Abana B’Abashoferi B’i Kigali Bashyiriweho Irerero

Abana b’abashoferi bo muri RITCO bakorera muri Nyarugenge bashyiriweho irerero, rikazabafasha kubona uburere n’ibindi byabafasha mu gihe ababyeyi babo hari ibyo bahugiyemo. Iri rerero riri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge rikazita cyane cyane ku bana b’abashoferi n’abakozi ba kompanyi itwara abagenzi ya RITCO, rikaba riherereye ku cyicaro cyayo kiri kuri Camp Kigali. […]

Continue Reading

Kumenyereza Abana Smartphone Ni Ukubahemukira Cyane

Hari ubushakashatsi buherutse kwemeza ko guha abana bafite imyaka 13 no munsi yayo telefoni zikoresha ikoranabuhanga bita smartphones ari ukubashyira mu kaga ko kuzadindiza imikurire y’ubwonko n’imitekerereze yabo. Abana 100,000 bo hirya no hino ku isi nibo bakoreweho ubwo bushakashatsi hagamijwe kureba uko imitekerereze yabo n’imyitwarire byagizweho ingaruka no gukoresha telefoni z’ikoranabuhanga bakiri bato. Abahanga […]

Continue Reading

Ibitabo Ineza Foundation yabahaye bibafasha gutsinda amarushanwa y’ibiganiro-mpaka

Ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina riherereye mu Karere ka Rulindo ryashimiye Umuryango uteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda, by’umwihariko mu mashuri no mu bakiri bato, Ineza Foundation, rigaragaza ko ibitabo wabahaye byabaye umusemburo w’iterambere ry’umuco wo gusoma mu banyeshuri baryigamo ndetse bikaba bibafasha gutsinda amarushanwa y’ibiganiro mpaka bitabira. Umwalimu uhagarariye abandi muri […]

Continue Reading

MINEDUC Yibukije Ababyeyi Gufatanya N’Abarimu Mu Burezi Bw’Abana

Ubwo yatangizaga umwaka w’amashuri wa 2025-2026, igikorwa cyabereye ku Kigo cy’Amashuri cya Groupe Scolaire Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abanyeshuri gukurikira amasomo yabo neza ngo bazabashe gutsinda amasomo, yibutsa n’ababyeyi kuzafatanya n’abarezi mu burere bw’ababo. Ababyeyi bajya bitwa ‘tereriyo’ iyo abana babo bamaze kugera ku ishuri, bakavugwaho kumva ko abana […]

Continue Reading

Meya Yakebuye Abadaha Agaciro Uburezi Bw’Abana Bakabiharira Mwalimu

Meya wa Muhanga, Kayitare Jacqueline, yanenze abateshutse ku burezi bw’ababo bigatuma ireme ryabwo rugabanuka Mu mwiherero w’abakozi b’Umurenge wa Shyogwe   niho ya ivugiye, akebura abo bantu, abibutsa ko abana atari aba mwalimu gusa. Kayitare avuga ko kutita ku burezi bw’abana bikozwe n’ababyeyi biri mu byatubije amanota abana babonye mu mwaka w’amashuri wa 2025. Mu gusubiramo […]

Continue Reading

Ababyeyi 38% nibo bonyine batanga uburere budahutaza mu Rwanda-NCDA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyatangaje ko ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka Itandatu bangana na 38% aribo bonyine batanga uburere buboneye budahutaza abana babo mu Rwanda. Ni ukuvuga ko bita ku bana babo uko bikwiye kuva umwana agisamwa akiri mu nda bigakomeza bityo na nyuma yo kuvuka. Umuyobozi mukuru wa NCDA, […]

Continue Reading

Nibura abana 5 bagana NCDA buri Cyumweru bajyanywe no gutandukana kw’ababyeyi babo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyahishuye ko nibura abana batanu bakigana buri Cyumweru bagiye kugitura ibibazo by’ababyeyi barimo gutandukana ‘Separation’ cyangwa bamaze gutandukanye mu mategeko ’Divorce’. Umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo ku burere buboneye, yanatangirijwemo ‘Itetero App’. Ubwo yagarukaga ku ruhuri rw’ibibazo abana barimo guhura nabyo muri iki […]

Continue Reading

Gitagata: Abana batsinze ibizamini bya leta bagiye gusubizwa mu miryango

Nyuma yo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bakabitsinda, abana batandatu bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata mu Karere ka Bugesera bagiye gusubizwa mu miryango yabo kugira ngo bakomeze amashuri yisumbuye. Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, (NRS) kivuga ko abo bana batsinze ibyo bizamini babonye buruse zo kwishyurirwa n’ikigo cy’abagiraneza cyitiriwe umuryango w’umuhanzi Rugamba Sipiriyani […]

Continue Reading

Hasojwe amatora ya Komite z’Ihuriro ry’abana yaranzwe n’ubwitabire budasanzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) na Komisoyo y’Igihugu y’amatora (NEC) batangaje ko igikorwa cy’amatora ya Komite z’Ihuriro ry’abana cyasojwe amahoro, hatorwa izo ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali. Amatora y’uyu mwaka yagaragaje umwihariko mu mitegurire, mu bwitabire bw’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse no ku ruhande rw’abana [abatora n’abatorwa] bitandukanye no mu myaka […]

Continue Reading

OMS yashyize ‘ibihano bibabaza umubiri’ bihabwa abana mu bibazo bihangayikishije Isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryamaze kwemeza ‘ibihano bibabaza umubiri’ bihabwa abana nk’ikibazo gihangayikishije ubuzima rusange bw’abatuye Isi, kigomba guhagurukirwa, kuko giteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’umubiri n’ubw’imitekerereze bw’abana, kandi gishobora no gutuma barushaho kujya mu bikorwa by’ubugome. Mu myaka 78 Ishami ry’Umuryango w’Abibyumbye ryita ku buzima, OMS rimaze nibwo bwa mbere risohoye […]

Continue Reading