MIGEPROF yakebuye abatagenzura imico n’imyifatire y’abakozi bo mu Ngo zabo (Video)

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye ababyeyi bafite abakozi babarerera abana, kujya babanza kumenya abo ari bo, kugira ngo bamenye niba bo bafite uburere mbere yo kubuha abana bagiye kurera. Minisitiri wa MIGEPROF, Uwimana Consolée yabigarutseho ku wa 4 Nzeri 2025 mu biganiro nyunguranabitekerezo ku burere buboneye. Yabukije ko nubwo hari abandi bamarana igihe n’abana […]

Continue Reading

Gisagara: Umuyobozi yafatanywe ibiryo by’abanyeshuri ayabangira ingata

Umuyobozi w’Ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara yahururijwe n’abaturage ari mu nzira zo kunyereza ibiribwa bigenewe abanyeshuri birimo amavuta, ibishyimbo n’akawunga ahita ayabangira ingata. Ibyo biribwa bigizwe n’ibilo 100 by’ibishyimbo, Kg 125 by’akawunga na litilo 40 z’amavuta, byafatiwe mu Mudugudu wa Rugogwe mu Kagali ka Zivu kuri uyu wa 5 […]

Continue Reading

Ababyeyi 38% nibo bonyine batanga uburere budahutaza mu Rwanda-NCDA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyatangaje ko ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka Itandatu bangana na 38% aribo bonyine batanga uburere buboneye budahutaza abana babo mu Rwanda. Ni ukuvuga ko bita ku bana babo uko bikwiye kuva umwana agisamwa akiri mu nda bigakomeza bityo na nyuma yo kuvuka. Umuyobozi mukuru wa NCDA, […]

Continue Reading

Nibura abana 5 bagana NCDA buri Cyumweru bajyanywe no gutandukana kw’ababyeyi babo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) cyahishuye ko nibura abana batanu bakigana buri Cyumweru bagiye kugitura ibibazo by’ababyeyi barimo gutandukana ‘Separation’ cyangwa bamaze gutandukanye mu mategeko ’Divorce’. Umuyobozi wa NCDA, Ingabire Assumpta yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo ku burere buboneye, yanatangirijwemo ‘Itetero App’. Ubwo yagarukaga ku ruhuri rw’ibibazo abana barimo guhura nabyo muri iki […]

Continue Reading

Itegeko ry’umuryango rishobora guca intege gatanya zitizwa umurindi n’irari ry’imitungo

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje. Imibare igaragaza ko nibura muri iyi myaka ibiri ishize ibirego bya gatanya bitangiye kugabanyuka nubwo bikiri hejuru kandi igabanyuka biriho ritandukanye n’umuvuduko byazamutseho. Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza yerekana ko mu 2016 hakiriwe ibirego […]

Continue Reading

Hasojwe amatora ya Komite z’Ihuriro ry’abana yaranzwe n’ubwitabire budasanzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) na Komisoyo y’Igihugu y’amatora (NEC) batangaje ko igikorwa cy’amatora ya Komite z’Ihuriro ry’abana cyasojwe amahoro, hatorwa izo ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali. Amatora y’uyu mwaka yagaragaje umwihariko mu mitegurire, mu bwitabire bw’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse no ku ruhande rw’abana [abatora n’abatorwa] bitandukanye no mu myaka […]

Continue Reading

OMS yashyize ‘ibihano bibabaza umubiri’ bihabwa abana mu bibazo bihangayikishije Isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryamaze kwemeza ‘ibihano bibabaza umubiri’ bihabwa abana nk’ikibazo gihangayikishije ubuzima rusange bw’abatuye Isi, kigomba guhagurukirwa, kuko giteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’umubiri n’ubw’imitekerereze bw’abana, kandi gishobora no gutuma barushaho kujya mu bikorwa by’ubugome. Mu myaka 78 Ishami ry’Umuryango w’Abibyumbye ryita ku buzima, OMS rimaze nibwo bwa mbere risohoye […]

Continue Reading

Kamonyi: Umukobwa w’imyaka 14 yateye icyuma umuhungu w’imyaka 16 arapfa

Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 wo mu Karere ka Kamonyi, yapfiriye ku Kigo Nderabuzima cya Remera Rukoma, nyuma yo guterwa icyuma mu gatuza na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 14 ubwo barimo barwana. Byabaye mu masaha ya saa moya z’ijoro ku 31 Kanama 2025, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye, mu Mudugudu wa […]

Continue Reading

Abanyeshuri 89.1% nibo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri bangana na 89.1% aribo batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2024/2025, ndetse yerekana ko abahungu aribo batsinze ari benshi kurusha abakobwa. Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, MINEDUC itangaza ko muri rusange umusaruro wabaye mwiza. Abakandida 106.418 nibo biyandikishije gukora ibizamini bya […]

Continue Reading

AFC/M23 yatangaje itangira ry’amashuri mu bice igenzura

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko amashuri aratangira kuri uyu wa 1 Nzeri 2025 mu bice byose Ingabo za M23 zabohoye. Itangazo iryo huriro ryashize ahagaragara ku Mugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama 2025 rimenyesha ababyeyi n’abarezi muri rusange ko amashuri azatangira mu bice byose. Rigita riti “Turamenyesha […]

Continue Reading