Umunsi w’umwana w’Umunyafurika: Uw’u Rwanda amerewe ate? (video)

Abakurikiranira hafi imibereho y’abana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo mu Rwanda bemeza ko hari byinshi byakozwe mu kumurengera ariko urugendo rukiri rurerure kuko hari ibibazo bikimubangamiye birimo ihohoterwa n’imibereho itari myiza kuri bamwe. Ku italiki 16 Kamena buri mwaka u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika rwizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika. Ni umunsi watangiye kwizihizwa mu 1991. Ufite […]

Continue Reading

Rusizi: Abana bafite ubumuga bahawe  inyunganirangingo

Abana bo mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe inyunganirangingo n’insimburangingo ku buntu. Ibyo bikoresho bizabafasha kugira ibyo bikorera ubwabo batagize uwo babera umutwaro mu buryo buhoraho. Ubusanzwe muri iki gihe, mu Rwanda habarurwa abana 10,000 bafite ubumuga bw’inzego zitandukanye. Ababyeyi b’abo bana bavuga ko kwigurira ibyo bikoresho bihenze, kandi benshi muri bo bakaba basanzwe nta mikoro […]

Continue Reading

Ababyeyi b’i Burera bishimira akamaro k’irerero

Ababyeyi baturanye n’umupaka wa Cyanika mu Karere ka Burea bashima uruhare irerero ryashyizwe hafi aho ryagize mu gukuza neza abana babo, nabo bakabona uko bajya mu mirimo ibateza imbere. Umwe muri abo babyeyi avuga ko yahazanye umwana we afite umwaka n’amezi atatu, akemeza ko ubu ameze neza. Uwo ni uwitwa ClĂ©mentine Hagenimana. Yemeza ko mu […]

Continue Reading

Ruhango: Imbangukiragutabara yagonze umwana

Kuri uyu wa Mbere Tariki 09, Kamena, mu Kagari ka Musamu, Umurenge wa Ruhango, muri Ruhango habereye impanuka yakozwe n’imbangukiragutabara yahitanye umwana w’imyaka umunani. Yayikoze igiye gutabara abandi bantu bari bakomerekeye mu yindi mpanuka. BTN yatangaje ko hari abaturage baturiye umuhanda byabereyemo uturuka mu Mujyi wa Ruhango ugana mu Murenge wa Kinazi bayibwiye ko iyi […]

Continue Reading

Akurikiranyweho gukorera ibya mfura mbi abana 81 bafite ubumuga

Ababyeyi bo mu Bwongereza barasaba ko hagira abandi bayobozi muri iki gihugu bakurikiranwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cyakozwe n’umwarimu wahohoteye abana 81 bafite ubumuga bigaga aho yigishaga. Uvugwaho ubwo bugome ni uwitwa Daniel Clarke wahoze ari umwarimu wungirije mu kigo kiri ahitwa West Midlands. Muri Gicurasi, 2025 yahamijwe n’urukiko rw’aho hantu ibyaha byo guhohotera abana batandatu […]

Continue Reading

Kayonza: Ababyeyi bategereje ibisubizo kuri ECD iri kubakwa i Kageyo

Abatuye mu Kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza bagaragaza ko bategereje ibisubizo byinshi ku Rugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) barimo kubakirwa, aho biteze ko ruzabafasha mu mikurire myiza y’abana babo. Abo baturage bashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato kuko igira uruhare runini mu guhangana n’igwingira, kwimakaza uburezi buboneye […]

Continue Reading

Rutsiro: Akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12

Mu Murenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro haravugwa umusore wakoraga mu birombe by’amabuye y’agaciro wafunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12. Abatanze amakuru bavuga ko ukekwaho icyo cyaha yasambanyije uwo umwana amusanze mu ishyamba yaje gutashya inkwi, amuha ku kigage arasinda arasinzira abona kumusambanya. Umudugudu byabereyemo ni uwa Nyamibombwe mu Kagari ka Ruronde muri Rusebeye, […]

Continue Reading

Babonye ababyeyi babaha urukundo barasusuruka-Ishimwe ry’abana bakuriye mu miryango ya ba Malayika Murinzi

Mu Rwanda rwo Hambere nta bigo by’imfubyi byabagaho kuko nta mwana watereranwaga. Abana bose babaga mu miryango yabo, iy’abo bakomokaho cyangwa iy’inshuti n’abaturanyi. Kubera uko bimeze muri iki gihe abana bandagaye hirya no hino mu muhanda, biragoye kubyumva, ariko mu muco Nyarwanda nta mwana watabwaga cyangwa ngo atereranwe. Iyo habagaho Impamvu ituma umwana asigara wenyine, […]

Continue Reading

Rwanda: Abakobwa bagorwa no kubona udutambaro tw’isuku mu mihango

Abana b’abakobwa bageze igihe cyo kujya mu mihango batuye hirya no hino mu Rwanda batangaza ko batabonera ku gihe udutambaro two gukoresha ngo birinde kwanduza imyambaro. Hari abahitamo gukoresha udutambaro dusanzwe ariko tukagira ikibazo cyo gutinda kumira ku zuba. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wagenewe kuzirika isuku mu gihe cy’imihango witwa Menstrual Hygiene Day, bamwe muri […]

Continue Reading

Nyabihu: Ababyeyi basabwe kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwasabye ababyeyi kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’ingwingira mu bana, kuko muri ako karere imibare igaragaza ko abana bagwingiye bari kuri 28%. Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECD Day), wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwana utagwingiye ishema […]

Continue Reading