Musanze: Umwana w’imyaka 9 yasambanyijwe n’abamusanze ku Ishuri

Umwana w’imyaka 9 wo Mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yafashwe ku ngufu n’abantu bataramenyekana bamusanze ku ishuri, bakamushukisha umugati bakamujyana kumusambanya. Ibi byabaye ku wa Gatanu taliki ya 31 Ukwakira 2025. Amakuru avuga ko abagabo bataramenyekana basanze uwo mwana ku ishuri bakamushukisha umugati bikarangira bamusambanyije ndetse bakamwangiza cyane. Kuri ubu arembeye mu […]

Continue Reading

Kicukiro: Basabwe guharanira ko abana bafite ubumuga bitabira Ingo Mbonezamikurire

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro mu iterambere rya gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato, bahuguwe ku ruhare rwabo mu guharanira ko abana bafite ubumuga bitabira Ingo Mbonezamikurire nk’abatabufite. Ni amahugurwa yateguwe na Reach The Children Rwanda yitabirwa n’abayobozi b’Ingo mbonezamikurire (ECDs) ndetse n’Abashinzwe Uburezi mu Mirenge igize ako Karere. Yari agamije kubongerera ubumenyi ku ruhare rwabo mu gufasha […]

Continue Reading

Kigali: Abana basabye gushyigikirwa mu mishinga n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije

Abana bahagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali bitabiriye ibiganiro n’inama mpuzamahanga zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, basabye inzego za Leta n’abikorera kubashyigikira mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’ibikorwa bakora bigamije kurengera ibidukikije. Ni abana bitabiriye inama Nyafurika ku mihindagurikire y’ibihe yabereye muri Ethiopia muri Nzeri 2025 yibanze ku gukorera abana ubuvugizi ku bibazo baterwa n’imihindagurikire y’Ikirere […]

Continue Reading

Musanze: Hafunguwe Ikigo kirimo ‘ECD’ yakira abana bafite ubumuga

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gacaca hafunguwe ku mugaragaro, Ikigo “Ubumwe Community Center” gifite umwihariko wo gutanga serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato (ECD) ku bana bose, harimo n’abafite ubumuga ndetse kikazajya gitanga ubuvuzi bw’ubugororangingo aho bukenewe kuri abo bana. Ni Ikigo cyubatswe, ku nkunga y’umuryango ‘Hope and Homes For Children’ cyatangiranye abana bari hagati […]

Continue Reading

Twaje gusanga ari nyina wahabaraje ntabwo ari ubuyobozi-Meya wa Rulindo avuga ku bana barajwe mu biro by’Umurenge

Umubyeyi ukorera muri Centre y’ubucuruzi ya Tumba iherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Nyirabirori mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, yararanye n’abana be babiri bato ku biro by’Umurenge, nyuma yo gusanga ubwiherero bw’aho acururiza butujuje ibyangombwa. Iyi nkuru yasakaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakayibara mu buryo […]

Continue Reading

Twebwe iby’imikwabu ntabwo tubishyigikira-CLADHO yavuze ku banyerondo bateje urupfu rw’umwana wo mu muhanda

Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) yatangaje ko itemera uburyo bwo gukura abana mu muhanda hakoreshejwe imikwabu ndetse ko igiye gukurikirana ikibazo cy’abanyerondo birukankanye abana bo mu muhanda mu rukerera rwo ku wa 24 Ukwakira 2025 bigateza urupfu rw’umwe muri bo. Ni nyuma y’uko humvikanye inkuru y’incamugongo y’umwana wo mu muhanda wapfuye aguye muri Ruhurura […]

Continue Reading

Rwamagana: Kwiga kudoda byahinduye imibereho y’abangavu babyaye imburagihe

Abangavu 20 babyariye iwabo bo mu Karere ka Rwamagana basoje amasomo y’amezi atandatu yateguwe na Merry Year International, bishimira ko ibyo bayungukiyemo byatangiye kubahindurira ubuzima. Ibyo bize birimo; kudoda, gucunga umutungo, kuzigama no gushora imari. Kuri ubu bakora ubudozi bw’imyambaro y’ishuri, amoko y’ibikapu atandukanye, n’imyenda byose bagurisha ku isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no hanze. […]

Continue Reading

Rutsiro: Abarimo umwana w’imyaka 16 bapfiriye mu Kirombe kimaze Amezi Abiri gifunzwe

Abaturage batanu bo mu Karere ka Rutsiro bagiye kwiba amabuye y’agaciro mu gisimu (ikirombe) kimaze amezi abiri gifunzwe batatu barimo umwana w’imyaka 16 babura umwuka bahumeka barapfa. Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano ho mu Mudugudu wa Kazizi, mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025. Amakuru agera ku IJAMBORYUMWANA n’uko […]

Continue Reading

Rulindo: Abafite Ingo mbonezamikurire zidakora neza bijejwe ubufasha

Abafite Ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) zidakora neza mu mirenge ya Bushoki, Shyorongi na Rusiga yo mu Karere ka Rulindo batahanye akanyamuneza ubwo basozaga amahugurwa, Akarere kabemereye kubafasha kongera gukora uko bikwiye, guhera ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha. Muri ako Karere hari ECDs zigera kuri 86 zidakora neza. Abazihagarariye bari mu bitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri […]

Continue Reading

Rulindo: Abakora mu Ngo Mbonezamikurire y’abana bato bahuguwe ku kunoza serivisi batanga

Abarezi mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) zo mu Mirenge ya Bushoki, Shyorongi na Rusiga mu Karere ka Rulindo, bahurijwe mu mahugurwa y’iminsi Ibiri agamije kubongerera ubumenyi kuri serivisi zikomatanyije zikwiye guhabwa abana bakira. Ni amahugurwa yateguwe na Ineza Foundation ku bufatanye n’Akarere ka Rulindo aterwa inkunga Book Aid International hamagijwe kongerera ubumenyi abarezi b’abana. […]

Continue Reading