Hashyizweho gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyari 5 Frw k’uzongera gushyingiranwa n’umukobwa uri munsi ya 18

Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yashyize umukono ku itegeko ribuza gushyingira abana bari munsi y’imyaka 18 aho unyuranyije na ryo azajya ahanishwa gufungwa nibura imyaka 15 n’ihazabu y’asaga miliyari 5.2 Frw ($4000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Iri tegeko ryakiranywe yombi n’abatari bake muri icyo gihugu wasangaga ibihumbi n’ibihumbi by’abakobwa bashyingirwa bataruzuza imyaka […]

Continue Reading

Leta yashyizeho gahunda yihariye ku bazasibira mu mashuri abanza

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB cyatangaje ko abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batazimuka bateguriwe gahunda nzamurabushobozi izatangira ku wa 29 Nyakanga ikarangira ku wa 30 Kanama 2024. Iyi gahunda yamenyeshejwe abayobozi bose b’ibigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, igamije kongera kwigisha abana bagize amanota ari munsi ya 50% […]

Continue Reading

Rusizi: Ibyishimo ni byose kuri Uwamariya wabyaye avuye kwamamaza Kagame

Uwamariya Noella wo mu karere ka Rusizi, wabyaye avuye kwamamaza, Paul Kagame, chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi akaba n’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, avuga ko urukundo amukunda arirwo rwatumye ajya kumwamamaza nubwo yari abizi ko igihe cyo kubyara cyegereje. Byabereye mu Karere ka Rusizi, tariki 28 Kamena 2024 umunsi, Paul Kagame yiyamamarije kuri site yo muri aka […]

Continue Reading

Ibyihariye kuri gahunda yiswe ‘Garuka Ushime’ imaze gushinga imizi muri Kabuga TSS

Abize mu Kigo cy’amashuri cya Fr. Ramon Kabuga TSS giherereye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, biyemeje kujya basura barumuna babo bakihiga muri gahunda bise ‘Garuka ushime’ bagakora ibikorwa bitandukanye birimo no kwishyurira barumuna babo amafaranga y’ishuri. Mu 2022 nibwo gahunda ya ‘Garuka ushime’ yatangiye muri Fr Ramon Kabuga TSS, ubwo abaharangirije guhera […]

Continue Reading

Ruhango: Hatangijwe amarushanwa yo gukangura ubwonko bw’abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’abarezi, batangije amarushanwa yo gukora ibikinisho bikangura ubwonko bw’abana bato bari mu marerero. Ibyo bikinisho birimo imipira yo gukina, imidoka zikoze mu buryo butandukanye, ibipupe, ibishushanyo n’ibindi abana bakunze gukinisha ariko bikoze mu bikoresho buri muntu yakwibonera aho atuye. Umurezi  mu irerero riherereye mu Murenge wa Bweramana, Ishimwe Clodette […]

Continue Reading

Abana b’i Rusizi bashimye intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bwabo

Abana bo mu karere ka Rusizi bashimira Guverinoma y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana, bakavuga ko n’ubwo ari bato bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibyonnyi bibangamira uburenganzira bw’umwana. Babigarutseho ku wa 22 Kamena 2024, ubwo mu karere ka Rusizi bizihizaga umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika ubusanzwe wizihizwa tariki 16 Kamena. Ni ibirori byitabiriwe […]

Continue Reading

Amashuri yose yategetswe kumanika amategeko 10 y’Imana

Ubuyobozi bwa Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwategetse ko buri cyumba cy’ishuri mu bigo byose, uhereye mu mashuri abanza kugeza kuri Kaminuza kimanikwamo icyapa cyanditseho amategeko 10 y’Imana. Guverineri w’iyi Leta, Jeffy Landry, yashyize umukono ku mwanzuro w’iri tegeko kuri uyu wa 19 Kamena 2024, nk’uko byatangajwe na BBC. Guverineri Landry […]

Continue Reading

Abana batawe n’abasirikare b’u Bwongereza baratakamba

Bamwe mu basirikare b’Abongereza bahoze mu mutwe w’ingabo witwa BATUK (British Army Training Unit Kenya) utanga imyitozo yo kurwanya iterabwoba, bashinjwa n’abagore bo muri Kenya kubatera inda, bagata abana babo. Aba basirikare bafite icyicaro mu karere ka Nanyuki bamaze imyaka myinshi baregwa n’Abanya-Kenya, aho basaba guverinoma ya Kenya n’iy’u Bwongereza kubakurikirana kugira ngo baryozwe ibyaha […]

Continue Reading

Yapfuye avuze aho azashyingurwa anasaba kudasesagura mu kumuherekeza, Ibiyahariye kuri Dr. Jahn witaga ku bana

Ku wa 12 Kamena 2024, nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Umuganga w’Umudage w’Inzobere mu Kuvura abana indwara zisaba kubaga, Dr Alfred Paul Jahn wamenyekanye mu bikorwa byo kwita kubana n’abatishoboye, yitabye Imana. Ni inkuru yababaje abo mu rwego rw’ubuzima cyane cyane abavura abana. By’umwihariko yari inkuru mbi cyane ku baturage batuye mu Kagali ka Rwesero […]

Continue Reading

Musanze: Umusore arakekwaho gusambanyiriza umwana mu bwiherero bwa Kiliziya

Umusore w’imyaka 36 wo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, akekwaho gusambanyiriza umukobwa w’imyaka 15 mu bwiherero bwa Cathedral ya Ruhengeri. Abakirisitu bari baje muri Misa ya mbere kuri Cathedral ya Ruhengeri, bavuga ko mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki […]

Continue Reading