Rutsiro: Moto itwawe n’utarahise amenyekana yagongeye umunyeshuri w’imyaka 11 ku ishuri arapfa

Amakuru Uburezi

Umwana witwa Ugirumugisha Eugene wo mu Karere ka Rutsiro wigaga mu wa gatanu w’amashuri abanza, moto yamugongeye ku ishuri arapfa, uwari uyitwaye utarahise amenyekana ahita atoroka.

Ibi byabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira, ku Ishuri ribanza rya Mujebeshi, mu masaha ya nyuma ya saa sita zo kuwa kabiri, tariki 10 Gashyantare 2026.

Amakuru IJAMBORYUMWANA yamenye n’uko uyu mwana moto yamugonze ikiruka, agakomereka cyane akoherezwa ku kigo nderabuzima cya Rutsiro yagezwayo agahita apfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Ukwishaka Titien yahamirije aya makuru.

Ati “Amakuru y’urupfu rw’uriya mwana natwe twayamenye mu kanya kashize, aho batubwiye ko umwana yahise yitabye Imana akigezwa kwa muganga, ndetse hari gushakishwa moto yamugonze, kugira ngo uwabikoze abiryozwe.”

Gitifu yihanganishje umuryango wa nyakwigendera no gusaba abakoresha umuhanda batwye ibinyabiziga gukoresha umuvuduko uringaniye, ndetse ko no kugonga ukiruka atari umuco mwiza, kuko nta bu mu muntu bigaragaza.

Umurambo w’uyu mwana wahise utwarwa mu buruhukiro bw’Ikigo nderabuzima cya Rutsiro.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *