Nyaruguru: Yabaye Iya Nyuma Mu Gutsindisha Abana Mu Mashuri Abanza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko Kirehe, Kicukiro na Ngoma ari two twabonetsemo ibigo byinshi byatsindishije cyane mu bizamini by’ amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025. Abakobwa nibo batsinze ku kigero cyo hejuru mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Nyaruguru yabaye iya nyuma mu gutsindisha abanyushuri benshi. Abanyeshuri […]

Continue Reading

Amazi Yatwaye Uruhinja

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18, Kanama, 2025 muri ruhurura itandukanya Akarere ka Nyarugenge n’aka Kicukiro ku ruhande rw’Akagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyarugenge abaturage bahatoye uruhinja rwapfuye ruzize amazi yarutembanye. Aho barusanze bahita ku Kiraro cy’Abashinwa, ababibonye babwiye Ukwelitimes ko amazi yatwaye uwo mwana Ijamboryumwana ritaramenya umwirondoro we ari ay’imvura […]

Continue Reading

Ireme Ry’Uburezi Si Ikintu Ugeraho Mu Gitondo- Umuyobozi Muri REB

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) Dr. Flora Mutezigaju avuga ko ireme ry’uburezi rigizwe n’ibintu byinshi kandi bitandukanye, ko kurigeraho atari ibintu bigerwaho mu gitondo. Yabivuze ubwo yaganiraga  n’abanyamakuru ku cyateza imbere ireme rw’uburezi bw’u Rwanda, agaragaza ko rigizwe n’inkingi enye z’ifatizo kandi kugira ngo rigerweho nta kintu na kimwe muri ibyo […]

Continue Reading

Abana B’u Rwanda Bakomeje Kuzahazwa N’Inzoka Zo Mu Nda

Ni henshi mu Rwanda abana barwara indwara ziterwa no kunywa amazi yanduye cyangwa bakayivurugutamo bayasanze mu bishanga kwidumbaguza, kuvoma cyangwa kuhira imyaka iwabo bahateye. Imwe mu ndwara zibazahaza ni iyitwa bilharzia iterwa n’ibikoko bitagaragarira amaso biba mu mazi yanduye bita parasites. Ibimenyetso byayo akenshi biba ari umuriro, ibicurane, guhitwa no gucika intege, umwana akanegekara. Nk’uko […]

Continue Reading

Abana ba Ukraine Bashimuswe n’Uburusiya Bagomba Kurekurwa-Minisitiri Muri Ukraine

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije muri Ukraine witwa Mariana Betsa avuga ko isi igomba gushyira igitutu ku Burusiya bugasubiza Ukraine abana bayo bwashimuse. Avuga ko mu ntambara Ukraine imaze imyaka hafi ine irwana n’Uburusiya abana ba Ukraine bahuye n’akaga karimo no kubashimuta. Ibindi byago abo bana bahuye nabyo birimo kwicwa n’amasasu, inzara n’indwara. Minisitiri Betsa avuga […]

Continue Reading

Nyarugenge: Akeneye Inkunga Y’Amata Ngo Akuze Impanga Eshatu

Mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge hari umubyeyi w’imyaka 40 uremerewe no kurera abana batatu b’impanga, agasaba ubufasha kuwo ari we wese wabimufashamo. Yitwa Mukasimwugomwa Consolée, akemeza ko umwana we w’imfura afite imyaka umunani, umukurikira akagira irindwi mu gihe impanga eshatu yabyaye zirimo umuhungu umwe n’abakobwa babiri zo zifite umwaka umwe n’amezi abiri. […]

Continue Reading

Musanze: Umwana Wonka Yarokotse Inkuba

Inkuba yakubitiye iwe umugore wonsaga wari utuye mu Mudugudu wa Kanyabirayi, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze iramuhitana ariko umwana wonkaga arayirokoka. Mushakimana Deborah w’imyaka 25 y’amavuko yakubiswe n’inkuba kuri uyu wa Gatandatu mu mvura nyinshi yaguye irimo n’umuyaga ukomeye. Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda cyari kiriwe gitangaza ko mu Rwanda hose hari […]

Continue Reading

Abarimu Bigisha Abana Bafite Ubumuga Bariyongera

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, muri raporo yayo yitwa ‘Education Statistical Yearbook’ ivuga ko abantu bahuguwe mu kwigisha abana bafite ubumuga biyongereye ho abantu 752, bava ku 16 412 mu mwaka wa 2022/2023 bagera kuri 17 164 muri 2023/2024, bivuze inyongera ya 12.1% by’abakozi bose 142 031 bari mu rwego rw’uburezi. Iby’iyo raporo byatangajwe muri Gicurasi, 2025, […]

Continue Reading

Akamaro Konsa Bigirira Nyababyeyi

Dr. Eddy Ndayambaje uyobora ibitaro bya Nyagatare yemeza  ko konsa bituma nyababyeyi isubirana vuba. Hejuru yabyo, hiyongeraho ko n’umwana wonse amezi atandatu nta kindi ahawe, agira umubiri ukomeye utazapfa kurwaragurika nakura. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo konsa wabereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba niho yabivugiye. Ndayambaje avuga ko ubuzima bw’umwana butangirira mu […]

Continue Reading

Abana B’i Kigali Barasaba Ababyeyi Kubaha Umwanya

Mu gihe cy’ibiruhuko, abana bo mu Mujyi wa Kigali barasaba ababyeyi babo kutabatererana ngo bahugire mu mirimo bibagirwe kubaganiriza. Bavuga ko kutabaganiriza byatuma bakomeza gutwarwa n’ikoranabuhanga cyane cyane iry’imbuga nkoranyambaga kandi rigira ibibi byaryo. Abo bana babivugiye mu mahugurwa baherutse guhabwa ku mikoreshereze iboneye y’izo mbuga, akaba amahugurwa agamije kubarinda kuzaba imbata z’iryo koranabuhanga. Aya […]

Continue Reading