Nyabihu: Ababyeyi basabwe kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwasabye ababyeyi kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’ingwingira mu bana, kuko muri ako karere imibare igaragaza ko abana bagwingiye bari kuri 28%. Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECD Day), wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwana utagwingiye ishema […]

Continue Reading

Abasaba kwemererwa gushaka abagore benshi basabwe kurenga irari bagatekereza neza

Abagabo bo mu Karere ka Kamonyi basabaga kwemererwa gushaka abagore benshi ngo bikemure ikibazo cy’amakimbirane yo mu Ngo akururwa n’ubushoreke n’ubuharike, basabwe kurenga irari bagatekereza ku bana bavuka muri ubwo buryo no kubaha uburere bukwiye. Ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango kigarukwaho nk’imvano rusange y’umuryango udatekanye ariko kigashingira ku bintu bitandukanye bitewe n’Akarere. Mu Karere ka […]

Continue Reading

Gicumbi: Umwana yagiye kurya ku ishuri atize arahakubitirwa arapfa

Umwana w’imyaka 13 wo ku Ishuri rya G.S Rumuri riherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Miyove yitabye imana nyuma yo kugwa mu muferege ahunga bagenzi be bamukubitaga, bamuziza ko yaje gufatira ifunguro ku ishuri kandi ataje kwiga. Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere wa tariki ya 26 Gicurasi 2025, nibwo iyo nkuru […]

Continue Reading

Kenya: Abanyeshuri babujijwe kureba Televiziyo batwika inzu bararagamo

Abanyeshuri bo muri Mbale High School, muri Kenya batwitse inzu bararagamo ndetse bafunga umuhanda unyura imbere y’iryo shuri kubera ko babujijwe kureba umupira kuri Televiziyo. Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyiraho kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, ubwo abanyeshuri bo muri iryo shuri ryisumbuye rya Mbale ryigamo abahungu bonyine, riherereye […]

Continue Reading

NESA yatangaje ingengabihe y’ibizamini bya leta bisoza buri cyiciro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko ibizamini bisoza amashuri abanza, icyicro rusange (Tronc Commun) n’ayisumbuye bizakorwa hagati ya taliki 30 Kamena birangire ku wa 18 Nyakanga 2025. Mu kiganiro na RBA kuri iki Cyumweru, Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yavuze ko imyiteguro imeze neza atangaza amatariki buri cyiciro kizakoreraho. Yavuze […]

Continue Reading

U Burusiya: Ibitero byahitanye abasaga 10 barimo abana

U Burusiya bwongeye gutera ibisasu byinshi muri Ukraine, byibasiye Intara zitandukanye mu gihugu hose bisiga bihitanye ubuzima bw’abantu 12 barimo abana batatu. Ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025. Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ubuyobozi bwa Ukraine bwo duce twagabwemo ibitero bwavuze ko abantu 12 bapfuye […]

Continue Reading

Madamu Jeannette Kagame yasabye Inkubito z’Icyeza kwirinda ibishuko

Madamu Jeannette Kagame yasabye Inkubito z’Icyeza kwirinda uwagerageza kubashuka abizeza ko hari ubundi buzima n’iterambere yabagezaho mu buryo bworoshye, ahubwo bagaharanira gukomeza gukorana umurava no gutsinda neza kuko aribyo bizabageza ku nzozi zabo. Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025 ubwo yatangaga ibihembo ku Nkubito z’Icyeza icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize […]

Continue Reading

Uwatewe inda yajugunyiye mwalimu uruhinja rw’amezi 3 arimo kwigisha

Nyirantabaruye Béatrice w’imyaka 19 yatunguranye yinjira mu Kicgo cy’Ishuri cya GS Rurembo, giherereye mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, areba ishuri Umwalimu witwa Siborurema Amiel w’imyaka 25 avuga ko wamuteye inda arimo kwigishirizamo maze amusigira uruhinja rw’amezi atatu asohoka yiruka. Byabaye mu ma saa tatu z’igitondo zo ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, […]

Continue Reading

Ni abana beza naratira uwo ariwe wese-Ibyishimo bya Malayika Murinzi Nyabuhoro mu bana b’inkurikirane yakiriye (Video)

Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwizihize umunsi mukuru wa Malayika Murinzi, Ikinyamakuru Ijamboryumwana twasuye Malayika Murinzi, Nyabuhoro Regine utuye mu Mudugudu wa Kabuhunde ya Mbere, Akagali ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Inkuru mpamo ni uko atari abana gusa bungukira muri gahunda ya Malayika Murinzi ahubwo n’ababyeyi bayironkeramo ibyishimo […]

Continue Reading

Burera: Amatungo magufi borojwe yabafashije gukura abana babo mu mirire mibi

Hari abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko amatungo borojwe binyuze mu mushinga witwa PRISM, yabafashije gukura abana babo mu mirire mibi ndetse bakikura mu bukene muri rusange kuburyo bafite icyizere cyo kutazasubira inyuma. Aba baturage babwiye Ijamboryumwana ko icyabafashije kugabanya ubukene n’imirire mibi mu miryango yabo ari amatungo magufi borojwe n’uwo mushinga uterwa […]

Continue Reading