Mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Nyarubaka, umwana w’imyaka 4 yitabye Imana agwiriwe n’igikoni cyari cyashegeshwe n’imvura yiriwe igwa ku munsi w’ejo.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 25 Werurwe 2026, mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagali ka Kambyeyi, ubwo inzu yari icumbitsemo Dushimimana Etienne na Mukeshimana Nyirindekwe, igikoni cyayo cyagwaga.
Ni nyuma y’aho cyari cyashegeshwe n’amazi y’imvura yiriwe igwa, kigwira umwana wabo w’imyaka ine ahasiga ubuzima.
Intyoza yanditse ko uyu mwana w’umuhungu witwa Irakoze Bruno yari kumwe na nyina mu gikoni, asohotse gato umwana asigayemo mu buryo butunguranye gihita kigwa.
Bikimara kuba uyu mubyeyi yahise atabaza abaturanyi baraza bakuraho amatafari yari yagwiriye umwana, bihutira kumujyama ku kigo nderabuzima cya Nyagibamba ariko birangira yitabye Imana.
Umukozi ushinzwe abakozi n’imari mu Murenge wa Nyarubaka, Ngoga Eustache wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa uri muri konji yavuze ko aya makuru y’uyu mwana wahitanywe n’ibiza ari impamo.
Ati: “Urupfu rwe rwaturutse ku biza byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi igashegesha igikoni maze kikamugwira.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi, byumwihariko asaba abari mu nzu bigaragara ko zashyira ubuzima bwabo mu kaga gutanga amakuru ku buyobozi, aho biri ngombwa bakazivamo mu rwego rwo kwirinda ko zabagwira.
Si uyu mwana gusa wahitanywe n’ibiza byo kuri uyu wa Gatatu, no mu Karere ka Rubavu inzu yagwiriye abantu batatu barimo n’umwana w’imyaka ibiri bose bahita bahasiga ubuzima.
