Ubumenyi buke mu kwita ku bana bibangamira ingo mbonezamikurire

Umuryango wa sosiyete sivile uharanira Iterambere ry’Umwana, Urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization, wabwiye itangazamakuru ko kimwe mubyo babonye bibangamira iterambere ry’ingo za ECD  ari ubumenyi buke bw’abita ku bana. Abo muri uwo muryango babitangaje ubwo bamurikaga ubushakashatsi bw’ibanze ( assessment) bakozwe ku mikorere n’imitangire ya serivisi muri izo ngo mbonezamikurire. Babwiye itangazamakuru ko babikoze bagamijwe […]

Continue Reading

Police Volleyball Club Igiye Gutegura Ikipe Y’Abana Yirereye

Muri Lycée de Kigali hagiye kujya hategurirwa abana bazaba abakinnyi ba Volley bakomeye mu gihe kiri imbere, bikaza  nyuma y’igihe bazamara batozwa n’abakuru bo muri Police Volleyball Club. Abo bana bazaba bafite hagati y’imyaka 12 na 16 kandi ari ab’ibitsina byombi. Igikorwa cyo gutangiza icyo wakwita ‘irerero rya siporo’ cyaraye gikorewe muri iki kigo cy’amashuri […]

Continue Reading

Kicukiro: Kwegereza abana ECD byatumye batiga kure

Ababyeyi bo mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Mbabe mu Karere ka Kicukiro bishimira ko ubu bafite irerero ribafasha kubona aho basiga abana bakiga, bakitabwaho ku buryo ababyeyi basanga nta kibazo abana bagize. Leta y’u Rwanda isanganywe gahunda yo kubaka amashuri y’incuke henshi mu gihugu kugira ngo zibone aho zigira iby’ingenzi umwana wo muri […]

Continue Reading

Umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu waragabanutse

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ishusho y’ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, hari tariki 19, Kamena, 2025, yavuze ko umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ku bana 1000 bavuka ari bazima, wagabanyutseho 22. Wavuye ku bana 58 ku bana 1 000 […]

Continue Reading

Rutsiro: Umwana W’Imyaka 11 Yagiye Gukora Ikizamini Ahetse Murumuna We

Amaze kubona ko Nyina amusigiye murumuna we ngo amucunge kuko yari agiye kwa muganga, umwana witwa Sérge Habumugisha w’imyaka 11 yahisemo kumuheka amujyana ku ishuri kuko yagombaga gukora ikizami. Akigera yo abamubonye batangaye, bamushimira ubutwari yagize bwo kwanga gusiba ikizamini akemera no kuzana murumuna we ngo adasigara mu rugo wenyine. Murumuna wa Habumugisha afite umwaka […]

Continue Reading

Nyarugenge: Aricuruza Ngo Atunge Umwana ‘Atabyaye’ Ufite Ubumuga Bukomatanyije

Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, Akagari ka Indatwa, mu Mudugudu wa Rwezamenyo hari umugore abaturage bavuga yatereranywe n’umugabo akamusigira umwana ufite ubumuga bukomatanyije kandi atari we bamubyaranye. Hashize imyaka ine bibaye. Byukusenge Hadidja aherutse kubwira BTN TV ko ubwo yari akiva iwabo muri Nyamagabe akaza kuba  i Kigali, yabanje gukora akazi ko mu […]

Continue Reading

NCDA yibukije ko uburere buboneye butangira umwana agisamwa abagabo basabwa kubigira ibyabo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, cyibukije ababyeyi ko uburere buboneye butangira guhabwa umwana agisamwa, gisaba ko himakazwa ubufatanye bw’umugore n’umugabo kugeza umwana abaye umuntu mukuru. Ni ubutumwa umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta yagarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika wizihirijwe mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Kamena […]

Continue Reading

Umunsi w’umwana w’Umunyafurika: Uw’u Rwanda amerewe ate? (video)

Abakurikiranira hafi imibereho y’abana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo mu Rwanda bemeza ko hari byinshi byakozwe mu kumurengera ariko urugendo rukiri rurerure kuko hari ibibazo bikimubangamiye birimo ihohoterwa n’imibereho itari myiza kuri bamwe. Ku italiki 16 Kamena buri mwaka u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika rwizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika. Ni umunsi watangiye kwizihizwa mu 1991. Ufite […]

Continue Reading

Ruhango: Imbangukiragutabara yagonze umwana

Kuri uyu wa Mbere Tariki 09, Kamena, mu Kagari ka Musamu, Umurenge wa Ruhango, muri Ruhango habereye impanuka yakozwe n’imbangukiragutabara yahitanye umwana w’imyaka umunani. Yayikoze igiye gutabara abandi bantu bari bakomerekeye mu yindi mpanuka. BTN yatangaje ko hari abaturage baturiye umuhanda byabereyemo uturuka mu Mujyi wa Ruhango ugana mu Murenge wa Kinazi bayibwiye ko iyi […]

Continue Reading

Akurikiranyweho gukorera ibya mfura mbi abana 81 bafite ubumuga

Ababyeyi bo mu Bwongereza barasaba ko hagira abandi bayobozi muri iki gihugu bakurikiranwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cyakozwe n’umwarimu wahohoteye abana 81 bafite ubumuga bigaga aho yigishaga. Uvugwaho ubwo bugome ni uwitwa Daniel Clarke wahoze ari umwarimu wungirije mu kigo kiri ahitwa West Midlands. Muri Gicurasi, 2025 yahamijwe n’urukiko rw’aho hantu ibyaha byo guhohotera abana batandatu […]

Continue Reading