Hari icyiciro uzasanga ishuri ririmo abahungu gusa, Ibyo abanyeshuri baganiriye ku gushyingira ab’imyaka 18

Hashize iminsi impaka zibaye urudaca ku mushinga w’itegeko ryo kwemerera abantu bafite imyaka 18 y’amavuko gushyingirwa. Ni nyuma yuko ku itariki ya 18 Werurwe 2024 Inteko Nshingamategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo iyo ngingo. Ni itegeko ryarahuje itegeko rigenga abantu n’umuryango n’irigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura. Iyi nkuru ikimenyekana, ibyiciro binyuranye […]

Continue Reading

Nkombo: Umwana w’imyaka itanu yarohamye mu Kivu agiye kuvoma

Irumva Pascal wo mu karere ka Rusizi yarohamye mu Kiyaga cya Kivu ubwo yari agiye kuvomamo amazi ahita yitaba Imana. Byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Kamagembo Umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi ku wa 11 Gicurasi 2023. Saa tanu n’igice za mu gitondo nibwo uyu mwana w’imyaka itanu yagiye kuvoma amazi mu […]

Continue Reading

Musanze: Abikorera bahagurukiye ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana bato

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Musanze bwatangaje ko bwahagurukiye ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira cyakomeje kuba amayobera muri ako Karere kazwiho kugira ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bihagije. Uhagarariye PSF muri ako Karere, Habiyambere Jean, yabigarutseho mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe kurandura igwingira mu bana bato mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 9 […]

Continue Reading

Abadepite bashimye gahunda yiswe “Umudugudu ku ishuri”

Abagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu bashimye gahunda yiswe “Umudugudu ku ishuri” igamije gukumira ko habaho umwana usiba cyangwa akava mu ishuri amakuru agatinda kumenyekana. “Umudugudu ku Ishuri” ni gahunda itanga amakuru ya buri munsi ku mwana wasibye ishuri mu Mudugudu runaka bigizwemo uruhare n’abana ubwabo. Yatangijwe n’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, (CLADHO) ifatanyije na […]

Continue Reading

Musanze: Ubuyobozi bwihanangirije amashuri yigenga akoresha abanyamahanga

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze bwihanangirije Ibigo by’amashuri byigenga bikorwamo n’abanyamahanga barangwa no gukubita abanyeshuri, busaba ibyo bigo kwibutsa abarimu babyo kugendera ku mategeko agenga uburezi mu Rwanda. Bikubiye mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Bwanakweli Moussa mu ntangiro z’uku kwezi yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ivuga ko hari […]

Continue Reading

Nyanza: Umwana yaguye mu cyobo cy’amazi

Mu Karere ka Nyanza, mu cyobo cy’amazi hasanzwe umurambo w’umwana aho yari kumwe n’abandi gusa kubw’amahirwe macye umwe muri bo arapfa. Byabereye mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Kiruli mu Mudugudu wa Kaganza aho umwana witwa Niyobuzima Alliance w’imyaka umunani yaguye mu cyobo cy’amazi bacukuyemo umucanga kuko nticyahise gisibwa avuye kuvoma bamuvanamo basanga yapfuye. […]

Continue Reading

Ibidasanzwe ku gitabo kirimo inkuru zisomerwa abana bakiri mu nda

Ikigo Ikibondo cyanditse ibitabo bisomerwa abana bakiri mu nda ya nyina kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu. Umuyobozi w’icyo kigo, Munyurangabo Jean de Dieu avuga ko bagize igitekerezo cyo kwandika ibitabo bisomerwa abana nyuma yo kumenya amakuru y’uko umwana uri mu nda ya nyina yumva. Igitekerezo cyaturutse kuri gahunda ya Leta yo gucengezamo abana gukunda […]

Continue Reading

Kigali: Imodoka ya St. Nicolas yakoze impanuka abanyeshuri barakomereka

Imodoka yari itwaye abanyeshuri b’incuke bo ku ishuri rya St Nicolas riherereye i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali, yakoze impanuka, benshi barakomereka. Hari amakuru avuga ko abagera kuri 11 bakiriwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK cyakora Polisi y’igihiugu yatangaje ko abakomeretse ari barindwi. Impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki […]

Continue Reading

Muhanga: Imodoka yari itwaye Abanyeshuri bagiye mu marushanwa yakoze impanuka  

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St. Sylvain riherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, bari bagiye mu marushanwa y’imikino ihuza ibigo, bakoze impanuka, imodoka barimo irenga umuhanda. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye Umuseke ko Imodoka yageze mu nzira igakora impanuka hagakomereka 15. Kayitare avuga ko abagera kuri 13 […]

Continue Reading

Hari ibyo abana babaza abakuru kuri Jenoside bikabagora kubasubiza

Ubwo mu Mirenge wa Simbi na Maraba ho mu Karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragajwe bimwe mu bibazo abana bakunze kubaza ababyeyi, rimwe na rimwe kubasubiza bikabagora. Umuhango wo #Kwibuka30 muri iyo mirenge wabaye tariki 18 Mata 2024. Mu bibazo byagaragajwe byibazwa n’abana ndetse n’urubyiruko kugeza ku myaka 30, […]

Continue Reading