Siute

Uncategorized
Mu kiganiri Intara y’amajyaruguru iherutse kugirana n’Abanyamakuru ubwo bareberaga hamwe ibibazo biri muri iyi ntara n’uburyo byabonerwa ibisubizo umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yabwiye ijamboryumwana ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kubihagurukira abazafatwa bakoresha abana bakabihanirwa dore ko biriya ari bimwe mubigize imirimo ivunanye ikoreshwa abana.

Ati:”Ikibazo cy’abana bakoreshwa ubwo bucuruzi bavuga ko ari imirimo ibujijwe yo kuzana gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge cyangwa se no gukora magendu nibwo tubyumvishe tugiye kubikurikirana, kuva ubitubwiye tugiye kubikurikirana usibye n’abana n’abandi baturage bose ntabwo byemewe kwambuka umupaka muburyo butemewe n’amategeko turabwira Abakoresha abana ibi ko umupaka wa cyanika ufunguye bajye buzuza ibisabwa bambuke neza bajye kurangura uko babyifyza kugira ngo birinde kugwa mu bihano.”

Yasoje asaba ko habaho ubufatanye munzego zose mubukangurambaga bwogukangurura baturage bo mumurenge ikora ku mupaka kugira ngo bajye bambuka muburyo bwemewe n’amategeko, anashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame wabafashije akabaha ingengo y’imari igeze muri miliyinu hafi maganatatu (300000000f) Yagenewe imboni z’umutekano zikora kumupaka zifasha Akarere mu gukumira ibyaha birimo gutunda kanyanga, muyinywa,kuyikwirakwiza ndetse no kurinda abantu bose ndetse ni kubasobanurira uburyo abantu bambuka umupaka muburyo bwemewe n’amategeko birinda kwambuka muburyo bwa magendu no gutunda ibintu byaribyo byose byangiza umutekano cyangwa ubuzima bw’abaturage.”

Ingingo ya gatandatu y’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, ivuga kogukoresha umwana utaragezavkumyaka (18) umwe muri iyi mirimo ukurikira bibujijwe:

-Imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana.

Imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka,munsi y’amazi kandi harehare cyangwa hafunganye.

Imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye.

Imirimo ikorwa amasaha menshi mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.





Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *