Nyamasheke: Yiyahuriye kwa Pasiteri wamureraga nk’umwana we

Tuyizere Amos w’imyaka 16 yasanzwe yimanitse mu cyumba yararagamo mu rugo rwa Pasiteri Ntaganira Fabien mu Mudugudu wa Cyijima, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, aho yabaga nk’umwana mu rugo anabafasha mu mirimo. Uwo musore yasanzwe anagana muri mushipiri bikekwa ko yimanitse, ariko intandaro yo kwiyahura ntiyahise imenyekana. Pasiteri Ntaganira Fabien yabwiye […]

Continue Reading

Huye: Umukozi wo mu Rugo yataye umwana w’imyaka 2 mu musarane

Mu Mudugudu wa Kabeza Akagali ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye haravugwa inkuru y’Umukobwa w’imyaka 20 watawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kujugunya umwana we w’imyaka Ibiri mu Musarane. Amakuru agera ku Ijamboryumwana avuga ko byabaye ku wa 09 Gicurasi 2025, aho uwo mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo. Uwo […]

Continue Reading

Abakobwa nibo bahohoterwa kurusha abahungu-Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Washington, bwakorewe mu bihugu 204 ndetse n’ubwakonze n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, guhera mu 1990 kugera 2023, bugaragaza ko abana b’abakobwa 18.9% aribo bakorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina mbere y’uko buzuza imyaka y’ubukure, mu gihe abana abahungu ari 14,8%. Ibi bigaragaza ko umukobwa umwe muri batanu n’umuhungu umwe muri […]

Continue Reading

Depite Uwababyeyi Jeannette yakebuye ababyeyi bacutsa abana imburagihe

Depite Uwababyeyi Jeannette, uri mu bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage mu Nteko Ishingamategeko, yibukije ababyeyi konsa neza igihe cyagenwe, bakirinda gucutsa abana imburagiye, kuko amashereka ariyo arimo intungamubiri zose umwana akenera. Ni ubutumwa yagarutseho ubwo yasuraga ababyeyi bo mu Kagari ka Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare bafite abana bari mu mirire mibi. Hari […]

Continue Reading

Hagaragajwe icyakorwa mu kurwanya ingegabitekerezo ya Jenoside ababyeyi babiba mu babakomokaho

Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa yagaragaje ko ababyeyi bagira uruhare rukomeye mu gutuma ingengabitekerezo idacika mu bakiri bato, cyakora anerekana ko hari icyakorwa cyazana impinduka. Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge […]

Continue Reading

NCDA yasabye ababyeyi n’abarimu kwitwararika umutekano w’abana mu bihe by’imvura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyasabye ababyeyi guherekeza abana ku ishuri igihe babona imvura ikubye cyangwa ihise na Mwalimu akirinda kubarekura ngo batahe batari kumwe n’umuntu mukuru mu bihe nk’ibyo. Ni ubutumwa bugamije kurinda umutekano w’abana igihe bajya cyangwa bava ku ishuri muri ibi bihe by’imvura. Mu butumwa NCDA yanyujije kuri X yasabye […]

Continue Reading

Rubavu: Ku biceri 300 frw abona aho asiga umwana akajya mu bucuruzi atuje

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bucirirItse bwambukiranya umupaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko urugo mbonezamikurire (ECD) rwa Petite Barriere rwaborohereje mu bucuruzi kuko babona aho basiga abana hadahenze kandi bizeye umutekano wabo, na bo bagakora bakiteza imbere. Niyonsenga Elizabeth, utuye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari urerera muri uru rugo mbonezamikurire, yavuze ko […]

Continue Reading

Kenya: Abapolisi bashinjwa kwica umwana w’amezi 6 bagejejwe imbere y’urukiko

Abapolisi bane bo muri Kenya bashinjwa kwica umwana w’amezi atandatu mu myaka 8 ishize, bagejejwe imbere y’urukiko, abandi umunani bari muri dosiye imwe bararekurwa nyuma y’uko ubushinjacyaha busanze nta mpamvu zifatika zatuma bakurikiranwa n’inkiko. Ni icyemezo cyateje uburakari kinamaganwa n’abantu batandukanye. Dosiye ijyanye n’urupfu rw’umwana witwa Samatha Pendo, igaragaza ko yishwe mu 2017 ubwo abapolisi […]

Continue Reading

Rutsiro: Umwarimu arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9

Umwarimu w’imyaka 36 wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rugamba, ruherereye mu Karere ka Rutsiro, arahigwa bukware nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9 agahita atoroka. Byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Bweramana, amakuru amenyekana kuri wa 5 Gicurasi 2025. Birakekwa ko uyu mwarimu hari n’abandi bana yigisha yasambanyije. Uyu […]

Continue Reading

Dufite umukoro wo guha abana uburere bwiza-Depite Uwineza

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, asaba ababyeyi n’abarezi gutoza abana kugira ubumuntu ndetse bakanababwiza ukuri ku mateka y’Igihugu, kuko agoretswe batazamenya ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabibasabye ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Rwamagana, hibukwaga abahoze ari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y’Iburasirazuba, n’ab’amakomine yahujwe akaba Akarere ka […]

Continue Reading