Huye : Inzego zitandukanye ziyemeje kurushaho kwita ku ngamba zo kurinda no kurengera umwana

Inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kurengera umwana mu Karere ka Huye, zirimo; Abajyanama b’Ubuzima, Inshuti z’Umuryango, Isange One Stop Center, iz’umutekano n’abafatanyabikorwa b’ako Karere, bagiranye ibiganiro biyemeza kurushaho gushyira imbaraga mu kurinda no kurengera umwana. Ibi biganiro byanitabiriwe n’abahagarariye abana hagamijwe ko bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa. Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho […]

Continue Reading

Nyaruguru: Malayika murinzi yavuze ihohoterwa ryakorewe umwana ufite ubumuga arera

Malayika murinzi akaba n’umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, Ayinkamiye Ruth yasangije abafite aho bahuriye no kurengera umwana muri ako Karere, uburyo yaharaniye uburenganzira bw’umwana w’umukobwa ufite ubumuga bukomatanyije wakorewe ihohoterwa. Uyu mubyeyi yagarutse kuri ubwo buhamya mu mahugurwa y’iminsi ibiri, yateguwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO na Plan International […]

Continue Reading

Guverineri Rubingisa yasobanuye uko amata yabaye intandaro y’ibibazo by’abana bajyanywe kwa muganga i Nyagatare

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasobanuye ko amata adatetse ariyo yatumye abana 769 biga mu bigo bine byo mu Karere ka Nyagatare bajyanwa kwa muganga ndetse kuri ubu abana 8 bakaba bakiri mu bitaro. Kuva kuwa Gatanu nijoro abanyeshuri b’ibigo bine byo mu Karere ka Nyagatare batangiye kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cyo […]

Continue Reading

Nigeria: Abanyeshuri bari bashimuswe barekuwe ari bazima

Abanyeshuri bo muri leta ya Kaduna muri Nigeria bagera ku 137 bari barashimuswe n’abantu bitwaje intwaro mu ntangiriro za Werurwe 2024, barekuwe ari bazima. Itangazo ryasohowe na Guverineri wa Leta ya Kaduna, Uba Sani, ryemeza ko bose ari bazima. Rigira riti “Ni umunsi w’ibyishimo. Abanyeshuri hafi 140 bari bashimuswe mu gitero kimwe mu bikomeye byo […]

Continue Reading

Abana bari mu baguye mu gitero cy’Iterabwoba i Moscow

Kugeza ubu abana batatu nibo bamaze kumenyekana ko bari mu baguye mu gitero cy’iterabwoba mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, kigahitana abasaga 137 nkuko Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu yabitangaje. Iyi mibare yari yatangajwe mu Cyumweru gishize yagarutsweho ubwo abagabo bane bakekwaho kugira uruhare muri iki gitero bagezwaga mu Rukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Basmanny i Moscow. […]

Continue Reading

Kicukiro-abagize-komite-zihuriro-ryabana-bahawe-amahugurwa-azabafasha-kuzuza-inshingano

Yasuwe: 132 Abagize komite z’ihuriro ry’abana mu Karere ka Kicukiro batangiye amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kubongerera ubumenyi buzatuma buzuza inshingano batorewe muri manda y’imyaka itatu. Abarimo guhugurwa ni abagize komite y’ihuriro ry’abana ku rwego rw’Akarere uko ari batandatu, n’umwana umwe uhagarariye abandi kuri buri Murenge. Bose bagize komite zatowe muri Nzeri 2022. Umwana uhagarariye abandi

Continue Reading

Ingaruka-amakimbirane-yo-mu-muryango-agira-ku-mikurire-yumwana

Yasuwe: 106 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCD) kigaragaza ko amakimbirane y’umuryango agira ingaruka ku mikurire y’umwana. Amakimbirirana y’umuryango icyo yaba ashingiyeho cyose agira ingaruka mbi ku mibereho y’umwana muri rusange ariko cyane cyane mu mikurire ye. Umuyobozi ushinzwe uruhare rw’umwana mu bimukorerwa muri NCD, Tuyishimire Frodouard avuga ko imbamutima z’umwana azikura ku

Continue Reading

Kayonza-haravugwa-imiryango-yakuye-abana-mu-ishuri-kubera-imyemerere-idasobanutse

Yasuwe: 63 Hari imiryango yo mu Kagali ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza yakuye abana bayo mu ishuri kubera imyemerere idasobanutse ishingiye ku idini ritazwi. Amakuru avuga ko abo baturage ari abiyomoye ku itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi, ubu bakaba basengera mu rugo rwa mugenzi wabo ariko nta dini cyangwa itorero

Continue Reading

Musanze-hatashywe-urugo-mbonezamikurire-rwubatswe-ku-bufatanye-bwa-polisi-nabaturage

Yasuwe: 136 Mu Mudugudu wa Nyiramuyenzi Akagali ka Buramira, mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze hatashywe urugo mbenezamikurire y’abana bato, rwubatswe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu kwezi kwahariwe Polisi (#PoliceMonth2022). Uzamukunda Esperance ufite umwana muto witeguye ko azajya amusiga muri iryo rerero, yavuze ko agiye kujya akora imirimo ye atuje 

Continue Reading

Abafite-ubumuga-bishimira-ko-abato-babyirukira-mu-gihugu-kidaheza

Yasuwe: 205 Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihizwa taliki 3 Ukuboza buri mwaka, abafite ubumuga barishimira ko abakiri bato,  babyirukira mu gihugu kirushaho gukora ibishoboka byose ngo abafite ubumuga bagire imibereho myiza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel yabigarutseho mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Gatanu, cyagarutse ku

Continue Reading