Dasso yiyise umubyeyi w’umunyeshuri akajya amusabira uruhushya agiye kumusambanya none yamuteye inda aramutererana

Amakuru Ijwi ry' Abana Ubutabera Uncategorized

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka, hari Dasso wiyitaga umubyeyi w’umunyeshuri w’umukobwa wigaga ku Ishuri ry’Indangabarezi ryo mu Ruhango, akajya amusabira uruhushya rwa buri kwezi agiye kumusambanya, Ishuri rikamumuha kugeza ubwo amuteye inda Ikigo kikamwirukana none yabuze ubutabera.

Yiga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye muri G.S Kagarama mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, uwo mukobwa uri hafi kuzuza imyaka 20 nibwo yamenyanye na Dasso w’imyaka 50 usanzwe akorera muri uwo Murenge.

Yaje gukomereza mu Ndangaburezi mu Ruhango aho yigaga acumbikiwe. Umubano bari bafitanye warakomeje akajya amusabira uruhushya yiyise umubyeyi we, akajya kumusambanya.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’Ijamboryumwana yavuze ko atibuka ishuro yamusabiye impushya ariko nibura buri kwezi yagombaga kumugeraho aho atuye i Nyarubaka.

Ati: “Ni kenshi ntabwo nabara. Namusuraga buri kwezi, mu gihembwe namusuragamo Gatatu. Yahamagaraga Perefe [ushinzwe imyitwarire] akamubwira ko ari umubyeyi wanjye.”

Ibyo nibyo byavuyemo kumutera Inda muri Werurwe 2025 ubu uyu mukobwa yarabyaye afite uruhinja.

Avuga ko akimara kumenya ko atwite yabimubwiye, akiri ku ishuri undi yanga kubyemera. Dasso acyumva iyo nkuru yongeye guhamagara ku ishuri amusabira uruhushya ngo atahe nk’umubyeyi usaba umwana we arinabwo byaje kumenyekana ko atari umubyeyi we nkuko byari bimaze igihe bizwi.

Ati: “Maze kumenya ko ntwite narabimubwiye, mbimubwiye nari ndi ku ishuri yanga kubyemera, ahamagara ku ishuri ansabira uruhushya ngo ntahe. Kubera ikibazo cyari ku ishuri perefe yanga kurumuha aravuga ngo narusabe umuyobozi w’Ikigo.”

Icyo gihe yahamagaye umuyobozi w’Ikigo amusaba uruhushya. Uwo muyobozi amusaba kwandika ibaruwa yemeza ko ari umubyeyi w’uwo mwana wari ukiri mu wa Kane w’amashuri yisumbuye.

Ati “Ubwo nibwo yahise ababwira ko atari umubyeyi wanjye.”

Uwo mukobwa avuga ko yasobanuriye umuyobozi w’Ikigo ko atari umubyeyi we ahubwo ariwe umureberera.

Undi yamubwiye ko niba ariwe umureberera akaba ari na we umwishyurira amafaranga y’ishuri [kandi sibyo] ntakibazo yabyandika amusaba kuko biramutse ari uko bimeze, na we ari nk’aho yaba ari umubyeyi we.

Ati: “Ibaruwa arayandika yandika ko ariwe undeberera arangije ayiha umuyobozi w’Ikigo. Umuyobozi ampa uruhushya ndataha njya kumureba. Namaze yo Icyumweru.”

Kuri urwo ruhushya hari handitseho ko azasubira ku ishuri ari kumwe n’umubyeyi kubera ikindi kibazo cyari ku ishuri maze Igihe cyo gusubira ku ishuri barajyana ariko babanza kunyura kwa muganga (Clinic y’i Muhanga) kugira ngo amupimishe arebe koko niba atwite maze asanga nibyo.

Ati: “Turagenda tugeze ku ishuri aragenda aganira n’umuyobozi w’ishuri, nyine nk’umubyeyi wanjye.”

Agiye gutaha nibwo yabwiye uwo mwana ko yifuza ko yazajya kwa muganga iyo Nda bakayikuramo, undi arabyanga, abyanze amuwbira ko agomba kubaga akifasha.

Ati: “Kuva ubwo ntabwo twongeye kuvugana neza.”

Ibyo byose byabaga, yaba Ababyeyi ntibazi uwo muDasso ndetse na we ntazi ababyeyi b’uwo mwana.

Yirukanwa yaherekejwe na Perefe amugeza mu rugo

Uwo mwana w’umukobwa ageze mu bizamini bisoza umwaka wa Kane nibwo yaje kurwara binamenyekana ko bikomoka ku Nda yari atwite y’amezi atatu.

Ati: “Twari bukore ibizamini kubikora birananira barambwira ngo taha ntabwo twabasha kukwitaho, icyo gihe perefe aramperekeza angeza mu Rugo. Sinongeye gusubirayo nari ndwaye kuko nari ntwite.”

Ushobora kwibaza ko ikigo cyahise kimenya amakuru ya Dasso ariko siko byagenze.

Perefe yagejeje umwana iwabo afite ibaruwa ivuga ko batabashije kumwitaho kuko yari atwite, ababaza niba bazi Dasso [avuga izina] bavuga ko batamuzi ntiyabigira impamvu arasezera arataha.

Ati: “Yari yarababwiye ko ari Marume. Yageze mu rugo rero arababaza ati ese umuntu witwa runaka muramuzi. Ati ‘ntabwo tumuzi’ ati ‘kandi yarambwiye ko avukana nawe? Mama aramubwira ati ‘ntabwo muzi. Perefe nyine ntiyabitindaho arabyihorera.”

Gutwita, kubyara no gutereranwa

Ubuzima bwo gutwita uwo mukobwa yabubayemo mu buryo bugoye cyakora aza kugira amahirwe nyina agenda amwakira buhoro buhoro nyuma yo kumubwira inkuru yose.

Dasso we yamubwiraga ko ntacyo yamufasha ahubwo nabyara bazajya gupimisha ADN kugira ngo amenye ko umwana ari uwe koko abone gufata inshingano. Ariko nyuma yo kubyara siko byagenze.

Ati: “Arambwira ati nubyara wowe uzampamagare tujye gupimisha. Ibyo dabyemera. Nkimara kubyara naramuhamagaye mubwira ko nabyaye arambwira ngo ‘felicitations’ ntakindi kintu yambwiye arankupa.”

Yahise afata WhatsApp amwoherereza amafoto y’umwaka yandikaho ngo ‘witegure vuba tujye gupimisha, twandikishe umwana hakiri kare’.

Dasso yamusubije ko yamwiyandikishaho wenyine, amubajije impamvu ahinduye ibyo yari yaremeye, aramwihorera ariko nyuma aza kumuhamagara amubwira ko yitegura muri Gicurasi 2026 bakazajyayo undi amubwiye ko yumva ari kera amusubiza ko aribwo ubushobozi buzaba bubonetse.

Nibwo umwana yitabaje Haguruka ariko bazanye impapuro zo kuzuza arabyanga avuga ko azabyikorera ndetse ko bihindutse bazajyayo mu Kamena 2026.

Ati: “Nifuza ko Se w’umwana yamwandikisha ndetse agafata n’inshingano z’umubyeyi agomba ku mwana we.”

Kugeza ubu uyu umwana uwo mukobwa yibarutse afite uburwayi yavukanye ariko yahamagaye uwo muDasso arabimubwira undi ahita amuboloka.

Ati: “Yambwiye ko atari njye wa mbere abikoreye kandi ninako kuri. Hari uwo nzi ngo bamenyanye ari umunyeshuri ariko we yamuteye inda asoje ari mu Rugerero. We afite umwana ugiye kugira imyaka ibiri.”

Muri ibyo bibazo uwo mwana yaje kumenyana n’undi mukobwa uwo Dasso yateye inda mu Murenge wa Mugina yabanje gukoreramo, baramenyana ubu ni inshuti kuko bahuje agahinda ndetse ngo abana babo bose basa na we.

Uwo we ngo yabanje kumubeshya ko bazabana, umwana amaze kugira imyaka ibiri amubwira ko atemera ko umwana ari uwe. Ko bazapimisha ADN

Akajya amurerega kugeza ubwo bagiye muri MAJ bakabasaba buri wese gushaka kimwe cya kabiri cy’ikiguzi cyo gupimisha, umukobwa arayabura birangirira aho.

Uyu mukobwa avuga ko ikibazo cye yakimenyesheje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka n’Urwego rwa Dasso ku Karere gusa ngo yabuze ubutabera.

Ishuri ry’Indangaburezi n’inzego z’ibanze muri Kamonyi

Umuyobozi w’ishuri ry’Indangaburezi ryo mu Ruhango, Gahongayire M. Grace yabwiye Ijamboryumwana ko icyo kibazo atakizi.

Ati: “Ibyo ntabwo tubizi.”

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire (Préfet des Etudes) watangaga nyinshi mu mpushya za buri kwezi ntabwo twabashije kumubona ku murongo wa telefoni.

Ku ruhande rw’inzego rw’Akarere ka Kamonyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yabwiye Ijamboryumwana ko ikibazo kizwi ariko kiri mu bushobozi bw’Akarere kuko cyambukiranya imirenge.

Dasso atuye Kandi akorera muri Nyarubaka mu gihe umukobwa ubu abarizwa mu Murenge wa Mugina aho iwabo bimukiye.

Ati: “Icyo kibazo kirarenga Umurenge wanjye niyo mpamvu gifitwe n’Akarere. Uvugwa ni uwa hano ariko umwana ntabwo ari uwa hano.”

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *