Ubuyobozi bw’Akarere ka Kisoro muri Uganda bwihanangirije abayobozi b’ibigo by’amashuri bamaze igihe baranze gutanga amanota y’ibizamini bya Leta, kubera ko hari amafaranga y’ishuri atarishyuwe ndetse n’amabwiriza ajyanye n’ibizamini batubahirije.
Ibyo byavugiwe mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Ilayidi muri Kisoro bivuzwe n’umwe mu bayobozi b’Akarere ka Kisoro witwa Hajji Badru Sebyala.
Uwo muyobozi yagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo cy’amanota y’abanyeshuri bo muri aka karere yafatiwe, agatuma kuri ubu batazi hazaza h’uburezi bwabo.
Byatumye asaba abayobozi b’amashuri gukemura iki kibazo vuba bishoboka bitaba ibyo bakisanga imbere y’ubutabera.
Abanyeshuri bahuye n’iki kibazo muri Kisoro ni abo ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye umunani nyuma y’uko Ikigo cya Uganda gishinzwe Ibizamini bya Leta (UNEB) kigaragaje ko hari amafaranga y’ishuri batishyuwe.
Abo banyeshuri UNEB yagaragaje ko kandi hari amakosa bakoze mu gihe bari mu bizamini, ariko byose byashingiye ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ibigo byabo.
Abanyeshuri bagizweho ingaruka cyane ni abasoje mu byiciro by’amashuri yisumbuye harimo bari basoje icyiciro rusange bategereje guhabwa impamyabumenyi nka Uganda Certificate of Education (UCE) ndetse n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye kizwi nka Uganda Advanced Certificate of Education (UACE) bagombaga gukomeza kaminuza.
Abo banyeshuri kuri ubu bamwe bavuye bigo bigagaho nta ndangamanota bafite ku buryo gukomeza amasomo yandi bidashoboka.
Chimp Reports yanditse ko iki kibazo kitoroshye kuko ikigo cyitwa Kisoro Progressive Secondary School kiri mu bigifite kuri ubu abayobozi bacyo bamaze kugita, bajya gushinga irindi shuri muri Kisoro.
Sebyala yatangaje hashyizweho akanama kari gukurikirana icyo kibazo byihariye kandi ko Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Kisoro azabitangaho raporo ku buryo abayobozi b’ibigo by’amashuri batazagikemura nta kabuza bazajyanwa mu nkiko.
