Imyumvire Mibi Mu Babyeyi Ibabuza Konsa Neza

Bimwe mubyo ubushakashatsi bugaragaza ni uko 16% by’abana bari munsi y’amezi atandatu bagwingira bitewe no kutonka neza, impuguke zikagaragaza ko bituruka ku myumvire mibi ya bamwe mu babyeyi n’ubumenyi buke bwo konsa neza. Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yasanze amakimbirane mu ngo ajyanirana no guhoza umubyeyi ku nkeke bimutera umuhangayiko no kutonkereza umwana ku gihe, […]

Continue Reading

Abarimu Bigisha Abana Bafite Ubumuga Bariyongera

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, muri raporo yayo yitwa ‘Education Statistical Yearbook’ ivuga ko abantu bahuguwe mu kwigisha abana bafite ubumuga biyongereye ho abantu 752, bava ku 16 412 mu mwaka wa 2022/2023 bagera kuri 17 164 muri 2023/2024, bivuze inyongera ya 12.1% by’abakozi bose 142 031 bari mu rwego rw’uburezi. Iby’iyo raporo byatangajwe muri Gicurasi, 2025, […]

Continue Reading

MIGEPROF yeretse abakoresha inyungu ziri mu gushyiraho icyumba cyo konkerezamo ku kazi

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yashimiye ibigo bitandukanye bya leta n’iby’abikorera byashyizeho icyumba cyo konkerezamo, isaba abatagifite kugishyiraho kuko byongera umusaruro umubyeyi atanga mu kazi iyo akora adahagaritse umutima atekereza ku mwana we umuri kure. Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, yabigarutseho mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo konsa neza, kwatangirijwe mu Murenge […]

Continue Reading

Akamaro Konsa Bigirira Nyababyeyi

Dr. Eddy Ndayambaje uyobora ibitaro bya Nyagatare yemeza  ko konsa bituma nyababyeyi isubirana vuba. Hejuru yabyo, hiyongeraho ko n’umwana wonse amezi atandatu nta kindi ahawe, agira umubiri ukomeye utazapfa kurwaragurika nakura. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo konsa wabereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba niho yabivugiye. Ndayambaje avuga ko ubuzima bw’umwana butangirira mu […]

Continue Reading

Abana B’i Kigali Barasaba Ababyeyi Kubaha Umwanya

Mu gihe cy’ibiruhuko, abana bo mu Mujyi wa Kigali barasaba ababyeyi babo kutabatererana ngo bahugire mu mirimo bibagirwe kubaganiriza. Bavuga ko kutabaganiriza byatuma bakomeza gutwarwa n’ikoranabuhanga cyane cyane iry’imbuga nkoranyambaga kandi rigira ibibi byaryo. Abo bana babivugiye mu mahugurwa baherutse guhabwa ku mikoreshereze iboneye y’izo mbuga, akaba amahugurwa agamije kubarinda kuzaba imbata z’iryo koranabuhanga. Aya […]

Continue Reading

 Musanze: Abana Bahoze Mu Muhanda Bahinduriwe Ubuzima

Mu Karere ka Musanze, nk’uko n’ahandi bimeze, hakunze kuboneka abana bibera mu muhanda kubera gushoberwa. Icyakora hari bamwe muri bo muri iki gihe babayeho neza kandi ubona ko bazagira ejo heza. Mbere yo gutangira kwigishwa imyuga, nabo bari nk’abandi bose, birirwa bagenda umuhanda bukabiriraho bashaka uwabaha igiceri, irindazi, ikigori cyangwa ikindi bashyira mu nda. Ku […]

Continue Reading

Kicukiro: Arakekwaho Kwicisha Umwana Ikibando

Hari umusore wo mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka muri Kicukiro ukekwaho kwica umwana w’imyaka ibiri w’umuturanyi wabo, amukubise ikibando mu mutwe. TV/Radio One batangaje ko n’umurambo w’uwo mwana utarava mu bitaro bya Kacyiru ngo ushyingurwe kuko nta bushobozi umuryango w’uwo mwana ufite bwo kwishyura ngo bawuwuhe. Iki gitangazamakuru kandi cyemeza ko na […]

Continue Reading

Abangavu Bakina Mu Ikipe Y’Igihugu Batangiye Umwiherero Wo Guhangana Na Nigeria

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu y’umupira w’amaguru, yatangiye umwiherero wa mbere uzarangira tariki 09, Kanama, uyitegurira kuzakina na bagenzi babo bo muri Nigeria. Ni umukino bazahatanira kuzitabira imikino y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2026. Umutoza wabo Cassa Mbungo André, yahamagaye abangavu 25 bagomba gutangira kwitegura kuzakina niyo kipe isanzwe iri mu zikomeye muri Afurika […]

Continue Reading

Abana Baba Mu Bushinwa Bahawe Umuganura

Ku wa Gatandatu, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basaga 300 baba mu Bushinwa bijihije Umuganura. Amafoto yatangajwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa arerekana ababyeyi b’Abanyarwanda bambaye by’umuco wa Kinyarwanda bahera abana amata mu cyansi. Handitseho ko uwo ari umwanya wo gufasha abana kwishimira umuco w’abatuye igihugu cyabo, ukaba uwo kwishimira ibyagezweho, guhamya ingamba z’igihe kirekire […]

Continue Reading

Abana B’Uburundi Baracuruzwa

Bamwe mu bantu bakuru bo mu Burundi bavugwaho gushaka abana bo mu miryango ikennye bakabajyana mu bikorwa byakwitwa ‘gucuruza abantu’. Hari abahitamo gukoresha abana bafite ubumuga ngo bajye gusabiriza amafaranga bakuyemo bayabahe, ubundi babe ari bo babagenera. Umuhanga mu mitekerereze ukorera mu Burundi witwa Delphine Ndacayisaba yavuga ko ubwo ari bumwe mu buryo abantu bakuru […]

Continue Reading