Uburusiya Buravugwaho Kohereza Abana Ku Rugamba Muri Ukraine

Iperereza ryakozwe na BBC ryemeza ko nubwo Perezida Vladmir Putin yatangaje ko atazigera yohereza ku rugamba abantu batarengeje imyaka 18 y’amavuko, abanyeshuri 245 boherejwe yo kandi baguye mu ntambara na Ukraine. Abo bana baguye muri Ukraine mu myaka ibiri ishize ubwo intambara Uburusiya bwatangije kuri Ukraine yarimbanyaga. BBC yamenye ko benshi muri bariya bana bagiye […]

Continue Reading

Ngoma: Borojwe inkoko ngo babonere abana amagi

Hari ababyeyi bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma borojwe inkoko kugira ngo zibahe amagi yo gutekera abana babo bityo bizabarinde igwingira. Ikigo kigwa Agribusiness Solution Ltd nicyo cyakoranye n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe ko ababyeyi bo mu Mirenge yatoranyijwe borozwa inkoko. Kibikora binyuze mu bukangurambaga bwo korora inkoko kijyambere, bugakorerwa hirya no hino mu gihugu. Muri […]

Continue Reading

Gaza: Abana Naba Nyina Barembejwe N’Inzara

Inzara iri muri Gaza irakomeye ku buryo hirya no hino ku isi hari abari kwamagana Israel, bakavuga ko iri gukoresha inzara nk’intwaro y’intambara mu gukura Hamas ku izima ariko bikagira ingaruka ku bana. Itangazamakuru ryo muri Amerika( igihugu nshuti magara ya Israel) n’iryo mu Burasirazuba bwo Hagati utibagiwe n’iryo mu Bwongereza nka BBC, rivuga ko […]

Continue Reading

Yatanze amadolari ngo umuganga agaragaze ko ntaho ahuriye n’umwana we

Nyuma yo kubwirwa n’umugore ko umwana yabyaye ari uwe, umugabo wo mu Bwongereza yarabigaramye ndetse asaba ko hapimwa ADN. Yahaye umuganga ruswa ngo azane ibimenyetso byo kwerekana mu rukiko by’uko ntaho bahuriye kandi koko urukiko rurabyemeza kuko nta kindi rwari bushingireho. Uwo mugabo yari yasabwe kujya atanga indezo ya$125,800 yo kwita kuri uwo mwana. Amaze […]

Continue Reading

DRC: Abana 989 809 Barakingirwa Imbasa

Mu Ntara ya Kongo-Centraral muri DRC bari gukingirwa imbasa, igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatanu kikazarangirana no kuri iki Cyumweru. Abana bakingirwa iyi ndwara ni abakivuka kugeza ku bafite amezi 59.Ahaherutse kugaragara iriya Virusi muri Teritwari ya Moanda. Abana bakingirwa bahabwa ibitonyanga bibiri bya ruriya rukingo rufasha imibiri yabo kuzamura urwego rw’ubudahangarwa. Ababyeyi bo mu […]

Continue Reading

Rulindo: Ibyamenyekanye Ku Mugore Wishe Abana Be Batatu

Ibishya byamenyekanye ku mibereho y’umugore kuri uyu wa Kane wavugwagaho kwica abana be batatu, bigakekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, birimo ko umugabo we yari yaramujujubije, amaterera iwabo inda ya gatatu. Abaturanyi bavuga ko yashatse umugabo barananiranwa ajya kuruhira iwabo ahajya ari kumwe n’abana be babiri. Ntibyarangiye aho ahubwo uwo mugabo we yarahamusanze ahamuterera […]

Continue Reading

Umugore Uvugwaho Uburwayi Bwo Mu Mutwe Yihekuye

Umugore utuye mu Mudugudu wa Mutagata, mu Murenge wa Masoro muri Rulindo yishe abana be batatu nk’uko abaturanyi be babibwiye itangazamakuru. BTN yatangaje ko umukuru muri abo bana afite imyaka irindwi, undi ine mu gihe umuto afite umwaka n’igice. Umwe mu baturage b’aho byabereye avuga ko bari bamaze iminsi babona ko uwo mugore atameze neza […]

Continue Reading

Burera: Hari Ivuriro Rifite Ibitanda Bibiri By’Ababyeyi Baje Kubyara

Mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera hari ivuriro ry’ibanza( poste de santé) rifite ibitanda bibiri ababyeyi baje kubyara babyariraho. Kubera kwanga kubyarira ahantu hatari ibitanda, bamwe mu bagore bo muri ako gace bahitamo kubyarira mu ngo. Ivuriro ry’ibanze rya Kamanyana rifite ibitanda bibiri gusa, ababyeyi baje kubyara bakuranwaho kugira ngo babyare neza. Ubuke […]

Continue Reading

Muhanga: Ushinjwa gusambanya umwana yahawe igifungo cy’iminsi 30

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ku rubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwanzuye ko umunyamategeko ukekwaho gusambanya umwana afungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere yo kumuburanisha mu mizi. Iki cyemezo cyafatiwe mu cyumba cy’Iburanisha cy’uru rukiko saa kumi z’umugoroba zo kuri uyu wa Kabiri Tariki 15, Nyakanga, 2025. Abacamanza bavuga ko hari impamvu zikomeye zituma umwunganizi mu mategeko ukekwaho […]

Continue Reading

Rubavu: Abana basigaye ari imfubyi nyuma y’uko Nyina yishe Se

Abana babiri basigaye badafite kivurira nyuma y’uko Nyina yishe Se amukubise ishoka. Se na Nyina bari bamaranye imyaka irindwi babana. Amakimbirane ashingiye k’ugucana inyuma niyo avugwa kuba intandaro y’ubwo bwicanyi bwasize abo bana mu kangaratete. Intandaro y’ubu bwicanyi  nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ubushinjacyaha, ngo yaturutse ku gufuha nyuma y’uko umugore yamenye ko umugabo afite undi […]

Continue Reading