RIB yafunze umugabo ufite PhD. ukekwaho gusambanya abana

Amakuru Ubutabera

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze, umwarimu wa kaminuza, ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukishije amafaranga.

Nk’uko bikubiye mu itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwanyujije ku rukuta rwa X mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2026, yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.

Ubu uyu mwarimu ufite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge. Dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Ati “RIB iributsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bigira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.”

RIB yihanangirije uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye, bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 k’ugihamijwe.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *