Umunyeshuri w’imyaka 17 wiga mu wa Gatatu kuri G.S Rubona, mu Karere ka Karongi, yategeye abarimu be Babiri mu nzira, ubwo bavaga ku ishuri arakomeretsa akoresheje icyuma.
Byabaye ku Mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 9 Gashyantare 2026 mu Mudugudu wa Muciro, Akagali ka Gasiza mu Murenge wa Rugabano.
Amakuru avuga ko uwo munsi umunyeshuri yari yize nk’abandi ariko hagati mu masomo afatwa ari gusakuza, umwalimu amuha igihano cyo gutaha akazagaruka ku munsi ukurikiyeho.
Ntabwo yabyishimiye, aho gutaha afata umwanzuro wo kujya gutega uwo Mwalimu ngo yihimure.
Mu gutaha nibwo yamutegeye mu nzira aramukomeretsa, mugenzi we bari kumwe ashatse kumufata na we aramukomeretsa.
Bombi bahise bajya kwa muganga barabapfuka barataha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Kuzabaganwa Vedaste yahamirije ijamboryumwana aya amakuru y’uko umunyeshuri yakomerekeje abarezi be byoroheje.
Ati: “Abarimu bari batashye basanga uyu munyeshuri yabategeye mu nzira arabakomeretsa byoroheje bajya ku ivuriro barabapfuka barataha.”
Uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi, ubu acumbikiwe kuri station ya police ya Gashari.
