Musanze: Umwana w’imyaka 9 yasambanyijwe n’abamusanze ku Ishuri

Umwana w’imyaka 9 wo Mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yafashwe ku ngufu n’abantu bataramenyekana bamusanze ku ishuri, bakamushukisha umugati bakamujyana kumusambanya. Ibi byabaye ku wa Gatanu taliki ya 31 Ukwakira 2025. Amakuru avuga ko abagabo bataramenyekana basanze uwo mwana ku ishuri bakamushukisha umugati bikarangira bamusambanyije ndetse bakamwangiza cyane. Kuri ubu arembeye mu […]

Continue Reading

Muhanga: Umugabo yemeye ko yasambanyije umwana we w’imyaka 6

Umugabo w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Mukinga, Umurenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi arakekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 6.  Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga buri gukurikirana uyu Mugabo, bwavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye asambanya umwana we yibyariye w’imyaka itandatu y’amavuko, nyuma y’uko nyina yahukanye akamumusigira.  Icyaha akurikiranyweho […]

Continue Reading

Musanze: Umugore yarumye umugabo we igitsina aramukomeretsa bikomeye

Umugore wo mu Kagali ka Ruhengeri Umurenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze, yakomerekeje umugabo we igitsina amurumye n’amenyo, amuziza kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Aba bombi bamaranye imyaka 15 babana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse babyaranye Gatatu. Ijamboryumwana.rw ryasuye uyu muryango. Babwiye Umunyamakuru ko ku Cyumweru taliki 2 Ugushyingo 2025 ubwo umugabo yasabaga […]

Continue Reading

Perezida wa FERWAFA yasuye Ikipe y’Igihugu ya U17 iri kwitegura CECAFA

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, ari kumwe n’abandi bayobozi basuye ikipe y’Igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 17 yitegura kujya mu mikino ya CECAFA izabera muri Éthiopie, abasaba kuzahagararira Igihugu neza. Izi ngimbi zikomeje imyitozo, aho zitoreza ku kibuga cyunganira Stade Amahoro no kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo. Mu rwego rwo […]

Continue Reading

Rwamagana: Icumbi ry’abanyeshuri ryahiye rirakongoka

Icumbi ry’Ikigo cy’ishuri cya IWE (Institute Women for Excellence) giherereye mu Mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana ryahiye rirakongoka ritikiriramo ibikoresho by’abanyeshuri 150 biga muri icyo Kigo. Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025 ahagana saa Yine za mugitondo. […]

Continue Reading

Kicukiro: Basabwe guharanira ko abana bafite ubumuga bitabira Ingo Mbonezamikurire

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro mu iterambere rya gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato, bahuguwe ku ruhare rwabo mu guharanira ko abana bafite ubumuga bitabira Ingo Mbonezamikurire nk’abatabufite. Ni amahugurwa yateguwe na Reach The Children Rwanda yitabirwa n’abayobozi b’Ingo mbonezamikurire (ECDs) ndetse n’Abashinzwe Uburezi mu Mirenge igize ako Karere. Yari agamije kubongerera ubumenyi ku ruhare rwabo mu gufasha […]

Continue Reading

Barack Obama yatabarije abana bashobora kutabona icyo bashyira mu nda mu minsi mikuru

Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abari ku butegetsi kudahagarika inkunga igenerwa ab’amikoro make kuko byatuma umwana umwe muri batanu abura ibyo kurya bifite intungamubiri ndestse Abanyamerika barenga miliyoni 47 muri rusange bagasoza umwaka ntacyo kurya bafite. Ukwezi kurashize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu cyitwa “Government Shutdown”. Muri Politiki […]

Continue Reading

Sherrie Silver yakusanyije arenga miliyoni 14 Frw azafasha abana barererwa mu muryango yashinze

Umubyinnyi Sherrie Silver uri mu bakobwa bamaze kubaka izina mu myidagaduro mu Rwanda no mu mahanga, yakusanyije arenga miliyoni 14 Frw azifashishwa mu bikorwa by’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abana barererwa mu muryango yashinzwe witwa Sherrie Silver Foundation. Ni amafaranga yakusanyijwe binyuze muri cyamunara yakorewe mu birori bya ‘The Silver Gala’ byateguwe na Sherrie Silver, byabereye […]

Continue Reading

Nyakariro: Umurambo w’umugore n’uw’umwana w’umwaka umwe yasanzwe mu murima

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakariro uherereye mu Karere ka Rwamagana bwatangaje ko hakiri urujijo ku murambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 ndetse n’uw’umwana uri mu kigero cy’umwaka umwe, yasanzwe mu murima. Yabonywe n’umuturage wari uri guhinga mu Mudugudu wa Rusheshe mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa […]

Continue Reading

Kigali: Abana basabye gushyigikirwa mu mishinga n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije

Abana bahagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali bitabiriye ibiganiro n’inama mpuzamahanga zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, basabye inzego za Leta n’abikorera kubashyigikira mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’ibikorwa bakora bigamije kurengera ibidukikije. Ni abana bitabiriye inama Nyafurika ku mihindagurikire y’ibihe yabereye muri Ethiopia muri Nzeri 2025 yibanze ku gukorera abana ubuvugizi ku bibazo baterwa n’imihindagurikire y’Ikirere […]

Continue Reading