzeri, Instagram yatangije uburyo bushya […]

Continue Reading

Musanze: Abanyeshuri batsinze neza SET bari kwigishwa gukora ‘Robots’

Abanyeshuri bagera ku 100 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Musanze, muri iki gihe cy’ibiruhuko, barimo kwigishwa gukora imashini zishobora gukora imirimo nk’iyo abantu bakora zizwi nka Robots. Abatoranyijwe mu bigo bitandukanye ni abatsinda neza Siyansi harimo n’isomo ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse rizwi nka SET mu mashuri abanza. Iyi gahunda yatangiye ku wa […]

Continue Reading

Ruhango: Hatangijwe amarushanwa yo gukangura ubwonko bw’abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’abarezi, batangije amarushanwa yo gukora ibikinisho bikangura ubwonko bw’abana bato bari mu marerero. Ibyo bikinisho birimo imipira yo gukina, imidoka zikoze mu buryo butandukanye, ibipupe, ibishushanyo n’ibindi abana bakunze gukinisha ariko bikoze mu bikoresho buri muntu yakwibonera aho atuye. Umurezi  mu irerero riherereye mu Murenge wa Bweramana, Ishimwe Clodette […]

Continue Reading

Gatsibo: RIB yafunze umugore wahoraga mu bitaro akingiza igipupe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, Nibwo mu Kigo Nderabuzima cya Kabarore hatangiye kumvikana inkuru y’umugore wari umaze igihe kinini ahetse igipupe abeshya ko aba yaje gukingiza umwana kandi aba yaje kwiba abaje mu bitaro. Umwe mu bamuvumbuye yabwiye BTN, dukesha iyi nkuru, ko kugirango bamumenye ari uko  inshuro nyinshi […]

Continue Reading

Ibidasanzwe ku gitabo kirimo inkuru zisomerwa abana bakiri mu nda

Ikigo Ikibondo cyanditse ibitabo bisomerwa abana bakiri mu nda ya nyina kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu. Umuyobozi w’icyo kigo, Munyurangabo Jean de Dieu avuga ko bagize igitekerezo cyo kwandika ibitabo bisomerwa abana nyuma yo kumenya amakuru y’uko umwana uri mu nda ya nyina yumva. Igitekerezo cyaturutse kuri gahunda ya Leta yo gucengezamo abana gukunda […]

Continue Reading

Muhanga: Polisi y’u Rwanda yavuze ku mwana wagaragaye yambaye umwambaro wayo ku ishuri

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku ifoto y’umwana wo mu Karere ka Muhanga yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza ari ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi y’u Rwanda, itangaza ko iyo uwo mwana yari yambaye ari iyambarwaga mu myaka yatambutse. Mu gitondo cyo ku wa 02 Gicurasi 2024, hatangiye gucicikana inkuru yatangaje benshi y’umwana […]

Continue Reading

Sakwe sakwe! Soma!

Mu buvanganzo Nyarwanda, habamo ubuvanganzo nyabami n’ubuvanganzo bwo muri rubanda. Ubuvanganzo bwo muri rubanda bugenewe rubanda, nta kiciro runaka cy’abantu bihariye bugenewe nk’ubuvanganzo nyabami. Muri ubu buvanganzo bwo muri rubanda dusangamo n’ibisakuzo aho umwe agira ati : “Sakwe sakwe” undi ati: “Soma”. Ati: “Nagutera icyo utazi utabonye”, undi akakica agira ati: “Ubukumi bwa so na […]

Continue Reading