Inyungu abanyeshuri bo muri Christ Roi bakuye mu kwitabira First Lego League

Abanyeshuri bo muri College Christ Roi de Nyanza batangaje ko uretse kwegukana ibihembo binyuranye mu marushanwa ya First Lego League, baherutse kwitabira muri Leta Zunze Ubumwe za America, hari izindi nyungu zinyuranye bakuyemo mu byerekeye Ikoranabuhanga rya Robots [amarobo]. First Lego League ni amarushanwa aba agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare, […]

Continue Reading

Guverineri Kayitesi yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu Burezi bw’u Rwanda

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi Alice, yasabye amadini n’amatorero ndetse n’inzego z’abikorera, gukomeza gufasha Leta mu burezi bw’umwana w’Umunyarwanda, by’umwihariko ashima uruhare Kiliziya Gatolika ifite mu Burezi bw’u Rwanda. Ibi yabigarutseho ku wa 19 Mata 2024, ubwo yasuraga ikigo cy’ishuri ribanza rya Mutagatifu Andereya kigenga kiri mu Karere ka Muhanga, akanataha ibyumba by’amashuri 8 n’ubwiherero […]

Continue Reading

Ibibazo by’ingutu byugarije uburezi ku banyeshuri bafite ubumuga

Abanyeshuri bafite ubumuga baba bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye ndetse muri iki gihe gahunda ziriho z’uburezi zitegeka ko biga mu mashuri amwe n’abadafite ubumuga nyamara abarimu bahuguriwe kubigisha ni bake cyane. Politike y’uburezi budaheza mu Rwanda iteganya ko kugira ngo umunyeshuri ufite ubumuga abashe kwisanga mu bandi, agomba kwigana n’abandi badafite ubumuga. Iyi gahunda yatumye […]

Continue Reading

Ihurizo ku bigo by’amashuri bifite ibikoni bitarimo muvero

Mu bice bitandukanye by’Igihugu hari ibigo by’amashuri bimaze amezi umunani byubakiwe ibikoni ariko byabuze inkono bakunze kwita muvero kugira ngo zitekerwemo amafunguro ahabwa abanyeshuri. Mu Karere ka Musanze ni hamwe mu hagaragara Ibigo bifite icyo kibazo aho bimwe bijya gutira ibikoni ibiryo byamara gushya abanyeshuri bakajya kubyikorera. Mu Rwunge rw’amashuli rwa Birira ruherereye mu Murenge […]

Continue Reading

Impamvu zituma ikibazo cy’abana bo mu muhanda gikomeza kuba agatereranzamba (Video)

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda kimaze kuba agatereranzamba ndetse buri munsi havugwa inkuru z’ibibazo bitandukanye bigishamikiyeho, birimo urugomo, ubujura n’ibyerekeye uburenganzira bw’umwana muri rusange. Inkuru zimwe zigaragariza ubukana bwacyo mu kuba hari abana bajya muri ubwo buzima bakiri bato bakabukuriramo ndetse bakabubyariramo, izindi nyinshi zikavuga ku rugomo n’ubujura bikorwa n’amatsinda y’abo bana, ku buryo bafatwa […]

Continue Reading

Uko ifunguro ryagize uruhare mu kugarura abana ku ishuri

Imibare ya Guverinoma ku bijyanye no kunoza ireme ry’uburezi yerekana ko, uko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri igenda ihabwa imbaraga arinako abana bagana ishuri mu burezi bw’ibanze bagenda biyongera. Ingngo y’imari Leta y’u Rwanda ishyira muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, yavuye kuri miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu 2017/2018, igera kuri miliyari […]

Continue Reading

Huye: Umugore n’umwana bagwiriwe n’inzu barapfa

Umugore wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye n’umwana we w’imyaka ibiri bagwiriwe n’inzu bahita bapfa. Ibi byabereye mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2024. Amakuru aturuka mu Karere ka Huye avuga ko iyi nzu yaguye mu mvura nyinshi yaguye muri iryo […]

Continue Reading

Minisitiri Dr. Ngirente yashyize umucyo ku mafaranga y’inyubako ibigo by’amashuri byishyuza ababyeyi

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko mu kunoza gahunda z’uburezi n’imyigire, Guverinoma yahisemo kujya yishyura ibyerekeye ibikorwa remezo byose bijyanye n’ikigo cy’amashuri ku buryo amafaranga umubyeyi yishyura aba agamije kugaburira umwana gusa. Yabigarutseho kuri uyu wa 18 Mata 2024, ubwo yaganiraga n’Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi, avuga ko amafaranga y’ishuri yishyurwa mu Rwanda ari […]

Continue Reading

Ibuka yasabye abarimu gukoresha imvugo y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibuka ivuga ko ibyo umwana yumva byose bimugiraho ingaruka igasaba abarimu kutanyuranya imvugo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu byo bigisha abana. Ibuka ivuga ko hari abarimu iyo bari mu ishuri bavuga ibyanditswe neza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bagera ahiherereye bakavuga ibitandukanye na byo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, avuga ko abarimu […]

Continue Reading

Ababyeyi bafite abana bataye ishuri bahawe ubutumwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCD) cyasabye abagize umuryango Nyarwanda by’umwihariko ababyeyi, Inshuti z’Umuryango n’abayobozi mu nzego z’ibanze gutahiriza umugozi umwe baharanira ko buri mwana agana ishuri. Ingengabihe y’uyu mwaka w’amashuri yerekana ko igihembwe cya Gatatu kizatangira ku wa 15 Mata kikarangira ku wa 05 Nyakanga 2024 bingana n’Ibyumweru 12. Gusubira ku mashuri gutangira amasomo […]

Continue Reading