Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yibukije abanyeshuri ko isuku itazajya ireberwa ku ishuri gusa ahubwo ari ukuyimakaza mu buryo buhoraho bahereye iwabo mu Ngo.
Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwiswe #FresheriKuIshuri muri Kigali bwatangirijwe mu rwunge rw’amashuri rwa Karembure.
Ni ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku mu mashuri bwatangijwe mu Gihugu hose ku wa Mbere taliki ya 12 Mutarama 2026.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko isuku iri kumwanya wa mbere kuko ituma ibintu byose bigenda neza ndetse yibutsa abana ko batagomba kuyibuka bageze ku ishuri ahubwo bagomba kuva mu rugo basa neza.
Ati: “Isuku tuyishyire imbere kuko ituma byose bigenda neza, kandi umunyeshuri mbere yo guhaguruka murugo akwiye kwigenzura, akareba ko ari Fresh, yongeyeho ko isuku atari ikintu usanga ku ishuri gusa ahubwo uyikura mu rugo.”
Ubu bukangurambaga buzamara Igihembwe abanyeshuri bakangurirwa kugira isuku ku mubiri ku myambaro, isuku yo mu kanwa, ku ishuri n’aho batuye hagamijwe ko babigira umuco.
Mu Ntara y’Amajyaruguru ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku rwunge rw’amashuri rwa Fatima ruherereye mu Karere ka Musanze, Iburengerazuba butangirizwa rwunge rw’amashuri rw’Amahoro mu Karere ka Rubavu.
Mu ntara y’Iburasirazuba bwatangirijwe mu rwunge rw’amashuri rwa Dihiro ruherereye mu Karere ka Bugesera naho mu Ntara y’Amajyepfo bwatangirijwe mu Karere ka Huye muri Centre des Jeunes Sourds-Muets.
UWIHOREYE Bernard/Ijamboryumwana.rw
