Guhobera Perezida Kagame byababereye ibyishimo n’inkomezi! Inkuru y’abana banyuze mu buzima bugoye bakiri bato

Amakuru Imyidagaduro Uburenganzira Bw' abana Uncategorized

Mu mpera za Gashyantare muri Siporo rusange inzwi nka Car free day, nibwo abana bato bo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, bagaragaye bahobera Perezida Paul Kagame, mu byishimo byinshi.

Umukuru w’igihugu, udahwema guha abana umwanya mu bikorwa byo kwegerera abaturage akorera hirya no hino mu gihugu, yarabahobeye arabiyegereza bahuza urugwiro mu buryo bunogeye ijisho kandi bwa kibyeyi.

Iyo uganiriye n’aba bana bakubwira ko ari ikintu batazibagirwa mu buzima bwabo ndetse bazaharanira ko nibongera guhura ari bakuru, bazaba baravuyemo abantu bafitiye gihugu akamaro mu nzego zitandukanye.

Mu kiganiro cyihariye bagiranye na Ijamboryumwana TV, umwe muri bo yagize ati: “Namubonaga kuri television kiriya gihe mba ndamubonye. Byaranshimishije, cyane!”

Mugenzi we, ati: “Twumvise ari byiza, bishimishije cyane. Ndashaka ko azongera kumbona narakuze ndi Umuganga.”

Ni abana bagize ibikomere bakiri bato

Bariya bana bagize Club yitwa ‘Hello Kids Ihumure’. Igizwe ahanini n’abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda, abakomoka mu miryango yabagamo amakimbirane n’abandi babafasha gukira ibikomere barimo abagize Komite z’ihuriro ry’abana.

Ni itsinda ryashinzwe n’ Inshuti y’Umuryango akaba na Malayika Murinzi, mu Mudugudu wa Murambi mu Kagali ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga, Eugenie Gahongayire bakunda kwita Maman Fillette, agamije gukura abana mu muhanda, akabasubiza mu muryango no mu Ishuri.

Gahongayire yabwiye Ijamboryumwana TV ko kugira ngo abigereho byamusabye kujya asanga abo bana aho bagangitse akaganira na bo bakagirana ubumwe, mbere yuko urugendo rwo kubakura muri ubwo buzima rutangira.

Ati: “Ni igikorwa nakoze mfatanyije n’izindi nzego nkajya mbasanga aho bagangitse, nkabaganiriza tukagirana ubumwe bakanyisangamo. Hanyuma dutangirana urugendo rwo kubakura mu muhanda bagasubira mu muryango ariko bajya no ku Ishuri.”

Avuga ko abana bose batari mu buzima bwo mu muhanda ariko hari n’abari mu miryango ifite ibibazo arinayo mpamvu bimusaba kuganiriza umwana n’umubyeyi.

Ati: “Hari n’abari mu muryango ariko bafite ibikomere, bahorana agahinda. Ahora arwana, ahorana umujinya,…ntumenye impamvu ibibatera ariko njye kuko nabateze amatwi tukaganira, byatumye menya impamvu umwana ahora arwana, impamvu ajya kwiga rimwe mu cyumweru, ubundi akabivamo, impamvu yiga igihembwe kimwe ikindi ntacyige. Nganira n’imiryango nkanaganira n’abana.”

Mu kiganiro cyihariye na Ijamboryumwana TV bamwe muri abo bana bavuga ko uwo mubyeyi yagiye abasanga aho babaga mu muhanda abandi akabakura mu bigo by’inzererezi binyurwamo by’igihe gito akabaganiriza, akajya no kuganiriza imiryango yabo akabahuza bagasubira mu miryango.

Bose bahuriza ko kujya mu muhanda bari barabitewe n’imibanire itari myiza mu miryango yabo.

Umwe yagize ati: “Papa na Mama bararwanaga, bigatuma njya kuzerera. Narasyagaga nataha saa sita z’ijoro mama akanga ko ndyama kuko yari yaratandukanye na Papa bigatuma njya kurara mu Muferege.”

Uyu mwana avuga ko igihe ahura n’Inshuti y’umuryango aribwo ubuzima bwahindutse akiyemeza kuva mu buzima bwo mu muhanda.

Ati: “Igihe kimwe ndi gusyaga Inshuti y’umuryango yaraje iranganiriza, irambaza ngo iwanyu ni hehe iraza iganiriza mama, arekeraho kudukubita nabi. Ubu mbana na mama na mushiki wanjye papa yaradutaye ariko mba numva yagaruka ubundi amakimbirane agashira. Kuva ubwo Maman Fillette yaraje aramfata anjyana muri club, ubu ndiga ngeze mu wa Gatanu. Ubu nsigaye nzi kubyina.”

Mugenzi we ati: “Mama hari gihe yajyaga mu kabari agasanida ataduhahiye tugasigara tugenda mu ngo aho tubonye akantu kose tukarya. Mba numva ubuzima nabayemo ntabusubiramo, ni bubi.”

Mu byitabwaho ni ukubasubiza mu muryango no mu ishuri nkuko umwe mu bana yabisobanuye.

Ati: “Najyaga kuzerera nshaka ibyuma kuko nari nabuze ibyo kurya baza kumfata banjyana mu kigo Ngororamuco kwa Kabuga, uyu mubyeyi Maman Fillette aramfasha amvanayo, ubu ndiga ntakibazo.”

Bateye intambwe idasubira inyuma bakeneye gushyigikirwa

Abana ubwabo bahamya ko ntakintu cyabasubiza mu buzima bwo mu muhanda ahubwo icyo barangamiye ari ukwiga no gukabya inzozi zabo. Ni nyuma yo kuganirizwa ndetse n’ababyeyi babo bakaganirizwa imibanire mu muryango igahinduka.

Ni nako bimeze ku babyeyi b’abana nk’uko Umubyeyi ufite abana babiri muri club Hello Kids Ihumure, Mukamberuka Claudine abihamya.

Asabira inshuti y’umuryango guterwa ingabo mu bitugu n’uwabishobora wese kugira ngo abana babo batazagira ikibakoma mu nkokora mu nzira nziza batangiye.

Ati: “Uyu mubyeyi w’abana bacu baba batunaniye akabakura mu muhanda ni ukumukorera ubuvugizi akabona ubufasha bwo gukomeza kwita kuri aba bana.”

Inshuti y’umuryango Gahongayire na we avuga ko bakeneye gushyigikirwa cyane cyane mu bifasha abana mu myidagaduro birimo imipira yo gukina, imigozi yo simbuka, ibikoresho by’ababyinnyi b’imbyino Nyarwanda n’ibindi bituma abana baryoherwa n’ubuzima.

Hari kandi ibikoresho by’ishuri no gufasha ababyeyi babo kwikura mu bukene.

Muri rusange Gahogayire ahamya ko gukura abana mu muhanda bishoboka. Icyo bari gukora kugira ngo bagume mu muryango kikaba ari ukuba hafi y’abo bana.

Bigakorwa mu bufatanye n’ababyeyi, abana hagati yabo umwe aba iijisho rya mugenzi we n’ibigo by’amashuri bigaho bigaho.

Ati: “Icyo turi gukora kugira ngo turinde ko basubira mu muhanda, dukomeza kubaganiriza hano muri club, tugasura imiryango, tukaganira n’abarimu babigisha mu mashuri, n’inzego zinyuranye.”

Inshuti y’Umuryango akaba na Malayika Murinzi, mu Mudugudu wa Murambi mu Kagali ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga, Eugenie Gahongayire
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *