Imyaka yo gushyingirwa ntabwo yahindutse, ibyaganiriwe ku mushinga w’itegeko ryo gushyingira abafite 18

Depite Ruku Rwabyoma John yagaragaje ko abantu bakwiriye kwakira ko umuntu ufite imyaka 18 ari umuntu mukuru ushobora kwifatira icyemezo akaba yanashyingirwa nk’uko ajya no mu nzego za gisirikare akamenera igihugu amaraso. Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yatangiye imirimo yo gutora itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo ingingo ya 197 iteganya ko umuntu ufite imyaka 18 […]

Continue Reading

Gatsibo: RIB yafunze umugore wahoraga mu bitaro akingiza igipupe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, Nibwo mu Kigo Nderabuzima cya Kabarore hatangiye kumvikana inkuru y’umugore wari umaze igihe kinini ahetse igipupe abeshya ko aba yaje gukingiza umwana kandi aba yaje kwiba abaje mu bitaro. Umwe mu bamuvumbuye yabwiye BTN, dukesha iyi nkuru, ko kugirango bamumenye ari uko  inshuro nyinshi […]

Continue Reading

Nyarugenge: Yayabangiye ingata nyuma yo gukekwaho kujyana umwana muri ’Lodge’

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yazanye umukobwa bagiye kwiha akabyizi, ariko uwo mukobwa bari kumwe agakekwaho kuba munsi y’imyaka 18 y’amavuko ndetse akabura ibyangombwa byerekana imyaka ye. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Gicurasi ahitwa Cosmos i Nyamirambo. Amakuru avuga ko uyu mugabo yasohokanye n’uwo mwana […]

Continue Reading

Ingabo z’u Rwanda zahuguwe ku gukumira ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare n’Abapolisi 19 bo ku rwego rwa Ofisiye mu Rwanda, batangiye amahugurwa agamije guhangana n’ikibazo gihangayikishije Afurika, cyo gukoresha abana mu mitwe yitwaza intwaro no mu gisirikare. Ni amahugurwa y’iminsi itanu yiswe “Child Protection Focal Points Course”, ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu Karere ka Musanze, aho yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa […]

Continue Reading

Hari icyiciro uzasanga ishuri ririmo abahungu gusa, Ibyo abanyeshuri baganiriye ku gushyingira ab’imyaka 18

Hashize iminsi impaka zibaye urudaca ku mushinga w’itegeko ryo kwemerera abantu bafite imyaka 18 y’amavuko gushyingirwa. Ni nyuma yuko ku itariki ya 18 Werurwe 2024 Inteko Nshingamategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo iyo ngingo. Ni itegeko ryarahuje itegeko rigenga abantu n’umuryango n’irigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura. Iyi nkuru ikimenyekana, ibyiciro binyuranye […]

Continue Reading

Musanze: Ubuyobozi bwihanangirije amashuri yigenga akoresha abanyamahanga

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze bwihanangirije Ibigo by’amashuri byigenga bikorwamo n’abanyamahanga barangwa no gukubita abanyeshuri, busaba ibyo bigo kwibutsa abarimu babyo kugendera ku mategeko agenga uburezi mu Rwanda. Bikubiye mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Bwanakweli Moussa mu ntangiro z’uku kwezi yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ivuga ko hari […]

Continue Reading

Ibidasanzwe ku gitabo kirimo inkuru zisomerwa abana bakiri mu nda

Ikigo Ikibondo cyanditse ibitabo bisomerwa abana bakiri mu nda ya nyina kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu. Umuyobozi w’icyo kigo, Munyurangabo Jean de Dieu avuga ko bagize igitekerezo cyo kwandika ibitabo bisomerwa abana nyuma yo kumenya amakuru y’uko umwana uri mu nda ya nyina yumva. Igitekerezo cyaturutse kuri gahunda ya Leta yo gucengezamo abana gukunda […]

Continue Reading

Kigali: Imodoka ya St. Nicolas yakoze impanuka abanyeshuri barakomereka

Imodoka yari itwaye abanyeshuri b’incuke bo ku ishuri rya St Nicolas riherereye i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali, yakoze impanuka, benshi barakomereka. Hari amakuru avuga ko abagera kuri 11 bakiriwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK cyakora Polisi y’igihiugu yatangaje ko abakomeretse ari barindwi. Impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki […]

Continue Reading

Muhanga: Polisi y’u Rwanda yavuze ku mwana wagaragaye yambaye umwambaro wayo ku ishuri

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku ifoto y’umwana wo mu Karere ka Muhanga yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza ari ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi y’u Rwanda, itangaza ko iyo uwo mwana yari yambaye ari iyambarwaga mu myaka yatambutse. Mu gitondo cyo ku wa 02 Gicurasi 2024, hatangiye gucicikana inkuru yatangaje benshi y’umwana […]

Continue Reading

Sakwe sakwe! Soma!

Mu buvanganzo Nyarwanda, habamo ubuvanganzo nyabami n’ubuvanganzo bwo muri rubanda. Ubuvanganzo bwo muri rubanda bugenewe rubanda, nta kiciro runaka cy’abantu bihariye bugenewe nk’ubuvanganzo nyabami. Muri ubu buvanganzo bwo muri rubanda dusangamo n’ibisakuzo aho umwe agira ati : “Sakwe sakwe” undi ati: “Soma”. Ati: “Nagutera icyo utazi utabonye”, undi akakica agira ati: “Ubukumi bwa so na […]

Continue Reading