Ababyeyi bibukijwe kohereza abana ku ishuri babahaye ibyangombwa nkenerwa kandi bambaye ‘uniforme’

Amakuru Uburezi

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandayisenga Janvière, yibukije ababyeyi ko nta mwana ukwiriye gukererwa kugera ku ishuri kandi akoherezwa afite ibyangombwa nkenerwa ndetse yambaye neza umwambaro w’ishuri (uniforme).

Ibi yabigarutseho mu nteko y’abaturage yo ku wa 6 Mutarama 2026 mu Murenge wa Nyarubuye; mu Kagari ka Nyarutunga.

Yabwiye abaturage, ko umubyeyi uzi ko atarohereza umwana ku ishuri, akwiye kwihutira kumwoherezayo, kandi akamwohereza amuhaye n’ibikenerwa byose.

Yagize ati: ”Kohereza umwana ku ishuri si ukumubwira ngo iruka gusa, ahubwo reba niba yambaye imyenda y’ishuri, hari udupira bambara bagashyiramo imbere amashati nta bifungo bikibaho mubashyirireho ibipesu, abenshi hano mwagiye mu ishuri ababyeyi bababwiye bati karaba ambara neza, tebeza jya ku ishuri. Ikindi ni ukubaha ibikoresho, ntabwo ari byiza kohereza umwana ku ishuri atagira ikaye, atagira ikaramu, utamuhaye amafaranga y’ifunguro ntabwo ari byiza. Babyeyi mwese mubyubahirize.”

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ko nabo kuri ubu bagerageza kwita ku bana babo bakajya kwiga basa neza bujuje ibisabwa nubwo ngo hari n’abo usanga batabikora.

Iyakaremye Jean Paul yagize ati: “Ubu abana bacu bajya ku ishuri basa neza kandi bakeye nta kibazo, kuko tuzi neza ko iyo umwana atujuje ibisabwa bituma atiga neza bikaba byanamuviramo gutsindwa amasomo ye. Tugira inama na bagenzi bacu kujya babyubahiriza.”

Yamfashije Marie Chantal na we yagize ati: “Nk’uko n’ababyeyi tuba dusa neza n’abana bacu nabo tubohereza ku masomo bakeye kandi ngira ngo wabibonye igihe batahaga, inama ubuyobozi butugira yo kwita ku bana bacu bakajya kwiga bameze neza turayubahiriza kandi cyane. Umwana wize yujuje ibisabwa no kwiga biramworohera.”

Mu mwaka wa 2024-2025, Akarere ka Kirehe kitwaye neza mu gutsindisha abanyeshuri mu byiciro bitandukanye.

Ubuyobozi bugatangaza ko byose bubikesha ubufatanye hagati yabwo, abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi.


Munezero Jeanne d’Arc/Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *