Perezida Kagame yahuye n’abana b’amarerero ya PSG na FC Bayern Münich

Umunsi wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024 wasigaye mu mateka y’abakunzi b’umupira w’amaguru, batashye Stade Amahoro ivuguruye, Perezida Kagame agahura n’abana b’amarerero ya Paris Saint Germain na FC Bayern Münich bari bagiye gukina umukino wo kuganura iyi stade. Perezida Kagame yari yabanje kugirana ikiganiro n’abajyanama b’ubuzima barenga 8000 baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse […]

Continue Reading

Ibyo ukwiye kumenya ku bukangurambaga bwo gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bwiswe ‘dusangire lunch’

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangije ubukangurambaga yise ‘Dusangire Lunch’, aho buri muntu ashobora gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu bushobozi afite, akoresheje telefone igendanwa. Dusangire Lunch ihuriweho n’abafatanyabikorwa batatu barimo MINEDUC nk’urwego rugomba kugenzura ibikorwa byose bijyanye n’uburezi mu Rwanda, Koperative Umwalimu SACCO izaba irimo konti izajya ibikwaho izo nkunga ndetse na Mobile […]

Continue Reading

Impamvu amashuri arenga 600 atagaburiye abanyeshuri mu 2023

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko amashuri yo mu byiciro by’incuke, abanza n’ay’imyuga n’ubumenyingiro 618 atagaburiye abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, ibyatumye abana bahawe amafunguro muri uwo mwaka baba 92.8% by’abanyeshuri bose. Ubusanzwe abanyeshuri biga bataha bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri mu gihe ababa mu kigo bo bahafata amafunguro yose y’umunsi. Iyi […]

Continue Reading

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zashyikirije abaturage ikigo cy’amashuri abanza zabubakiye

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zashyikirije abaturage bo mu Karere ka Mocimboa Da Praia ikigo cy’amashuri abanza cya Escola Primaria de Ntotwe nyuma yo kongera kugisana no kubaka ibyari byarangijwe n’intambara. Iri shuri riherereye mu bilometero 25 uvuye ku Karere ka Mocimboa Da Praia ryari ryatwitse n’ibyihebe ubwo byagabaga ibitero muri ako gace […]

Continue Reading

COVID-19 yasize ubwiyongere bw’umubyibuho ukabije mu bana b’i Burayi

Raporo nshya y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), igaragaza ko Icyorezo cya COVID-19 cyasize ingaruka zitandukanye ku buzima bwa muntu, zirimo ubwiyongere bw’umubyibuho ukabije mu bana b’i Burayi bari hagati y’imyaka irindwi n’icyenda. Byavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku bana basaga 50,000 bo mu bihugu 17 by’i Burayi. Bwakozwe ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe imirire […]

Continue Reading

Nyanza: Umusore arakekwaho gusambanya abana biga mu mashuri y’incuke

Umusore wo mu Murenge wa Cyabakamyi wari uragiye inka arakekwaho gusambanya abana b’abakobwa babiri biga mu mashuri y’incuke, bari bamunyuzeho bavuye kwiga. Umwe mu batangabuhamya yavuze ko abana bavuze ko baciyeho uriya musore aragiye inka mu ishyamba bavuye kwiga akabatangira akabasambanya. Bikaba byaramenyekanye ubwo abana bajyaga kunyara bakababara, ababyeyi babo bareba bagasanga imyanya ndangagitsina yabo […]

Continue Reading

Kamonyi: Umusore arakekwaho gusambanya umwana

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wari ugiye kuvoma. Byabereye mu Mudugudu wa Remera Akagari ka Gitare Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi. Umuseke wanditse ko uwo musore yamusanze ku iriba agiye kuvoma batangira kurwana ariko amurusha intege kugeza ubwo amuciriyeho imyenda y’imbere aramusambanya. Abatanze […]

Continue Reading

MIGEPROF yashimiye ba ‘Malayika Murinzi’ ibizeza gukomeza kubashyigikira

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana bashimiye ba Malayika Murinzi ku muhate n’ubwitange bwo kurera kibyeyi abana bakiriye, babizeza gukomeza kubashyigikira muri urwo rugendo. Mu 2012 nibwo ubukangurambaga bwa “Tubarere Mu Mu ryango” na “Fata umwana wese nk’uwawe” bwatangijwe hagamijwe ko buri mwana akurana uburere bwiza akomora ku muryango. Ubwo […]

Continue Reading

Mu musarane wa Kaminuza y’u Rwanda hatoraguwe uruhinja rwapfuye

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, mu Karere ka Musanze muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Busogo ryigisha Ubuvuzi bw’amatungo (CAVM Busogo), hatoraguwe uruhinja mu musarane rwapfuye. Amakuru y’uko uru ruhinja ruri mu musarane yatangiye gucicikana ahagana Saa Sita z’ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024 aribwo batangiye imirimo yo kurushakisha kugeza ubwo rwabonekaga mu […]

Continue Reading

World Vision yamuritse ENOUGH, gahunda yashowemo arenga miliyari 2,6 Frw mu kurwanya igwingira mu bana

World Vision yatangije gahunda y’imyaka itatu yiswe ENOUGH igamije kurandura igwingira n’imirire mibi mu bana, ikazarangira ishowemo arenga miliyoni 2$ (arenga miliyari 2,6 Frw). ENOUGH ni gahunda ngari aho ku rwego rw’Isi yatangijwe ku wa 20 Nzeri 2023 mu Nteko Rusange ya Loni yari iri kubera i New York muri Amerika. Ku rwego rw’imigabane itangizwa […]

Continue Reading