Abana babiri bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, umwe wiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza, undi wiga mu wa Kabiri w’ayisumbuye, basanzwe mu Kabari basibye ishuri bari kwinywera inzoga z’inkorano.
Byabaye ku wa 09 Gashyantare 2026, ubwo hakorwaga ubugenzuzi mu Tubari, hagamijwe guca inzoga zitemewe.
Basanzwe mu Kabari kari hafi y’ishuri bigaho riherereye mu Kagali ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe.
Amakuru ijamboryumwana ryamenye ni uko aba bana babanje guhabwa imirimo ibyara inyungu muri aka Kabari nyuma bakayihemberwa bikaba bikekwa ko ari naho bakuye amafaranga yo kwisengerera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, yahamirije ijamboryumwana aya makuru anenga abacuruzi baha abana ibisindisha kandi bazi ko bihanwa n’amategeko.
Ati: “Nibyo koko hari abana twasanze mu Kabari turi kugenzura abacuruza inzoga z’inkorano, twabasanzemo mu rwego rw’uko bari bahawe akazi, bari babakoresheje imirimo muburyo bunyuranyije n’amategeko, abana twahise tubaganiriza tubasubiza mu miryango yabo kugira ngo basubizwe ku ishuri, naho ba nyiri utubari bo twarabahannye.”
Gitifu Ingabire yasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana abana babo.
Ati: “Ababyeyi turabasaba gukurikirana abana babo kugira ngo batajya bafatirwa mu ngeso mbi ahubwo bajye ku ishuri.”
Yasoje asaba abacuruza utubari kumenya ko inzoga atari iza’abato.
Ati: “Bagomba kumenya ko inzoga atari iz’abato zihabwa abantu barengeje imyaka 18 bakirinda kwakira abana baje mu kabari batari kumwe n’ababyeyi babo, ikindi bahomba kwirinda gucuruza inzoga zitemewe kuko zibateza ibihombo bakanahanwa.”
Nyiri akabari uri mu kigero cy’imyaka 35 yahise atoroka, Litiro zigera kuri 300 z’inzoga z’nkorano yari afite mu kabari ke ziramenywa.

