Musanze: Umugore yishe umugabo na we ahita yiyahura

Mu Karere ka Musanze Umurenge wa Gataraga Akagali ka Rubindi mu Mudugudu wa Gacondo haravugwa inkuru y’akababaro y’umugore wishe umugabo we amutemesheje umuhoro, na we ahita yiyahura yimanitse. Byabaye kuri wa 17 Mata 2025 ahagana ku isaha ya 14h00. Byamenyekanye ubwo abaturanyi bumvaga abana ba ba nyakwigendera barira mu nzu ifunze. Nyuma yo kumva abana […]

Continue Reading

Burera: Abarimu bazamuye ikibazo cy’abana bashorwa mu burembetsi n’abajya kwiga banyoye Kanyanga

Mu Karere ka Burera, hari ababyeyi bashora abana mu bikorwa bitemewe byo kwambutsa ibintu bitandukanye birimo n’ibiyobyabwenge babikura muri Uganda bizwi nk’Uburembetsi, kurusha kubashishikariza kugana ishuri, kuburyo abarimu babibonamo ikibazo gikomeye ku hazaza h’abana babishorwamo kuko hari n’abasigaye bajya ku ishuri banyoye Kanyanga. Ibyo ni bimwe mu byagaragarijwe mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira, isuku n’isukura […]

Continue Reading

Hari abatinya kuyitoza abato ngo batabavamo, Icyizere ku guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mboni za Tito Rutaremara

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yagaragaje ko hari icyizere ko bamwe mu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bazayipfana batayitoje abakiri bato cyane cyane abari mu mashuri kuko batinya ko babavamo. Tito Rutaremara yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda ubwo abayobozi mu Itorero rya ADEPR, basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, […]

Continue Reading

Rusizi: Akurikiranyweho kwica uruhinja yari amaze kubyara

Umukobwa w’imyaka 27 ukomoka mu Karere ka Muhanga, yatawe muri yombi nyuma yo kubyara umwana akamuniga. Byabereye mu Mudugudu wa Kankuba, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi. Uyu mukobwa wari waravuye iwabo mu Karere ka Muhanga atwite, akajya gutura hafi y’uruganda rwa CIMERWA yakoragamo, ku mugoroba wa tariki 8 Mata 2025 […]

Continue Reading

Ruhango: Basanze Umurambo W’Uruhinja Mu Ikarito

Mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango habonetse uruhinja rwapfuye ruri mu ikarito,  Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku mugore wataye urwo ruhinja ku gasozi agacika. Uwo mwana yabonywe n’abaturage babigeza ku buyobozi bw’Umudugudu wa Munu, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana. Umugenzi wihitiraga wari uri kumwe n’abaturage bari baje gutashya inkwi nibo […]

Continue Reading

#Kwibuka31: Inkuru y’abana n’ababyeyi babaye mu Isi itarigeze iturwamo n’ikindi kiremwa muntu

Jenoside nicyo kibi kiruta ibindi Gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Raporo idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ku Rwanda yo mu 1996, yerekana ko abagore bari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 250 bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside. Abo barimo abandujwe Virusi itera Sida n’izindi ndwara […]

Continue Reading

Gisagara: Hatangijwe Ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira binyuze mu mashuri

Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, (Cladho) ku nkunga n’ubufatanye by’Umuryango Mpuzamahanga wa Gikristu, (World Vision), yatangije ubukangurambaga bw’isuku n’isukura no kurwanya igwingira buzibanda mu bigo by’amashuri mu Karere ka Gisagara. Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Kigo cy’amashuri abanza cya Nyagahuru II giherereye mu Kagali ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi. Byitezwe ko buzarangira abanyeshuri bafite ubumenyi bwatuma […]

Continue Reading

Abana basabye kujya bitabira inama mpuzamahanga ziga ku mihindagurikire y’ibihe

Abana bagaragaje ko mu gihe ibihugu byiga ku mihindagurikire y’ibihe n’icyakorwa mu guhangana n’ingaruka zabyo, bajya batekerezwaho mu biganiro bigamije gushaka ibisubizo kuko bari mu bagirwaho ingaruka nabyo. Byagarutsweho mu nama yahuje abana, yiga ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gukusanyiriza hamwe ibyifuzo byabo mu gihe inama mpuzamahanga ya COP29 izabera muri Azerbaijan yegereje. Ubushakashatsi […]

Continue Reading

Muhanga: Umubyeyi arashinja umuganga kumurangarana

Umubyeyi witwa Tuyishimire Marie Solange wo mu Mudugudu wa Rugwiza, Akagari ka Nsanga, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, avuga ko ahangayikishijwe n’ubusembwa umwana we yatewe arimo kumubyara. Ubwo yafatwaga n’ibise yihutiye kujya ku Kigo Nderabuzima cya Rugendabari, ariko ahageze atinda kubyara. Nyuma y’iminota itari micye, yumva Umwana ageze mu matako, avuga ko  Umuforomokazi […]

Continue Reading

TikTok yajyanywe mu nkiko ishinjwa kurangaza abana

Urubuga rw’Abashinwa, TikTok rwajyanywe mu nkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rushinjwa kurangaza abana batarageza imyaka y’ubukure, ku buryo barumaraho umwanya munini kubera amakuru abashuka rukomeza kubereka. Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa Kabiri muri Leta 14 zo muri Amerika. Iki kigo gishinjwa kwereka abana ibintu bijyanye n’ibyo bakunda, igakomeza kubibahata ku buryo […]

Continue Reading