Hagaragajwe igikoma mu nkokora uburezi bw’ikoranabuhanga

Mu 2017 nibwo hashyizweho gahunda ya leta y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere mu byiciro byose. Ni nabwo hatangijwe gahunda yo kugeza ikoranabuhanga mu mashuri, hatangwa ibikoresho byayo, murandasi ndetse n’amahugurwa y’abarimu ku bijyanye n’ikoranabunga. Gahunda ya NST1 iteganyijwe kurangirana n’umwaka wa 2024, ntabwo isize igejeje ikoranabuhanga mu mashuri yose mu Rwanda, ari nayo mpamvu Minisiteri […]

Continue Reading

Bugesera: Gahunda nzamurabushobozi yafashije abanyeshuri 4.000 kwimuka

Kuwa 29 Nyakanga 2024 nibwo Leta yashyizeho gahunda ya nzamurubushobozi ku bana basibiye. Ni gahunda yashyizwe mu mashuri abanza kugira ngo ifashe abanyeshuri bagize munsi y’amanota 50% kuzamuka mu manota yabo. Mu Karere ka Bugesera ho abana bagombaga gusibira bari 18,000, bahita bajya muri gahunda ya nzamurabushobozi kugira ngo nabo babe bakwimuka. Umuyobozi w’ishami ry’uburezi […]

Continue Reading

Rusizi: Imvura yasenye ibyumba bibiri  by’ishuri abana batatu barakomereka

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yasenye ibyumba bibiri by’ishuri rya GS Kibangira  ryo mu Kagari ka Ryankana  mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi abana batatu barakomereka byoroheje. Iki kiza kibasiye iki kigo cy’ishuri ku gicamunsi wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo ine n’itanu (14h45). […]

Continue Reading

Gasabo: Inkuba yakubise abana batatu bavukana barapfa

Mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, inkuba yakubise abana batatu bavukana bahita bitaba Imana. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, ubwo imvura yagwaga ivanzemo n’inkuba. Umwe mu batuye muri ako gace, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko inkuba yakubise abo […]

Continue Reading

Gatsibo: Umugore n’umwana bahitanwe n’ikirombe

Abaturage bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera bagwiriwe n’ikirombe babiri muri bo barimo umugore n’umwana w’imyaka 14, bahita bitaba Imana. Iyo mpanuka yabereye mu Kirombe kiri mu Kagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa Kanyinya mu isambu isanzwe ari iy’umuturage itaragenewe ubucukuzi. Abaturage bari hafi y’aho ibyo bayebereye […]

Continue Reading

Nyabihu: Umunyeshuri w’imyaka 16 yabonetse yapfuye, bikekwa ko yiyahuye

Umunyeshuri wo mu Ishuri ry’indimi rya Gatovu (EL GATOVU), wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yagaragaye yitabye Imana, bigakekwa ko yiyahuye. Uyu mwana w’imyaka 16 yigaga muri iri shuri riherereye mu murenge wa Kintobo, akagari ka Gatovu ho mu mudugudu wa Gatovu, bivugwa ko yapfuye mu mpera z’icyumweru gishize mu ijoro ryo mu wa […]

Continue Reading

Nyamagabe: Minisitiri Uwimana yibukije ababyeyi ko ubuharike n’ubushoreke bigira ingaruka zikomeye ku bana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kwirinda kwishora mu buharike n’ubushoreke, kuko ari kimwe mu bigira ingaruka zikomeye ku bana ndetse no ku muryango muri rusange. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abatuye muri aka Karere kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro. Bamwe mu bagore bo mu Karere ka […]

Continue Reading

Dosiye y’umuyobozi w’ishuri ukurikiranyweho gusambanya umwana yagejejwe mu Bushinjacyaha

Dosiye y’umupadiri wayoboraga Lycée de Rusumo ukurikiranyweho gusambanya umwana yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 14 Ukwakira 2024 kugira ngo ikorweho iperereza mbere yo kuyiregera urukiko. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, agira ati “Nibyo koko dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha, arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo […]

Continue Reading

Muhanga: Umubyeyi arashinja umuganga kumurangarana

Umubyeyi witwa Tuyishimire Marie Solange wo mu Mudugudu wa Rugwiza, Akagari ka Nsanga, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, avuga ko ahangayikishijwe n’ubusembwa umwana we yatewe arimo kumubyara. Ubwo yafatwaga n’ibise yihutiye kujya ku Kigo Nderabuzima cya Rugendabari, ariko ahageze atinda kubyara. Nyuma y’iminota itari micye, yumva Umwana ageze mu matako, avuga ko  Umuforomokazi […]

Continue Reading

Minisitiri Nsengimana yijeje kugeza amarushanwa y’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri byinshi

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko minisiteri ayoboye irajwe ishinga no kwinjira mu bufatanye butandukanye kugira ngo gahunda z’amarushanwa mu ikoranabuhanga zigezwe mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu kugira ngo hakomeze hagurwa impano nyinshi. Ni ingingo yagarutseho ku wa 09 Ukwakira 2024, aho yari yitabiriye amarushanwa y’ikoranabuhanaga ya ‘RCA Hackathon’ y’abanyeshuri bo muri […]

Continue Reading