Minisitiri Nsengimana yijeje kugeza amarushanwa y’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri byinshi

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko minisiteri ayoboye irajwe ishinga no kwinjira mu bufatanye butandukanye kugira ngo gahunda z’amarushanwa mu ikoranabuhanga zigezwe mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu kugira ngo hakomeze hagurwa impano nyinshi. Ni ingingo yagarutseho ku wa 09 Ukwakira 2024, aho yari yitabiriye amarushanwa y’ikoranabuhanaga ya ‘RCA Hackathon’ y’abanyeshuri bo muri […]

Continue Reading

Abangavu basabwe kuvugiriza induru abashaka kubasambanya

Mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, abana b’abakobwa basabwe kuvugiriza induru abashaka kubasambanya n’ababizeza ibitangaza, bagamije kubakoresha imibonano mpuzabitsina ishobora kubaviramo gutwara inda z’imburagihe. Babisabwe n’Umuryango AHF Rwanda, tariki ya 11 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umukobwa. Mu Karere ka Gasabo mu rwunge rw’amashuri rwa G.S Kagugu Catholic, AHF Rwanda yahaye abakobwa […]

Continue Reading

Kirehe: Umupadiri arakekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 15

Mu Karere ka Kirehe haravugwa inkuru y’Umupadiri uyobora Ikigo cya Lycée de Rusumo watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wigaga muri icyo Kigo ayoboye. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Murangira B. Thierry, yemeje ko uwo mupadiri yatawe muri yombi taliki 9 Ukwakira 2024 nkuko yabyemereye Primo Media. Ati “Ayo makuru ni ukuri yafunzwe […]

Continue Reading

Karongi: Ishuri ry’imyuga ryabuze abanyeshuri

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Saint Joseph Birambo TSS riherereye mu kagari ka Birambo, Umurenge wa Gashari rifite ibyumba by’amashuri n’ibikoresho bipfa ubusa kubera kubura abanyeshuri. Iri shuri rifite abanyeshuri 120 mu gihe rifite ibyumba bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 460. Iki kigo gifite ibyumba 10 by’amashuri ariko ibyigirwamo ni bitandatu kandi nabyo byigirwamo […]

Continue Reading

Nyanza: Hatangiye iperereza ku murambo w’uruhinja wabonetse mu gishanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko hatangiye iperereza ku rupfu rw’uruhinja bikekwa ko rwishwe umurambo ukajugunywa mu gishanga. Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu gishanga cya Nyarubogo mu Murenge wa Busoro mu kagari ka Munyinya mu Mudugudu wa Kagarama. Umurambo wabonywe n’abana bari bagiye kurinda umuceri uri hagati mu rufunzo. Birakekwa ko uwahamutaye yamunigishije agashuka bahekamo […]

Continue Reading

Umuhango wo ‘Kwita Izina’ abana b’ingagi wasubitswe

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wari uteganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2024, wasubitswe. Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RDB yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri. Ntihigeze hatangazwa impamvu yacyo. RDB yakomeje ivuga ko itariki ibi birori bizimurirwaho izamenyekanishwa mu bihe biri imbere. Muri Nzeri 2024 […]

Continue Reading

Ruhango: Abana 9 bahembewe igikorwa cyo gukunda igihugu bakoze basigasira ibindera ry’Igihugu

Polisi y’Igihugu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bavuga ko ibyo abana bagaragaje ubwo bafataga ibendera ry’igihugo ngo ritagwa babifata nk’ibikorwa cyo gutanga ubuzima bwabo kubera gukunda Igihugu. Ibi byagarutsweho na Polisi yigihugu, ubwo habagaho kwitabira umuhango wo guhemba abo abana icyenda, biga ku kigo cyamashuri cya Cyobe mu Murenge wa Mbuye, kubera igikorwa cyo gukunda Igihugu […]

Continue Reading

Polisi yatanze umurongo ku modoka zitwara abanyeshuri, yihanangiriza moto n’amagare

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko Imodoka zitwara abanyeshuri zigomba kuba ari Imodoka nzima, mu bigaragarira amaso ndetse no mu rwego rwa tekiniki, yihanangiriza abatwara moto n’amagare batwara abarenze umwe kandi ubundi batanabyemerewe. Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, S.P Emmanuel Kayigi yavuze ko imodoka itwara abanyeshuri […]

Continue Reading

Ibihano bikarishye sibyo bigira abana abagabo, impanuro z’abakoze ubushakashatsi ku burere ababyeyi batanga mu Rwanda

Impuguke mu bijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu zigagaragaza ko mu bushakashatsi zakoreye mu miryango itandukanye zasanze hari imbogamizi z’uko hari ababyeyi bataramenya uburyo bwiza bwo kurera abana babo habungabungwa ubuzima bwo mu mutwe. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko hari ibikorwa ababyeyi bagirira abana babo bazi ko babafasha kuba abagabo kandi nyamara bibagiraho ingaruka ku buzima bwo […]

Continue Reading

Gusura abiga bacumbikirwa byahagaritswe, ababyeyi n’amashuri bahabwa umurongo ngenderwaho

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye amashuri kugenzura ko nta mwana winjira mu Kigo afite ibimenyetso bya Marburg, ababyeyi basabwa kutohereza ku ishuri umwana wabigaragaje naho abanyeshuri basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda nk’abandi baturarwanda. Ni amabwiriza iyi Minisiteri yashyizeho igendeye kuyashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima agomba gukurikizwa mu gihugu hose. Aya mabwiriza akebura abanyeshuri ku Mico imwe n’imwe […]

Continue Reading