Kicukiro: Arakekwaho Kwicisha Umwana Ikibando

Hari umusore wo mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka muri Kicukiro ukekwaho kwica umwana w’imyaka ibiri w’umuturanyi wabo, amukubise ikibando mu mutwe. TV/Radio One batangaje ko n’umurambo w’uwo mwana utarava mu bitaro bya Kacyiru ngo ushyingurwe kuko nta bushobozi umuryango w’uwo mwana ufite bwo kwishyura ngo bawuwuhe. Iki gitangazamakuru kandi cyemeza ko na […]

Continue Reading

Abangavu Bakina Mu Ikipe Y’Igihugu Batangiye Umwiherero Wo Guhangana Na Nigeria

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu y’umupira w’amaguru, yatangiye umwiherero wa mbere uzarangira tariki 09, Kanama, uyitegurira kuzakina na bagenzi babo bo muri Nigeria. Ni umukino bazahatanira kuzitabira imikino y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2026. Umutoza wabo Cassa Mbungo André, yahamagaye abangavu 25 bagomba gutangira kwitegura kuzakina niyo kipe isanzwe iri mu zikomeye muri Afurika […]

Continue Reading

Abana B’Uburundi Baracuruzwa

Bamwe mu bantu bakuru bo mu Burundi bavugwaho gushaka abana bo mu miryango ikennye bakabajyana mu bikorwa byakwitwa ‘gucuruza abantu’. Hari abahitamo gukoresha abana bafite ubumuga ngo bajye gusabiriza amafaranga bakuyemo bayabahe, ubundi babe ari bo babagenera. Umuhanga mu mitekerereze ukorera mu Burundi witwa Delphine Ndacayisaba yavuga ko ubwo ari bumwe mu buryo abantu bakuru […]

Continue Reading

Ababyeyi Bo Mu Bushinwa Bazajya Bahembwa Na Leta Nibabyara

Leta y’Ubushinwa yatangaje ko ababyeyi bagiye kujya bahabwa 3,600 yuan (ni $ 500 cyangwa arenga Frw 700,000) ku mwaka kuri buri mwana uri munsi y’imyaka itatu. Ni muri gahunda nshya ya Leta yo gushishikariza abantu kubyara. N’ubwo hashize imyaka 10 Leta ikuyeho itegeko ryo kubyara umwana umwe, umubare w’abato uracyari muto. Ayo mafaranga azafasha imiryango […]

Continue Reading

Inyungu zitezwe mu marerero agiye gushyirwa mu bigo bya Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gushyiraho irerero ndetse n’icyumba cy’umukobwa mu nyubako zose Polisi y’u Rwanda ikoreramo, kugira ngo umutekano n’icyizere by’umukobwa n’umugore uri mu kazi byiyongere. Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA, agaruka ku biri gukorwa mu kwita ku mibereho […]

Continue Reading

Gaza: Abana Naba Nyina Barembejwe N’Inzara

Inzara iri muri Gaza irakomeye ku buryo hirya no hino ku isi hari abari kwamagana Israel, bakavuga ko iri gukoresha inzara nk’intwaro y’intambara mu gukura Hamas ku izima ariko bikagira ingaruka ku bana. Itangazamakuru ryo muri Amerika( igihugu nshuti magara ya Israel) n’iryo mu Burasirazuba bwo Hagati utibagiwe n’iryo mu Bwongereza nka BBC, rivuga ko […]

Continue Reading

Polisi igiye gushyira amarerero mu bigo byayo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyira amarerero mu bigo byayo ihereye ku cyicaro gikuru n’amashuri yayo mu rwego rwo korohereza ababyeyi mu kazi no kubahiriza uburenganzira bw’umwana. Mu bihe bitandukanye mu mahuriro ngarukamwaka y’Abanyarwandakazi bari muri Polisi y’u Rwanda, bakunze kugaragaza ko hakenewe amarerero n’icyumba cy’umukobwa ahari ibikorwaremezo byayo. Icyo cyifuzo cyamaze guhabwa agaciro […]

Continue Reading

DRC: Abana 989 809 Barakingirwa Imbasa

Mu Ntara ya Kongo-Centraral muri DRC bari gukingirwa imbasa, igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatanu kikazarangirana no kuri iki Cyumweru. Abana bakingirwa iyi ndwara ni abakivuka kugeza ku bafite amezi 59.Ahaherutse kugaragara iriya Virusi muri Teritwari ya Moanda. Abana bakingirwa bahabwa ibitonyanga bibiri bya ruriya rukingo rufasha imibiri yabo kuzamura urwego rw’ubudahangarwa. Ababyeyi bo mu […]

Continue Reading

Burera: Hari Ivuriro Rifite Ibitanda Bibiri By’Ababyeyi Baje Kubyara

Mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera hari ivuriro ry’ibanza( poste de santé) rifite ibitanda bibiri ababyeyi baje kubyara babyariraho. Kubera kwanga kubyarira ahantu hatari ibitanda, bamwe mu bagore bo muri ako gace bahitamo kubyarira mu ngo. Ivuriro ry’ibanze rya Kamanyana rifite ibitanda bibiri gusa, ababyeyi baje kubyara bakuranwaho kugira ngo babyare neza. Ubuke […]

Continue Reading

Hatangiye ubushakashatsi bwihariye kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Mu bigo by’amashuri bitandukanye hatangiye ubushakashatsi bwihariye buri gukorwa n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bwitezweho kugaragaza ishusho nyayo y’imigendekere ya gahunda yo kugaburira bana ku mashuri (School Feeding Program) hagamijwe ko yanozwa ikagenda neza kurushaho. Mu bizitabwaho mu kubusesengura harimo kureba ko ifunguro abana bahabwa ryimakaza kurwanya imirire mibi n’igwingira. Ubu bushakashatsi buri gukorerwa […]

Continue Reading