MIGEPROF yashimiye ba ‘Malayika Murinzi’ ibizeza gukomeza kubashyigikira

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana bashimiye ba Malayika Murinzi ku muhate n’ubwitange bwo kurera kibyeyi abana bakiriye, babizeza gukomeza kubashyigikira muri urwo rugendo. Mu 2012 nibwo ubukangurambaga bwa “Tubarere Mu Mu ryango” na “Fata umwana wese nk’uwawe” bwatangijwe hagamijwe ko buri mwana akurana uburere bwiza akomora ku muryango. Ubwo […]

Continue Reading

Imyaka yo gushyingirwa ntabwo yahindutse, ibyaganiriwe ku mushinga w’itegeko ryo gushyingira abafite 18

Depite Ruku Rwabyoma John yagaragaje ko abantu bakwiriye kwakira ko umuntu ufite imyaka 18 ari umuntu mukuru ushobora kwifatira icyemezo akaba yanashyingirwa nk’uko ajya no mu nzego za gisirikare akamenera igihugu amaraso. Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yatangiye imirimo yo gutora itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo ingingo ya 197 iteganya ko umuntu ufite imyaka 18 […]

Continue Reading

Nyarugenge: Yayabangiye ingata nyuma yo gukekwaho kujyana umwana muri ’Lodge’

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yazanye umukobwa bagiye kwiha akabyizi, ariko uwo mukobwa bari kumwe agakekwaho kuba munsi y’imyaka 18 y’amavuko ndetse akabura ibyangombwa byerekana imyaka ye. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Gicurasi ahitwa Cosmos i Nyamirambo. Amakuru avuga ko uyu mugabo yasohokanye n’uwo mwana […]

Continue Reading

Ingabo z’u Rwanda zahuguwe ku gukumira ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare n’Abapolisi 19 bo ku rwego rwa Ofisiye mu Rwanda, batangiye amahugurwa agamije guhangana n’ikibazo gihangayikishije Afurika, cyo gukoresha abana mu mitwe yitwaza intwaro no mu gisirikare. Ni amahugurwa y’iminsi itanu yiswe “Child Protection Focal Points Course”, ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu Karere ka Musanze, aho yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa […]

Continue Reading

Musanze: Ubuyobozi bwihanangirije amashuri yigenga akoresha abanyamahanga

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze bwihanangirije Ibigo by’amashuri byigenga bikorwamo n’abanyamahanga barangwa no gukubita abanyeshuri, busaba ibyo bigo kwibutsa abarimu babyo kugendera ku mategeko agenga uburezi mu Rwanda. Bikubiye mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Bwanakweli Moussa mu ntangiro z’uku kwezi yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ivuga ko hari […]

Continue Reading

Gatsibo: Abana batatu bari baburiwe irengero babonetse, uwabafatanywe yasobanuye iki?

Abana batatu bo mu Karere ka Gatsibo bari bamaze iminsi itatu baburiwe irengero basanzwe mu rugo rw’umuturage wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, uwari ubafite ahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano. Aba bana babonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, babonetse mu Murenge wa Murundi uherereye […]

Continue Reading

Ibibazo by’ingutu byugarije uburezi ku banyeshuri bafite ubumuga

Abanyeshuri bafite ubumuga baba bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye ndetse muri iki gihe gahunda ziriho z’uburezi zitegeka ko biga mu mashuri amwe n’abadafite ubumuga nyamara abarimu bahuguriwe kubigisha ni bake cyane. Politike y’uburezi budaheza mu Rwanda iteganya ko kugira ngo umunyeshuri ufite ubumuga abashe kwisanga mu bandi, agomba kwigana n’abandi badafite ubumuga. Iyi gahunda yatumye […]

Continue Reading

Impamvu zituma ikibazo cy’abana bo mu muhanda gikomeza kuba agatereranzamba (Video)

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda kimaze kuba agatereranzamba ndetse buri munsi havugwa inkuru z’ibibazo bitandukanye bigishamikiyeho, birimo urugomo, ubujura n’ibyerekeye uburenganzira bw’umwana muri rusange. Inkuru zimwe zigaragariza ubukana bwacyo mu kuba hari abana bajya muri ubwo buzima bakiri bato bakabukuriramo ndetse bakabubyariramo, izindi nyinshi zikavuga ku rugomo n’ubujura bikorwa n’amatsinda y’abo bana, ku buryo bafatwa […]

Continue Reading

Nyanza: Umwarimu arakekwaho gusambanya abana bacuruza ibiraha

Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho gusambanya abana babiri b’abakobwa, bacuruza ibiraha [isambusa zo mu birayi] nyuma yuko abiguze akababwira ko abishyurira aho acumbitse bagerayo akabasambanya akanga kubishyura. Uwatanze amakuru yavuze ko hari ku mugoroba, uwo mwarimu ari mu isantere ya Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza abona utwana tubiri tw’udukobwa […]

Continue Reading

Huye : Inzego zitandukanye ziyemeje kurushaho kwita ku ngamba zo kurinda no kurengera umwana

Inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kurengera umwana mu Karere ka Huye, zirimo; Abajyanama b’Ubuzima, Inshuti z’Umuryango, Isange One Stop Center, iz’umutekano n’abafatanyabikorwa b’ako Karere, bagiranye ibiganiro biyemeza kurushaho gushyira imbaraga mu kurinda no kurengera umwana. Ibi biganiro byanitabiriwe n’abahagarariye abana hagamijwe ko bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa. Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho […]

Continue Reading