Uncategorized

Abagore n’abakobwa basabwe kudatenguha Igihugu n’ubuyobozi bwabagiriye icyizere- MIGEPROF

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, yasabye abagore n’ abakobwa bagize Inama y’Igihugu y’Abagore guharanira kuba urugero rwiza no kudatenguha Igihugu n’ubuyobozi bwabagiriye icyizere.

Ibi yabitangarije ubwo abagize inama y’Igihugu y’Abagore bahuriye mu nama rusange isanzwe y’Igihugu y’abagore yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025 ikaba ibaye ku nshuro ya 24, ku nsanganyamatsiko igira iti ”Umugore ni uw’agaciro”.

Ni inama yibanda ku kuganira ku ruhare rw’abagore muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2, kurwanya ihohoterwa, kureba uko hashyirwa imbaraga mu gushishikariza abagore kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu kuva ku rwego rw’Umudugudu n’ibindi.

Bakaba bishimira ko kandi ibyo bari biyemeje ku kigero kifunzwa mu mwaka 2024-2025 ndetse bongera no guhiga indi mihigo mishya bazibandaho igaruka kuri gahunda y’ igihugu yo kwihutisha iterambere rirambye NST2 mu mwaka wa 2025- 2026.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yabwiye abagore n’abakobwa bitabiriye iyi nama ko mu myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, umugore yakomeje kuba ku isonga mu kugera ku iterambere ry’Igihugu kandi akarindwa imbogamizi zose, yaba kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara.

Abagize abagize inama y’igihugu ya bagore bavuga ko umwaka mushya w’imihigo binjiyemo bagiye ku wuhera iwabo mu midugudu kandi bagaharanira ko iterambere rizabanzirinzwa n’umutekano wo mu muryango

Mukanayomba Colette yagize ati” Nka bagore batowe buriya mu nzego za bagore hari ikintu baba batubonyeho tugomba gusubira hasi muri bagenzi bacu tukaganira kuri iyi mihigo ndetse tukaganira no kuri NST2 kuko ikubiyemo gahunda zose za leta ndetse inakubiyemo imihigo yose y’umugore, umugore wo hasi ntashobora kubisobanukirwa tutabiganiriye mu kagoroba ku muryango bityo umugoroba w’umuryango ukwiye kwitabirwa tukabiganiriramo tugafata ingamba wa mugore agafata iya mbere”.

Nyiransabimana Florence nawe yagize ati” Ibyo twiyemeje birashoboka kuko burya icya mbere n’ubufatanye no kuba wakumva ko inshingano ari izawe icyo tugiye ni ugushyira mu bikorwa ariko tukibanda cyane kubaka umuryango ushoboye, utekanye uzira amakimbirane, uzira ubuzererezi ndetse unazira igwingira ry’abana”.

Umuyobozi w’inama y’igihugu ya bagore Nyiramana Belancille yibukije abagore bitabiriye inama rusange ko kugirango bese imihigo neza aruko bazahera aho batuye bityo ko iterambere rirambye rizashoboka aruko bose babigizemo uruhare ndetse kwimakaza ihama ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigakomeza kuba ku isonga.

Yagize ati” Imihigo ya mutima w’urugo twarayivuguruye hari imirongo migari yagiyeho izadufasha mu gushyira mu bikorwa imihigo ya mutima w’urugo, kandi imihigo ya mutima w’urugo tugiye kuyesereza kuri buri mudugudu, imidugudu yose igize igihugu cy’u Rwanda CNF izaba irimo nk’uko byagarutseho kuko tuzaba dufite komite ya bantu barindwi tuzabakoresha ndetse ni nzego z’ibanze bakoreraho tubafashe kwese imihigo ya mutima w’urugo bamenye kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwaho, bamenye gahunda za leta.ikindi nuko kuri wa mudugudu abantu benshi usanga baba batazi amategeko abarengera tukaba tubasaba kubana mu mahoro bakamenya abana babyaye bakamenya kubateganyiriza aho niho tugiye kwesereza imihigo yacu”.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee, yasabye ba mutima w’urugo bitabiriye iyi nama kuba urugero rwiza ku bakiri bato ndetse bakanashyira mu bikorwa imihigo yabo ntihere mu magambo gusa.

Yagize ati” Ndagirango nkangurire abanyarwandakazi twese twagize amahirwe yo kugirirwa ikizere cyo kuyobora, mpereye kurimwe turi kumwe hano gukomeza kubera bagenzi bacu urugero rwiza mu mikorere n’imyitwarire kuko hari abato benshi batwigiraho”.

Minisitire Uwimana yakomeje agira ati”Tubegere tugire abo duherekeza tubasangiza ubumenyi ku buryo ubwo aribwo bwose nibwo tuzaba twituye uwa tugabiye nkuko duhora tubivuga kandi ndifuza ko duharanira kudatesha agaciro uwakadushubije. Mureke dushyire hamwe duharanira impinduka duhereye mu muryango ni tubigenza gutyo tuzagera ku muryango twifuza. Ibikorwa byacu nkuko nabivuze bive mu magambo bijye mu bikorwa”.

Ubusanzwe abayobozi abayobozi ba CNF kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego akagali ni ibihumbi 122 na bagore 64 hatariwemo 30% bari mu nama jyanama bose bakaba bagirwa inama yo guharanira kuba urufatiro rw’umuryango ushoboye kandi utekanye

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *