Imyaka yo gushyingirwa ntabwo yahindutse, ibyaganiriwe ku mushinga w’itegeko ryo gushyingira abafite 18

Depite Ruku Rwabyoma John yagaragaje ko abantu bakwiriye kwakira ko umuntu ufite imyaka 18 ari umuntu mukuru ushobora kwifatira icyemezo akaba yanashyingirwa nk’uko ajya no mu nzego za gisirikare akamenera igihugu amaraso. Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yatangiye imirimo yo gutora itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo ingingo ya 197 iteganya ko umuntu ufite imyaka 18 […]

Continue Reading

Gasabo: Umwana w’imyaka icyenda yaguye mu cyobo cy’amazi ahita apfa

Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo mu Kagari ka Mbandazi, mu Mudugudu wa Kataruha, umwana uri mu kigero cy’imyaka 9 yaguye mu cyobo cy’amazi ahita yitaba Imana. Ahagana saa yine z’amanywa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umuhungu witwa Ishimwe Cedric wigaga mu mashuri […]

Continue Reading

U Rwanda rugiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kuzitabira gahunda Mpuzamahanga yo Gusuzuma Ubumenyi n’Ubushobozi by’Abanyeshuri (PISA) ya 2025. Ni gahunda NESA ivuga ko ari intambwe ikomeye mu kugereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw’igihugu n’ibyo ku rwego rw’Isi, bikazamura ireme ry’uburezi. Iyi gahunda ikorwa mu […]

Continue Reading

Abanyeshuri bata ishuri bagabanyutseho 2% mu 2023

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bava mu mashuri mu byiciro bitandukanye bagabanyutse mu mwaka wa 2023 bagera kuri 6.8%, bavuye ku 8.5% mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022. Imibare ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyizwe ahagaragara kuwa 23 Gicurasi 2024 igaragaza ko abana binjiye mu mashuri mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 ari 94.3% ugereranyije n’abagejeje igihe cyo […]

Continue Reading

Gasabo: RIB yafunze umugabo n’umugore bakekwaho kwica umwana bakamujugunya mu bwiherero

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze umugabo n’umugore we bo mu Kagari ka Kibenga, mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo nyuma bagasibanganya ibimenyetso. Inkuru ya BTN ivuga ko umugabo witwa Ngendahimana yarwanye n’umugore we biturutse ku makimbirane yo […]

Continue Reading

Rusizi: Hatangijwe ishuri mbonezamirire ryitezweho kurandura imirire mibi mu bana

Ababyeyi bo mu Karere ka Rusizi bafite abana barwaye indwara zikomoka ku mirire mibi bashimye gahunda y’ishuri mbonezamirire, bavuga ko bayitezeho gufasha abana babo kuva mu mirire mibi. Babitangaje ku wa 23 Gicurasi 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda izajya imara iminsi 12. Igwingira ry’abana ni kimwe mu bibazo Guverinoma y’u Rwanda yahagurukiye kuko […]

Continue Reading

Amashuri yo muri Nyabihu, Kicukiro na Bugesera yibutse abana n’impinja bishwe muri Jenoside

ku nshuro ya mbere, Umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice wagejeje mu mashuri igikorwa cyo Kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Iburengerazuba aho wahereye mu Karere ka Nyabihu kiyongereye ku ka Kicukiro n’aka Bugesera twari dusanzwe tuberamo iki gikorwa. Ku wa Mbere, tariki ya 20 Gicurasi 2024, ni bwo hatangiye igikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka […]

Continue Reading

Gatsibo: RIB yafunze umugore wahoraga mu bitaro akingiza igipupe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, Nibwo mu Kigo Nderabuzima cya Kabarore hatangiye kumvikana inkuru y’umugore wari umaze igihe kinini ahetse igipupe abeshya ko aba yaje gukingiza umwana kandi aba yaje kwiba abaje mu bitaro. Umwe mu bamuvumbuye yabwiye BTN, dukesha iyi nkuru, ko kugirango bamumenye ari uko  inshuro nyinshi […]

Continue Reading

Muhanga: Abarimu babiri barakekwa gusambanya Umunyeshuri

Abarimu babiri bo mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda riherereye mu Karere ka Muhanga, bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwe mu banyeshuri bigisha. Umwe muri abo barezi bigisha muri ES Nyakabanda mu Murenge wa Kibangu, yasabye mugenzi we kumutiza icyumba cy’inzu ye kugira ngo ahasambanyirize uwo munyeshuri w’umukobwa wiga mu cyiciro rusange nkuko Ikinyamakuru Umuseke cyabyanditse. Amakuru […]

Continue Reading

Mu Rwanda havutse impanga zisaga 8900 mu 2023

Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare, NISR ikubiyemo amakuru ajyanye n’abapfa, abavuka, abashyingiwe n’andi makuru atandukanye ajyanye n’ubuzima bw’igihugu, igaragaza ko mu 2023 mu Rwanda havutse impanga zigera ku 8901 bingana na 2,7% y’imbyaro zose zavutse muri uwo mwaka. Aha nituvuga impanga ntutekereze abavuka ari babiri gusa, ahubwo haba harimo batatu. Iki kigo kandi kigaragaza ko ababyeyi bari […]

Continue Reading