#UCI: Isi yose n’iyonka bahanze amaso ibirori by’amagare i Kigali (AMAFOTO)

Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye gukinirwa i Kigali. Ni amateka yanditswe n’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, mu mutekano usesuye utuma buri wese akurikirana umukino. Hirya no hino Abaturarwanda bazi aho bazajya barebera uwo mukino ufite abafana batari bake mu Rwanda no mu mahanga. Urubyiruko, abana n’iyonka nabo ntibatanzwe cyane ko amashuri yatanze ikiruhuko muri iki gihe […]

Continue Reading

Gisagara: Gahunda bise ‘Tubaheke’ yasubije mu ishuri abasaga 260 mu Cyumweru kimwe

Ubufatanye bw’inzego z’ibanze n’abarimo Inshuti z’Umuryango, abagize itsinda ry’ijwi ry’umuturage mu bimukorerwa n’Inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bumaze gufasha gusubiza mu ishuri abanyeshuri barenga 260 mu Cyumweru Kimwe. Mu Cyumweru gishize nibwo hasakaye inkuru yavugaga ko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yatangaje ko mu mwaka w’Amashuri wa 2024/25 abanyeshuri 53.861 […]

Continue Reading

Nyabihu: RYCLUPO yatanze inkunga y’ibikoresho ku banyeshuri batishoboye

Umuryango Rwanda Youth Clubs For Peace Organization (RYCLUP), wafashije abana b’abanyeshuri bo mu miryango itishoboye biga mu Ishuri ribanza rya Kijote riherereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, ubaha ibikoresho by’ishuri birimo imyambaro, ibikapu, inkweto, imipira yo gukina, amakayi n’amakaramu. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere taliki 15 Nzeri 2025. Abanyeshuri bahawe […]

Continue Reading

Rutsiro: Drone ya RDF yakomerekeje abanyeshuri batatu

Igisirikare cy’u Rwanda ,RDF cyatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, indege nto itagira abapiloti, drone, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro ikomeretsa abanyeshuri batatu. Abana bakomeretse barimo uw’umuhungu w’imyaka Ine n’abakobwa babiri b’imyaka itanu bavaga kwiga ku ishuri ribanza rya Bunyoni (EP Bunyoni). Itangazo rya RDF […]

Continue Reading

Ingimbi z’u Rwanda zasoreje ku mwanya wa munani muri #AfroBasketU16

Ikipe y’u Rwanda y’Abahungu batarengeje imyaka 16 yasoje imikino y’Igikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera i Kigali, iri ku mwanya wa munani nyuma yo gutsindwa na Angola amanota 79-55 ku wa Gatandatu. Iri rushanwa rimaze iminsi ibyumweru bibiri ribera mu Rwanda riri kugana ku musozo, aho imikino ya nyuma iteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki […]

Continue Reading

M23 yerekanye abana barwaniraga RDC barimo uw’imyaka 15 wari ukuriye abarinda umukuru wa Brigade (Amafoto)

Ihuriro ry’imitwe irwanya akarengane gakorerwa Abanye-Congo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo AFC/M23, ryerekanye abana bato barwanaga ku ruhande rw’ingabo za Congo (FARDC) barimo n’uw’imyaka 15 wari ukuriye ingabo zirinda umukuru wa Brigade yabarizwagamo (Chef d’escorte du commandant de brigade). Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yagarutse ku ikoreshwa ry’abana […]

Continue Reading

Amajyepfo: Iyo umwana asibye kabiri bahamagaza umubyeyi

Ibigo by’amashuri yo mu Ntara y’Amajyepfo, byafashe gahunda yo kujya bihamagaza umubyeyi mu gihe umwana asibye inshuro ebyiri zikurikiranya nta mamvu izwi, mu rwego rwo gukumira ko abana bata ishuri. Imibare itangwa n’Intara y’Amajyepfo yerekana ko mu mwaka w’Amashuri ushize, abanyeshuri barenga 53.861 bavuye mu ishuri, ndetse kuri ubu abarenga 15.000 bamaze kurisubizwamo. Ubuyobozi bw’Iyo […]

Continue Reading

UNICEF yasohoye raporo idasanzwe ku mirire y’abana

Raporo nshya y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF yerekanye ko abana n’urubyiruko bugarijwe n’ibyo kurya by’inzaduka byatunganyirijwe mu nganda birimo kubatera kugira ibiro byinshi biganisha ku ndwara y’umubyibuho ukabije. Iyi Raporo ku mirire y’abana, (UNICEF’s 2025 Child nutrition report) ivuga ko Umwana umwe muri batanu ndetse n’ingimbi n’abangavu bagera kuri miliyoni 391 ku Isi […]

Continue Reading

Batandatu bagororerwaga i Gitagata batsinze ibizamini bya Leta, babonye ubishyurira ishuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyatangaje ko abana batandatu bagororerwaga i Gitagata batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza babonye ubishyurira amashuri yisumbuye. Abo bana bitwaye neza mu bizamini bya Leta bari mu barenga 400 bagororerwaga muri icyo kigo, aho bafashwa kongera kwisanga mu buzima busanzwe harimo no gusubizwa mu ishuri. Umuhuzabikorwa w’Ikigo cya […]

Continue Reading

Ibitabo Ineza Foundation yabahaye bibafasha gutsinda amarushanwa y’ibiganiro-mpaka

Ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina riherereye mu Karere ka Rulindo ryashimiye Umuryango uteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda, by’umwihariko mu mashuri no mu bakiri bato, Ineza Foundation, rigaragaza ko ibitabo wabahaye byabaye umusemburo w’iterambere ry’umuco wo gusoma mu banyeshuri baryigamo ndetse bikaba bibafasha gutsinda amarushanwa y’ibiganiro mpaka bitabira. Umwalimu uhagarariye abandi muri […]

Continue Reading