Impamvu uwateguye inama, amahugurwa cyangwa ibirori agomba guteganya aho abana bisanzurira-NCDA twaganiriye(Video)

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA kirasaba abategura ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi birimo; ibirori, inama, amahugurwa n’ibindi, kujya bateganya aho abana bato bisanzurira, igihe cyose mu bitabira harimo abagore batwite, ababyeyi bonsa n’abafite abana bato. Mu kiganiro n’Ikinyamakuru IJAMBORYUMWANA, Umuyobozi w’agategayo w’ishami rishinzwe kurengera abana no kwita ku mikurire yabo muri NCDA, […]

Continue Reading

Rusizi: Ababyeyi baratabariza abangavu basambanyirizwa mu makamyo

Ababyeyi bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko batewe impungenge n’ubusambanyi abashoferi b’amakamyo bakorera abangavu, bagasaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo. Rusizi ni Akarere gafite umwihariko wo gukora ku bihugu bibiri by’abaturanyi; Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi. Ibi bituma hahora urujya n’uruza rw’amakamyo atwara ibicuruza abivana cyangwa abijyana muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu minsi […]

Continue Reading

KNH yizihije imyaka 30 y’ibikorwa byo kwita ku bana mu Rwanda (AMAFOTO)

Umuryango Mpuzamahanga w’Abadage (Kindernothilfe: KNH) n’abafatanyabikorwa bawo mu Rwanda, bizihije isabukuru y’imyaka 30 bamaze mu bikorwa byo kwita ku bana no kubaka umuryango utekanye, bashima imiyoborere myiza y’igihugu yabaye inkingi mwikorezi muri urwo rugendo. Uwo muryango ushyira imbere ‘gufasha umwana uri mu kaga cyangwa uri mu bibazo’ watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994. Mu myaka […]

Continue Reading

Ruhango: Hatangijwe amarushanwa yo gukangura ubwonko bw’abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’abarezi, batangije amarushanwa yo gukora ibikinisho bikangura ubwonko bw’abana bato bari mu marerero. Ibyo bikinisho birimo imipira yo gukina, imidoka zikoze mu buryo butandukanye, ibipupe, ibishushanyo n’ibindi abana bakunze gukinisha ariko bikoze mu bikoresho buri muntu yakwibonera aho atuye. Umurezi  mu irerero riherereye mu Murenge wa Bweramana, Ishimwe Clodette […]

Continue Reading

Nyaruguru: Abize ayisumbuye bafashwa n’Akarere bimwe amahirwe yo kujya muri Kaminuza

Abanyeshuri bize imyaka itatu isoza amashuri yisumbuye bishyurirwa n’Akarere kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo bari mu gihirahiro nyuma yo kujya gufata impamyabumenyi (diplome) zabo ku mashuri bizeho bakazibima kubera ko Akarere katishyuye umwaka wa nyuma, bikababuza amahirwe yo gusaba kwinjira muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu rwego rwo guharanira ko buri mwana yiga, abakomoka mu miryango […]

Continue Reading

Yapfuye avuze aho azashyingurwa anasaba kudasesagura mu kumuherekeza, Ibiyahariye kuri Dr. Jahn witaga ku bana

Ku wa 12 Kamena 2024, nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Umuganga w’Umudage w’Inzobere mu Kuvura abana indwara zisaba kubaga, Dr Alfred Paul Jahn wamenyekanye mu bikorwa byo kwita kubana n’abatishoboye, yitabye Imana. Ni inkuru yababaje abo mu rwego rw’ubuzima cyane cyane abavura abana. By’umwihariko yari inkuru mbi cyane ku baturage batuye mu Kagali ka Rwesero […]

Continue Reading

#Imyaka7: Hongewe amarerero abagore batwite bitabwaho byihariye, ahakubiswe umwotso mu kwita ku mikurire y’umwana

Imyaka irindwi ishize igaragaza impinduka zikomeye muri gahunda zo kwita ku mikurire y’umwana kuva asamwe kugeza agize imyaka itanu. Muri rusange impinduka z’ibyo u Rwanda rwagezeho muri iyo myaka, zigaragarira mu byiciro bine birimo; Ubukungu, Imibereho myiza y’abaturage, Imiyoborere myiza n’Ubutabera. Icyiciro cy’imibereho myiza kibarizwamo, uburezi, ubuzima, kurengera abatishoboye no kurwanya ubukene, nicyo dusangamo imbonezamikurire […]

Continue Reading

Nyanza: Umusore arakekwaho gusambanya abana biga mu mashuri y’incuke

Umusore wo mu Murenge wa Cyabakamyi wari uragiye inka arakekwaho gusambanya abana b’abakobwa babiri biga mu mashuri y’incuke, bari bamunyuzeho bavuye kwiga. Umwe mu batangabuhamya yavuze ko abana bavuze ko baciyeho uriya musore aragiye inka mu ishyamba bavuye kwiga akabatangira akabasambanya. Bikaba byaramenyekanye ubwo abana bajyaga kunyara bakababara, ababyeyi babo bareba bagasanga imyanya ndangagitsina yabo […]

Continue Reading

MIGEPROF yashimiye ba ‘Malayika Murinzi’ ibizeza gukomeza kubashyigikira

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana bashimiye ba Malayika Murinzi ku muhate n’ubwitange bwo kurera kibyeyi abana bakiriye, babizeza gukomeza kubashyigikira muri urwo rugendo. Mu 2012 nibwo ubukangurambaga bwa “Tubarere Mu Mu ryango” na “Fata umwana wese nk’uwawe” bwatangijwe hagamijwe ko buri mwana akurana uburere bwiza akomora ku muryango. Ubwo […]

Continue Reading

Mu musarane wa Kaminuza y’u Rwanda hatoraguwe uruhinja rwapfuye

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, mu Karere ka Musanze muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Busogo ryigisha Ubuvuzi bw’amatungo (CAVM Busogo), hatoraguwe uruhinja mu musarane rwapfuye. Amakuru y’uko uru ruhinja ruri mu musarane yatangiye gucicikana ahagana Saa Sita z’ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024 aribwo batangiye imirimo yo kurushakisha kugeza ubwo rwabonekaga mu […]

Continue Reading