Rusizi: Abana bafite ubumuga bahawe  inyunganirangingo

Abana bo mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe inyunganirangingo n’insimburangingo ku buntu. Ibyo bikoresho bizabafasha kugira ibyo bikorera ubwabo batagize uwo babera umutwaro mu buryo buhoraho. Ubusanzwe muri iki gihe, mu Rwanda habarurwa abana 10,000 bafite ubumuga bw’inzego zitandukanye. Ababyeyi b’abo bana bavuga ko kwigurira ibyo bikoresho bihenze, kandi benshi muri bo bakaba basanzwe nta mikoro […]

Continue Reading

Ababyeyi b’i Burera bishimira akamaro k’irerero

Ababyeyi baturanye n’umupaka wa Cyanika mu Karere ka Burea bashima uruhare irerero ryashyizwe hafi aho ryagize mu gukuza neza abana babo, nabo bakabona uko bajya mu mirimo ibateza imbere. Umwe muri abo babyeyi avuga ko yahazanye umwana we afite umwaka n’amezi atatu, akemeza ko ubu ameze neza. Uwo ni uwitwa Clémentine Hagenimana. Yemeza ko mu […]

Continue Reading

Imodoka Itwaye Abanyeshuri Yaburiwe Irengero

Umuvugizi w’Intara ya Eastern Cape, Khuselwa Rantjie muri Afurika y’Epfo yabwiye BBC ko imodoka yo mu bwoko bwa mini-bisi yari itwaye abanyeshuri yatwawe n’umwuzure, batatu baba ari bo bakurwamo bakiri bazima. Ntawe uramenya irengero ry’abasigaye! Ubutabazi bwo muri iki gihugu buri gukora uko bishoboka kose ngo harebwe niba hari abandi baba bagihumeka cyangwa se n’abapfuye […]

Continue Reading

Ruhango: Imbangukiragutabara yagonze umwana

Kuri uyu wa Mbere Tariki 09, Kamena, mu Kagari ka Musamu, Umurenge wa Ruhango, muri Ruhango habereye impanuka yakozwe n’imbangukiragutabara yahitanye umwana w’imyaka umunani. Yayikoze igiye gutabara abandi bantu bari bakomerekeye mu yindi mpanuka. BTN yatangaje ko hari abaturage baturiye umuhanda byabereyemo uturuka mu Mujyi wa Ruhango ugana mu Murenge wa Kinazi bayibwiye ko iyi […]

Continue Reading

Autriche: Abana Barindwi Bishwe Barashwe

Abantu 10 barasiwe ku kigo cy’amashuri kiri mu mujyi wa Graz, biganjemo abanyeshuri n’umuntu umwe mukuru ndetse n’uwakigabye nawe arahagwa. Umuyobozi w’uyu mujyi witwa Ele Kahr yabwiye ibiro ntaramakuru bya Autriche byitwa APA ko ikigo cyagabweho kiriya gitero kiri ahitwa Dreierschützengasse, kikaba cyagabwe ahagana saa yine ku isaha y’i Vienna. Polisi ntiratangaza amakuru arambuye kuri […]

Continue Reading

Akurikiranyweho gukorera ibya mfura mbi abana 81 bafite ubumuga

Ababyeyi bo mu Bwongereza barasaba ko hagira abandi bayobozi muri iki gihugu bakurikiranwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cyakozwe n’umwarimu wahohoteye abana 81 bafite ubumuga bigaga aho yigishaga. Uvugwaho ubwo bugome ni uwitwa Daniel Clarke wahoze ari umwarimu wungirije mu kigo kiri ahitwa West Midlands. Muri Gicurasi, 2025 yahamijwe n’urukiko rw’aho hantu ibyaha byo guhohotera abana batandatu […]

Continue Reading

Uwo Yareze Akeka Ko Azamubera Umutwaro Yamubereye Igisubizo

Mu Mudugudu wa Cyanya, AKagari ka Nkumba mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera, hari umwana wabereye igisubizo abamurera mu gihe abamubyaye bari baramutaye kuko yavukanye ubumuga. Ku myaka 17 y’amavuko, uyu mwana urererwa mu Kigo cy’abihayimana b’Ababikira cya Mutagatifu Vincent de Paul de Lendrede yavukanye ubumuga bw’ingingo z’umubiri kandi bukomeye. Umwe mu bamurereraga muri […]

Continue Reading

 Abana b’inkurikirane bahiriye mu nzu

Ahitwa Nyeri muri Kenya habereye ibyago byaguyemo abana babiri b’inkurikirane umwe w’imyaka itandatu n’undi w’imyaka itatu bahiriye mu nzu. Inkongi yabasanze mu nzu iwabo ahitwa Gathunuka muri Nyeri irabica. Ikinyamakuru Citizen Digital kivuga ko abaturage bakibwiye ko abo bana bari basigaye iwabo bonyine ubwo bagwirirwaga n’ibyo byago, iwabo bahuruzwa n’abaturanyi ko abana babo ibyabo byarangiye. […]

Continue Reading

Abana b’i Kigali batangajwe no kubona uko bakama inka

Abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Kingdom Education Center riri mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro baretswe uko inka ikamwa, bitangaza kandi bishimisha benshi muri bo kuko babonaga banywa amata ariko batarabona aho ava. Kubera ko ahanini inka zororerwa mu cyaro, abana benshi batuye mu Mijyi cyane cyane uwa Kigali bagera mu mashuri […]

Continue Reading

Umugore yagurishije umwana we £3,100

Muri Afurika y’Epfo haravugwa umugore uherutse kujyanwa mu rukiko ngo yiregure ku byaha by’uko yakoranye n’umupfumu akamugurishaho umwana we w’umukobwa ku giciro cya £3,100 ni ukuvuga Miliyoni Frw 6. Mu rukiko uwo mugore witwa Kuneuwe Shalaba yari ari kumwe na ‘shaman'( umupfumu) witwa Sebokoana Khounyana bashinjwa uruhare  rutaziguye muri ibyo byose. Abantu bavuga ko abo […]

Continue Reading