Twishimiye uyu mwanya wo kubagezaho ubutumwa bugamije kwibukiranya ibyiza byo kubaka umuryango mwiza.
UMURYANGO niwo shingiro y’imbaga y’abanyarwanda nk’uko Itegeko Nshinga ribivuga, ni igicumbi cy’umuco n’uburere, ni intangiriro y’ubuzima, niho ha mbere hatorezwa indangagaciro na kirazira, abana bakavamo abantu nyabantu, abanyarwanda babereye u Rwanda. Kandi Igihugu cyacu gifite intego yo kugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ubayeho neza mu muryango utekanye nk’uko biri mu ngamba z’iterambere.Iyo havuzwe urugo humvikana abarushinga ari bo: umusore n’inkumi bageze mu gihe cyo gushakana bombi bujuje nibura imyaka 21 bakiyemeza kubana nk’umugore n’umugabo, binyuze imbere y’amategeko, bagasezerana babishatse imbere y’idini cyangwa itorero bitewe n’imyemerere yabo. Iyo umusore n’umukobwa batangiriye urugendo rwabo imbere y’Imana n’imbere y’Ubuyobozi bwa Leta, bibongerera amahirwe yo kubana bakundanye, bubahana, buzuzanya muri byose, basohoza inshingano zabo uko bikwiye. Biba ari ibyishimo n’umugisha ku Gihugu no kw’Itorero/Idini, kubera ko byombi bigizwe n’imiryango. Leta y’u Rwanda ishimira cyane abagize Itorero/Idini uruhare bagira mu kwimakaza indangagaciro z’ugushyingirwa n’iz’umuryango mu bashakanye, gufasha ingo kurangwa n’indangaciro zishingiye ku ijambo ry’Imana no ku muco mu mibereho yazo. Pawulo Mutagatifu abwira abashakanye mu ibaruwa yandikiye Abanyefezi/Abefeso, umutwe wa 5, umurongo wa 33, yagize ati: “Nuko rero namwe, buri mugabo nakunde umugore we uko yikunda, n’umugore yubahe umugabo we.” Uru ni urugero rwiza rw’imiryango yuzuzanya kandi twifuza mu Rwanda.Nk’abayoboke b’Itorero/Idini, turasabwa guharanira ko Umuryango uba ishingiro ry’Ubukirisitu nyabwo, igicumbi cy’uburere bwiza n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, isoko y’umutekano wa Roho n’Umubiri mu ngo, mu baturanyi, no mu Miryango tubarizwamo ishingiye ku Idini/Itorero. Dukwiriye guhora twibuka ko umugabo n’umugore bakwiye kurangwa n’imyumvire, imitekerereze n’imigirire myiza bishingiye ku muco w’abanyarwanda. Bakamenya ko bafite uburenganzira bungana, kandi mu mibanire yabo bakarangwa n’ubwizerane, ubworoherane, ubwubahane, urukundo rwabahuje rugahora rutoshye, ukuri, kugira ngo bashobore kwiteza imbere mu mahoro asesuye. Umugabo n’umugore bagomba kuzuzanya, bagafatanya, bagashyira hamwe mu kubaka umuryango ndetse n’Igihugu. Hari indangagaciro zikwiye kuranga buri wese mu bashyingiranwe cyangwa ku bifuza kuzabana; muri zo hari: Kubaha umuryango wo gicumbi gitorezwamo kugira ubumuntu, kubana n’abandi, Kubaha no kurangwa n’ikinyabupfura, Gufatanya, Gusabana, Kwizerana no kujya inama, Kugira ubwuzu, Kugira ubuntu (gutanga nta cyo usabwe cyangwa utegereje ku wo uhaye), Kuzirikana (gutekereza ikintu ku buryo bwimbitse ukagihozaho umutima). Hari kandi kugira ubupfura nk’ipfundo rikubiyemo imyitwarire myiza nk’ubwangamugayo, ubudahemuka, kwiyubaha no kubaha abandi, kwicisha bugufi, kuba umwizerwa n’umunyakuri, kwihangana, kurangwa n’ubumanzi, kwiramira no kwitsinda, kuzuza amasezerano, kugira ijambo ryiza, gushima no gushimira, gukunda umurimo, kugira umurava, gukorera ku ntego, kuri gahunda no ku gihe, gukora umurimo unoze, gukorera hamwe, guhanga imirimo mishya no kuvugurura imikorere, gucunga neza umutungo, n’iyindi.Hari Imyitwarire igayitse na kirazira abagize umuryango bose bakwiye kwirinda: Kwiyandarika, kugira umwanda, kutita ku muryango wawe, kutarera neza abo wabyaye, kutubaha abandi, kwandagaza abandi, gusebanya, ubusinzi, kwiyemera, kwitinya, kwisuzugura, kumva ko ntacyo ushoboye, gucurana, kugira ubusambo, kuba intagondwa, kugira uburakari bukabije, kugira urwikekwe, kwivumbura, kugira ubugome, intonganya, kutagira urukundo n’impuhwe, kugira ivangura, itonesha, ihohotera n’ikandamiza, gusumbanya abana (umuhungu n’umukobwa), kugira ivangura mu bana, kumva amabwire, gucana inyuma kw’abashakanye, n’ibindi.Iyo mu muryango habuze urukundo, amahoro, ituze, ubusabane, ubufatanye, ubupfura, kubahana, koroherana, kuzuzanya n’uburere bufite ireme, ibyo twaba dukora byose ntibyashobora kuramba, twaba tubyubakira ku musenyi. Ubukirisito budashingiye kuri izi ndangagaciro bwaba ari amagambo atagira ibikorwa, kandi tuzi neza ko n’Imana yishimira ibikorwa byiza. Niyo mpamvu, mu bufatanye busanzwe buturanga twese, dukwiriye gufatanya tukajya dusura no guherekezanya ubushishozi ingo tuzigira inama, dushyira imbaraga ku burere bw’abana n’urubyiruko, tukabatoza kubaha ubuzima bwabo n’ubw’abandi, bagakomera ku busugi n’ubumanzi nk’abitegura gushinga ingo nziza mu bihe bizaza, mbese bakirinda ubusambanyi n’ibiyobyabwenge.Nk’uko mu ivanjiri ya Matayo, (Mat 5:16) hagira hati: “Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurikizeho gusingiza So uri mu ijuru”. Dukwiriye kubera abandi urugero rwiza, tugakomeza kuba imbarutso n’umusemburo w’impinduka nziza mu miryango yacu twubaka imiryango myiza; kandi abandi bakirisito n’abatari bo bakatureberaho. Nyakubahwa Jeannette Kagame, mu Isengesho ry’Abayobozi Bakiri Bato, ku wa 31 Kanama 2025, yagize ati: “Urugo ni u Rwanda ruto! Urugo kandi ni Ijuru rito! N’umwana w’Imana yavukiye mu muryango……Imana yaduhaye igihugu, iduha indangagaciro, iduha n’ubwenge. Tubikoreshe neza, ijuru duharanira tubanze turyubake hano ku isi”. Rero, Umurage mwiza dufite ni uwo kubaka Umuryango Ushoboye kandi Utekanye (UUU), kuko twemera ko umuryango ari umusingi, itorero n’igihugu byubakiraho; tukawubaka mu rukundo, ari wo muhamagaro duhuriraho twese mu myemerere yac
