Abishyura make ni 600,000 Frw! NCPD yakomoje ku Burezi buhenze bw’abafite ubumuga bwihariye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel yagaragaje ko ababyeyi b’abana bafite ubumuga badashobora kwigondera ikiguzi gisabwa abakeneye Uburezi bwihariye bigatuma hari benshi batiga. Yabigarutseho mu biganiro by’iminsi ibiri ku burezi budaheza byatangijwe i Kigali kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025. Yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ikiguzi cy’uburezi kigoye kwigondera ku bana bafite ubumuga […]

Continue Reading

Hagaragajwe ikibazo cy’abana bakorerwa ihohoterwa ahantu bakabaye batekanye kurusha ahandi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryagaragaje ko abana bakorerwa ihohoterwa iwabo mu Rugo n’ababitaho kandi ariho bakabaye batekanye kurusha ahandi, kikaba ari ikibazo giteye inkeke kuko bigoye ko iryo hohoterwa ryacika hataranduwe irikorerwa ba mama babo. Ni ihohoterwa rishingiye ahanini ku bihano bikomeye bihabwa abana mu Ngo ariko ryongererwa ubukana n’irikorerwa ababyeyi babo […]

Continue Reading

NCPD yagaragaje indi mbogamizi ikomeye mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana bafite ubumuga

Inama y’igihugu y’abantu bafite Ubumuga (NCPD) yagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga aho usanga hari abana bagira imyaka 16 batarandikwa mu irangamimerere. Icyo cyuho ,gishingiye ku mibare yerekana ko abana bafite ubumuga 17,302 batari mu ishuri kandi bakagombye kuba baririmo, mu gihe abandi 34,830 bafite imyaka 16 batanditswe mu irangamimerere, […]

Continue Reading

Gakenke: Umugore arakekwaho kwica umwana we w’imyaka 6

Umugore wo mu Karere ka Gakenke yafunzwe akekwaho kwica umwana we w’imyaka itandatu, nyuma y’uko atanze amakuru ku baturanyi bari bibwe inkoko ko yayibonye iwabo. Ibi byabereye mu Murenge wa Coko, Akagari ka Mbirima, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025. Amakuru aturuka mu baturanyi b’aho byabereye avuga ko uyu mwana yaba […]

Continue Reading

Faisal yifatanyije n’Isi kuzirikana abana bavutse batagejeje igihe

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal Hospital, KFH) byifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abana bavutse batagejeje igihe (World Premature Day), uba 17 Ugushyingo buri mwaka. Uyu muhango wabereye kuri ibi bitaro witabiriwe n’ababyeyi bahabyariye abana batagejeje igihe, ndetse n’abana babo, abaganga bita kuri aba bana ndetse n’abayobozi batandukanye. Umunsi wahariwe abana bavutse […]

Continue Reading

Icyemezo cy’Urukiko kuri Mwarimu “wariye ibiraha” akanasambanya abana

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahamije icyaha cyo gusambanya umwana umwarimu witwa Thomas NTIVUGURUZWA w’imyaka 50 y’amavuko rumukatira imyaka 10 y’igifungo. Uriya mwarimu wigisha ku ishuri ryitwa Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama, riri mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza yarezwe ko yasambanyije abana babiri b’abakobwa yabanje kubarira amasambusa (ibiraha). Ubushinjacyaha bwamusabiriga gufungwa imyaka […]

Continue Reading

Amavubi U17 yasezerewe na Somalia muri CECAFA U17

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe n’iya Somalia ibitego 3-0, ibura itike yo kurenga amatsinda ya CECAFA U17, dore ko nta nota na rimwe irabona. Ni umukino wabereye ku kibuga cya Abebe Bikila Stadium kiri mu Mujyi wa Addis Ababa, hakomeje kubera imikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati mu batarengeje […]

Continue Reading

Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye gutegura amabwiriza agamije kunoza ubutabera buhabwa abana

Nyuma yo kubona ko mu butabera buhabwa abana mu Rwanda hakirimo ibitaranozwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatangiye gutegura amabwiriza agamije gufasha abari mu runana rw’ubutabera kunoza ubuhabwa abana. Ni amabwiriza agamije gukemura ibibazo byakunze kugaragazwa, abana bagahabwa ubutabera bugamije kubagorora aho kuba ubwo kubafunga gusa. Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu manza nshinjabyaha zinjiye […]

Continue Reading

Papa Léon XIV yasabye ko abarimu n’abanyeshuri barenga 300 bashimuswe muri Nigeria barekurwa

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV yasabye inzego z’ubuyobozi gushyira imbaraga mu byatuma abantu 315 biganjemo abanyeshuri bashimuswe n’imitwe yitwaje intwaro muri Nigeria barekurwa. Yabigarutseho mu gitambo cya Misa yaturiye ku mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatican ku wa 23 Ugishyingo 2025. Yagize ati “Nababajwe cyane no kumva inkuru y’ishimutwa ry’abapadiri, abakirisitu […]

Continue Reading

Kicukiro: Hagaragaye umurambo w’umwana bikekwa ko yishwe n’amazi y’imvura

Ahitwa mu Cyumbati mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro hagaragaye umurambo w’umwana w’imyaka itandatu y’amavuko watwawe n’amazi y’imvura. Uyu murambo w’uyu mwana wagaragaye ahagana saa ine z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025. Birakekwa ko yishwe n’amazi y’imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo […]

Continue Reading