Bugesera: Umubyeyi n’umwana bishwe no kurya inkoko yipfushije

Uncategorized

Umubyeyi n’umwana bo mu muryango w’abantu batandatu bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bitabye Imana, bikaba bikekwa ko bazize kurya inkoko yipfushije.

Abaturanyi b’uwo muryango, bavuze ko iyo nkoko bayiriye ku wa Gatatu, uyu muturanyi utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:“Ntabwo turamenya neza icyabishe, ariko turakeka ko bishobora kuba byatewe n’inyama z’inkoko baherutse kurya, iyo nkoko yari yapfishije, kuva bayirya bakomeje kugira ibibazo by’ubuzima“

Amakuru twakuye ahantu hizewe avuga ko uwapfuye ari Bwana Habanabakuze w’imyaka 41 y’amavuko, akaba ari nawe wari nyir’urugo, na Nshimiyimana Eric w’imyaka 9 y’amavuko, mu gihe abandi barimo Uwimana Denyse umufasha wa nyakwigendera, Usanase Agnes, Kayitesi Emelyne n’uwitwa Ujeneza Diane barembeye mu bitaro bya ADEPR biherereye mu murenge wa Nyamata.

Nyirabatesi Joy woroye inkoko bivugwa ko ariwe wabagurishije iyo nkoko yipfushije kuri uyo muryango akaba yahamagajwe n’inzego z’umutekano ngo atange ubusobanuro buhagije ku bijyanye n’ubu bworozi bwe bw’inkoko.

Umunyamakuru wa Indorerwamo.com ukorera mu Karere ka Bugesera, yasize hari gushakishwa uburyo imibiri ya ba nyakwigendera yagezwa i Kigali kuri RFI ngo ikorerwe isuzuma n’abahanga.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Richard MUTABAZI ngo aduhe amakuru arambuye kuri iyi nkuru, ku murongo wa terefone yatubwiye ko ari i Kigali mu nama, twongera kugerageza umurongo w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama ariko ntiyatwitabye, igihe umwe muri bo ari butwitabe, turongera kugaruka kuri iyi nkuru.

Ubundi amabwirizwa ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi asobanura neza ko nta mworozi wemerewe kugurisha inyama y’itungo ryipfushije, ndetse n’iritipfushije, itegeko riteganya ko hagomba kuba hari veterineri ubanza kuripima akabona gutanga uburenganzira bwo kurigurisha muri rubanda.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *