Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, cyatangaje ko amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, azatangazwa ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024. Ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri yisumbuye byatangiye ku wa 23 Nyakanga 2024 bisozwa ku wa 02 Kanama 2024. Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta […]

Continue Reading

Gicumbi: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw’umwana yashinjaga kumwiba amatunda

Umugabo wo mu Murenge wa Byumba yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw’umwana w’ imyaka umunani, bari basanzwe bafitanye ikibazo, aho umugabo yashinjaga umwana kumwiba amatunda. Turayizeye Vanessa w’imyaka umunani yasanzwe mu murima w’icyayi yapfuye. Yari amaze iminsi ine ashakishwa n’ababyeyi be bakamubura, gusa baje kumusanga hafi y’urugo rw’umugabo wari waramubwiye ko niyongera kumufata amwibira amatunda […]

Continue Reading

Ngororero: Umwarimu yituye hasi imbere y’abanyeshuri ahita apfa

Nsengimana Juvénal wigishaga ku ishuri ribanza rya Mukingi riherereye mu Murenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero yituye hasi imbere y’abanyeshuri yigishaga ahita ashiramo umwuka. Abazi uyu mwarimu w’imyaka 50 bavuga ko nta burwayi buzwi yagiraga. Bikimara kuba ubuyobozi bw’ishuri bwihutiye guhamagara imbangukiragutabara ihagera yamaze gushiramo umwuka. Ubuyobozi bwahise bufata icyemezo cyo kohereza umurambo wa […]

Continue Reading

Abana basabye kujya bitabira inama mpuzamahanga ziga ku mihindagurikire y’ibihe

Abana bagaragaje ko mu gihe ibihugu byiga ku mihindagurikire y’ibihe n’icyakorwa mu guhangana n’ingaruka zabyo, bajya batekerezwaho mu biganiro bigamije gushaka ibisubizo kuko bari mu bagirwaho ingaruka nabyo. Byagarutsweho mu nama yahuje abana, yiga ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gukusanyiriza hamwe ibyifuzo byabo mu gihe inama mpuzamahanga ya COP29 izabera muri Azerbaijan yegereje. Ubushakashatsi […]

Continue Reading

NESA yatahuye amashuri 650 akora adafite ibyangombwa

Urwego rw’igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, rwatangaje ko mu mashuri ari mu gihugu harimo arenga 650 akora atagira ibyangombwa, ndetse ngo mu bihe biri imbere bazatangira kuyasura bareba ayujuje ibisabwa yemererwe gukora, andi ahagarikwe. Hashize iminsi hakorwa ubugenzuzi ku mashuri hirya no hino mu gihugu, harebwa niba yubahiriza ibyangombwa bituma atanga uburezi bufite ireme. […]

Continue Reading

Gisagara: Amarerero yazamuye imibereho y’abana afasha ababyeyi gukora batuje

Ababyeyi bo mu Mirenge ya Ndora, Muganza na Kibilizi yo mu Karere ka Gisagara barishimira gahunda yabashyiriweho y’amarerero y’abana babo yimukanwa, yazamuye imibereho myiza y’abana bikanabaha umutuzo mu kazi ka buri munsi. Ubusanzwe aba babyeyi, bakora akazi karimo gucukura amaterasi, guca imirwanyasuri ndetse no kwita ku buhumbikiro bw’ibiti byo gutera. Mu gukora irerero ryimukanwa, harebwa […]

Continue Reading

Padiri Katabogama Phocas ushinjwa gusambanya umwana yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarubuye rwategetse ko Padiri Katabogama Phocas wayoboraga Lycée de Rusumo mu Karere ka Kirehe ukurikiranyweho gusambanya umwana, akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byo ashinjwa rigikomeje. Uwo mupadiri acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 wigaga muri icyo kigo yayoboraga, yatawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024. Ubushinjacyaha […]

Continue Reading

Rusizi: Umusore w’imyaka 28 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itatu

Umusore w’imyaka 28 wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu nyuma yo kumushukisha igiceri cy’amafaranga 100 Frw. Tariki 25 Ukwakira 2024 ni bwo umubyeyi w’uwo mwana yatashye avuye guhinga, umwana w’imyaka itatu yari yasize mu rugo amubwira ko uyu musore w’imyaka 28 yaje mu rugo […]

Continue Reading

Gasabo: Umunyeshuri yishe mugenzi we bapfa umwembe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, ni bwo inkuru yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko mu Karere ka Gasabo ku Ishuri Ribanza rya Ngara riherereye mu Murenge wa Bumbogo, umwana ashobora kuba yivuganye mugenzi we amukubise igipfunsi. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yahamije aya makuru, ko umunyeshuri umwe yapfuye […]

Continue Reading

Rusizi: Imbangukiragutabara yari itwaye umugore utwite n’umubyeyi ufite uruhinja yakoze impanuka

Imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, yari ijyanye umugore utwite inda y’amezi ane n’uruhinja rw’amezi 8 ku bitaro bya Mibilizi yakoze impanuka. Impanuka yabaye ahagana saa munani n’iminota 50 z’igicuku gishyira ku  Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, ibera mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi, […]

Continue Reading