Musanze: Umwana w’imyaka 9 yasambanyijwe n’abamusanze ku Ishuri

Umwana w’imyaka 9 wo Mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yafashwe ku ngufu n’abantu bataramenyekana bamusanze ku ishuri, bakamushukisha umugati bakamujyana kumusambanya. Ibi byabaye ku wa Gatanu taliki ya 31 Ukwakira 2025. Amakuru avuga ko abagabo bataramenyekana basanze uwo mwana ku ishuri bakamushukisha umugati bikarangira bamusambanyije ndetse bakamwangiza cyane. Kuri ubu arembeye mu […]

Continue Reading

Kicukiro: Basabwe guharanira ko abana bafite ubumuga bitabira Ingo Mbonezamikurire

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro mu iterambere rya gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato, bahuguwe ku ruhare rwabo mu guharanira ko abana bafite ubumuga bitabira Ingo Mbonezamikurire nk’abatabufite. Ni amahugurwa yateguwe na Reach The Children Rwanda yitabirwa n’abayobozi b’Ingo mbonezamikurire (ECDs) ndetse n’Abashinzwe Uburezi mu Mirenge igize ako Karere. Yari agamije kubongerera ubumenyi ku ruhare rwabo mu gufasha […]

Continue Reading

Twaje gusanga ari nyina wahabaraje ntabwo ari ubuyobozi-Meya wa Rulindo avuga ku bana barajwe mu biro by’Umurenge

Umubyeyi ukorera muri Centre y’ubucuruzi ya Tumba iherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Nyirabirori mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, yararanye n’abana be babiri bato ku biro by’Umurenge, nyuma yo gusanga ubwiherero bw’aho acururiza butujuje ibyangombwa. Iyi nkuru yasakaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakayibara mu buryo […]

Continue Reading

Twebwe iby’imikwabu ntabwo tubishyigikira-CLADHO yavuze ku banyerondo bateje urupfu rw’umwana wo mu muhanda

Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) yatangaje ko itemera uburyo bwo gukura abana mu muhanda hakoreshejwe imikwabu ndetse ko igiye gukurikirana ikibazo cy’abanyerondo birukankanye abana bo mu muhanda mu rukerera rwo ku wa 24 Ukwakira 2025 bigateza urupfu rw’umwe muri bo. Ni nyuma y’uko humvikanye inkuru y’incamugongo y’umwana wo mu muhanda wapfuye aguye muri Ruhurura […]

Continue Reading

Rwamagana: Kwiga kudoda byahinduye imibereho y’abangavu babyaye imburagihe

Abangavu 20 babyariye iwabo bo mu Karere ka Rwamagana basoje amasomo y’amezi atandatu yateguwe na Merry Year International, bishimira ko ibyo bayungukiyemo byatangiye kubahindurira ubuzima. Ibyo bize birimo; kudoda, gucunga umutungo, kuzigama no gushora imari. Kuri ubu bakora ubudozi bw’imyambaro y’ishuri, amoko y’ibikapu atandukanye, n’imyenda byose bagurisha ku isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no hanze. […]

Continue Reading

Rulindo: Abafite Ingo mbonezamikurire zidakora neza bijejwe ubufasha

Abafite Ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) zidakora neza mu mirenge ya Bushoki, Shyorongi na Rusiga yo mu Karere ka Rulindo batahanye akanyamuneza ubwo basozaga amahugurwa, Akarere kabemereye kubafasha kongera gukora uko bikwiye, guhera ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha. Muri ako Karere hari ECDs zigera kuri 86 zidakora neza. Abazihagarariye bari mu bitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri […]

Continue Reading

Rulindo: Abakora mu Ngo Mbonezamikurire y’abana bato bahuguwe ku kunoza serivisi batanga

Abarezi mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) zo mu Mirenge ya Bushoki, Shyorongi na Rusiga mu Karere ka Rulindo, bahurijwe mu mahugurwa y’iminsi Ibiri agamije kubongerera ubumenyi kuri serivisi zikomatanyije zikwiye guhabwa abana bakira. Ni amahugurwa yateguwe na Ineza Foundation ku bufatanye n’Akarere ka Rulindo aterwa inkunga Book Aid International hamagijwe kongerera ubumenyi abarezi b’abana. […]

Continue Reading

Uwise umwana we ‘UCI’ yasobanuye impamvu y’iryo zina

Nyuma yuko Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Rwanda Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025 irangiye, amakuru ayivugaho yakomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru no mu biganiro aho abantu bateraniye. Muri ayo makuru harimo Icyangombwa cy’amavuko cyakomeje guhererekanywa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga hibazwa ku mubyeyi wise umwana we #UCI. UCI (Union Cycliste Internationale) […]

Continue Reading

Umwana ni uw’umuryango! Wite ku mwana wese nk’uwawe!

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame bugaruka ku ruhare rw’ababyeyi mu kwita ku bana Mu minsi ishize twasangiye ubutumwa bwihariye ku bashakanye, none ndagarutse ngo tuganire no ku mugisha udasanzwe w’abashakanye, wo kwitwa ‘Ababyeyi’. Umwana ni ‘umugisha’! Nagira ngo munkundire tujyane mu rugendo rwe rwa mbere kugira ngo twumve ukuntu ntakiruta umwana! Uko agerageza gupfumbata urutoki […]

Continue Reading

Ukuri ku nkuru y’umwana w’Umunyarwanda bivugwa ko yashimuswe akisanga muri Uganda

Ikigo cy‘Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyatangaje ko inkuru y‘umwana wakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yashimuswe akisanga muri Uganda, atari ukuri kuko yajyanye n‘umuryango we wimukiyeyo ahubwo bagerayo bakaburana. Mu mpera z‘iki Cyumweru nibwo ku mbugankoranyambaga zitandukanye hakwirakwiye ubutumwa buherekejwe n‘ifoto y‘umwana uri mu kigero cy‘imyaka 10 ushakisha umuryango we. Ubwo butumwa […]

Continue Reading