Dufite umukoro wo guha abana uburere bwiza-Depite Uwineza

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, asaba ababyeyi n’abarezi gutoza abana kugira ubumuntu ndetse bakanababwiza ukuri ku mateka y’Igihugu, kuko agoretswe batazamenya ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabibasabye ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Rwamagana, hibukwaga abahoze ari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y’Iburasirazuba, n’ab’amakomine yahujwe akaba Akarere ka […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umubyeyi w’abana babiri yasanzwe mu nzu yapfuye

Umubyeyi w’abana babiri witwa Mukamuvara Gaudance wari utuye Mudugudu wa Munini, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe mu nzu yabagamo yishwe n’abantu bataramenyekana. Urupfu rwa Mukamuvara rwamenyekanye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04 Gicurasi, 2025 ahagana saa moya z’umuhoroba. Uyu mubyeyi uvuka mu Mudugudu wa Mataba, akagari ka Nyakabingo, umurenge […]

Continue Reading

Nyanza: Abarokotse Jenoside bagaragaje amahitamo yatuma itazongera kubaho ukundi

Mu gikorwa cyo Kwibuka abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku Ibambiro mu Karere ka Nyanza, abaharokokeye basabye abagize Umuryango Nyarwanda, guha abana uburere buzira ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira kubaka umuryango wuje ituze, nk’imwe mu nzira zatuma Jenoside itazongera kubaho. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abicanyi basabye abagore n’abana guhungira ku rusengero […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 8 yagwiriwe n’igiti arapfa

Umwana w’imyaka 8 wo mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, yakurikiye abandi gutashya inkwi mu ishyamba ryarimo risarurwa, igiti kiramugwira arapfa. Iryo shyamba rikaba riherereye mu Mudugudu wa Ruhinga II, mu Kagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke, amakuru avuga ko abatemaga iryo shyamba nta cyangombwa cy’ubuyobozi cyabemereraga kuritema bari bafite. […]

Continue Reading

Nyanza: Barasaba kwihutisha kubaka urwibutso ahiciwe abagore n’abana ku Ibambiro

Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA mu karere ka Nyanza burasaba ko umushinga wo kubaka urwibutso ahitwa ku Ibambiro, ahiciwe urw’agashinyaguro abagore n’abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wihutishwa. Ibi byasabwe tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana biciwe ahitwa ku Ibambiro i Kibilizi, mu karere ka Nyanza. Perezida […]

Continue Reading

Rutsiro: Ukekwaho gusambanya abana babiri ari guhigishwa uruhindu

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro ukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka 12 n’uwa 13 abasanze aho barimo batashya inkwi, ari guhigishwa uruhindu. Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi wo mu Karere ka Rutsiro, ku mugoroba wa tariki wa 2 Gicurasi 2025. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yavuze ko […]

Continue Reading

Ingingo yo gutwitira undi ikomeje kuzamura impaka

Ingingo yo gutwitira undi ikomeje kuzamura impaka n’ibitekerezo binyuranye mu gihe Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu mutwe w’Abadepite, ikomeje gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi. Ku wa Gatanu taliki 2 Gicurasi 2025 nibwo hakiriwe ibitekerezo by’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima biganjemo imiryango itari iya Leta. Mu cyumba Komisiyo y’imibereho y’abaturage yasuzumiragamo uyu umushinga w’itegeko, impaka zari nyinshi. […]

Continue Reading

Umuryango Unity Club Intwararumuri washimangiye gukomeza kwigisha abakiri bato icyo gutwara urumuri bivuze

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango Unity Club Intwararumuri washimangiye ko uzakomeza kwigisha abakiri bato; ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyo gutwara urumuri bivuze.  Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.  Murorunkwere Julienne watanze ubuhamya, yavuze ko Jenoside yakorewe […]

Continue Reading

Hari abakoresha bafata nabi abakozi nabo bakihimurira ku bana, Sendika y’abakozi bo mu rugo twaganiriye (Video)

Sendika ishinzwe uburenganzira bw’abakozi bo mu Rugo yatangaje ko iri gushyira imbaraga mu kwigisha abakozi gufata neza abana mu Ngo bakoramo no kwirinda kubahohotera babatura umujinya igihe hari ibyo batumvikanyeho n’abakoresha babo. Mu bihe bitandukanye ku mbugankoranyambaga hagiye hasakara amashusho y’abakozi bo mu Rugo bahohotera abana, ndetse hari n’abishe abo mu Ngo bakoragamo nk’uko Imanza […]

Continue Reading

Ubuhindi: Abana 100 Barwaye Nyuma Yo Kurya Ibiryo Byakuwemo Inzoka Yapfuye

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Buhindi iri guperereza ngo imenye amakuru yose ku cyateye abana barenga 100 kurwara nyuma yo kurya ifunguro rya saa sita ku ishuri rikaza kubonekamo inzoka yapfuye. Bivugwa ko uwatetse ayo mafunguro yirengagije nkana ko yasanzemo inzoka agaburira abana ibiryo byahumanyijwe n’icyo gikururanda. Muri rusange abana 500 nibo bagaburiwe ibyo biryo […]

Continue Reading