Rwanda: Hagiye Kujyaho Ubwishingire Bw’Umwana Bukozwe Na Leta

Umwe mu myanzuro itandatu yaraye ifatiwe mu Nama y’Abaminisitiri, uvuga ko iyi Nama yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye Ubwishingire bw’umwana bikorwa na Leta no kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga. Ni Iteka rishobora kuzaba igisubizo ku kibazo cy’abana bakeneye abababera ababyeyi kugira ngo bakure bitaweho nk’uko amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga abigena. Muri iyo nama y’Abaminisitiri […]

Continue Reading

Abana batikiriye mu gitero Israel yagabye muri Gaza

Abanya-Palestine 54 biganjemo abana baguye mu bitero b’indege Isarel yagabye mu bice bitandukanye birimo ishuri rya Fahmi Al-Jargawi ryari ricumbikiye abakuwe mu byabo n’intambara. Iryo shuri ricumbiye abantu amagana bakuwe mu byabo n’intambara mu mujyi wa Beit Lahia, wugarijwe n’ibitero by’ingabo za Israel. Hari abaganga bo mu bitaro byakiriye abo bana bakomeretse babwiye itangazamakuru imirambo […]

Continue Reading

Hatangijwe ihuriro ry’abaharanira ubutabera bw’abana

Abarangije amasomo mu ishuri ry’amategeko, ILPD, riri mu Karere ka Nyanza biyemeje gushinga Ihuriro ryo kuziba icyuho mu byagaragaye ko bibangamira uburenganzira bw’abana igihe bajyanywe mu nkiko. Ni amasomo yahabwaga impuguke mu mategeko, zahugurwaga ku burenganzira n’amategeko arengera abana ngo babone ubutabera. Kuri uyu wa Gatanu tariki 23, Gicurasi, 2025 nibwo abigaga muri iri shuri […]

Continue Reading

Uruhare amarerero yagize mu kugabanya igwingira mu bana b’i Rusizi

Akarere ka Rusizi karashima uruhare rw’amarerero mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu. Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamira bwo mu 2020 bugaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana bo muri Rusizi cyari ku kigero cya 30%. Icyakora ubu imibare itangwa n’Akarere yerekana ko bagabanyutse bagera kuri 18.5% mu mwaka wa 2025. Igikorwa […]

Continue Reading

U Bwongereza: Gutunga telefoni ku bana bihangayikishije abarimu

Mu Bwongereza abarimu b’ahitwa Belfast basaba ababyeyi kureka guha abana telefoni kuko kuyitunga ukiri umwana wiga mu mashuri abanza ari bigira ingaruka nyinshi. Abarezi bo muri bigo 14 byo muri aka gace basabye ababyeyi kuzirikana ko umwana muto aba afite ubwonko bugikura,  butaragira ibya ngombwa byatuma bwihanganira urumuri rwinshi rw’ibyuma by’ikoranabuhanga. Ni ubwonko kandi buba […]

Continue Reading

Pakistan: Imodoka yari ijyanye abana ku ishuri yagabweho igitero

Imodoka yari ijyanye abana ku ishuri riherere mu Ntara ya Balochistan mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Pakistan yagabweho igitero abantu batanu barimo abana batatu bahita bapfa abandi 38 barakomereka. Iyi modoka yari itwaye abanyeshuri 46 bari bagiye ku ishuri rya Army Public School ryo muri Khuzdar, Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga […]

Continue Reading

Nyanza: Abanyeshuri 16 bigaga mu wa Gatandatu birukanywe burundu

Abana bigaga mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS riri mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza birukaniwe rimwe bashinjwa ubusinzi. Ubuyobozi bw’Iki kigo bwabwiye UMUSEKE ko abo banyeshuri basohokaga ikigo banyuze ahatemewe, bakajya kunywa inzoga bagasinda kandi ntibambare imyambaro y’ishuri. Abirukanywe ni abahungu 10 n’abakobwa batandatu. Jerome Mbiteziyaremye uyobora […]

Continue Reading

Afurika y’Epfo: Hagaragajwe akaga abana bahurira nako mu birombe bya zahabu

Imirimo itemewe ikoreshwa abana ni kimwe mu bibangamiye uburenganzira bwabo hirya no hino ku Isi. Hamwe muho bikorerwa ni muri Afurika y’Epfo mu birombe bicukurwamo zahabu. Abaharanira uburenganzira bwa muntu baherutse guha ubuhamya BBC bukubiyemo ibyo biboneye biba ku bana bo muri iki gihugu bakivukiyemo cyangwa bakizanywemo ngo bakoreshwe mu bucukuzi bwa zahabu. Si ugucukura […]

Continue Reading

Israel igiye kohereza imiti n’ibiribwa muri Gaza

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko mu Cyumweru kimwe, ibice byose bya Gaza biraba byagejejwemo ibiribwa n’imiti mu rwego rwo gutabara abarimo abana bakomeje kuzahazwa n’inzara n’indwara ariko ko bitavuze guha Hamas agahenge. Hari hashize amezi abiri n’igice nta biribwa byemerewe kwinjira muri Gaza kubera ibyemezo byafashwe na Israel mu rwego rwo gutuma […]

Continue Reading

Kigali: Abana bagiye gutozwa gukina Golf no kwita ku bidukikije

Banki ya NCBA n’Ikigo gishinzwe gucunga icyanya cy’imikino ya Golf mu Rwanda (Rwanda Ultimate Golf Course Ltd) byinjiye mu bufatanye bwo gutoza abana bo mu Mujyi wa Kigali gukina Golf no kwita ku bidukikije. Muri iyo mishinga yagenewe arenga Miliyari 1.4 Frw abana bazigishwa akamaro ko gutera ibiti no kubyitaho. Hateganyijwe ko guterwa ibiti 10,000 […]

Continue Reading