Akarere ka Musanze katangiye ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku ku mubiri, mu Ngo n’aho abantu bakorera mu Mirenge yose, hagamijwe kurinda abaturage bako ingaruka z’umwanda zirimo n’imirire mibi n’igwingira biterwa n’ibiribwa bitateguranwe isuku.
Ubu bukangurambaga buje nyuma yuko hirya no hino mu Mirenge itandukanye y’aka Karere hagiye hagaragara umwanda, kuburyo bugaragarira buri wese.
Bamwe mubaturge b’Umurenge wa Gacaca bavuze ko ubu bukangurambaga ari ingirakamaro kandi bizeye ko hari icyo buzahindura.
Umwe yaguze ati: “Twararanaga n’amatungo ariko ubu ntitukirarana nayo ubu dufite isuku kuko byanatumaga abana bacu bagira umwanda baterwa n’ayo matungo bakarwara inda, amavunja (…) ariko ubu isuku twayigize intego dufite ingarani, turakaraba tukoza amenyo byibura kabiri ku munsi mbese tugomba kwimakaza isuku tukayigira umuco ari nako tuyitoza abana bacu.”
Mugenzi we yavuze ko utatera imbere ufite umwanda, bityo ko buri wese isuku akwiye kuyigira iye akayitoza n’abakiri bato.
Ati: “Uko byagenda kose ntiwatera imbere kuko gutera imbere ni uko uba utekereza neza kandi mu gihe ufite uburwayi yaba umwanda yaba ayo mavunja, ari mu mubiri ntabwo waba uri gutekereza neza iterambere muri make rero isuku itwongerera intekerezo byagutse mu iterambere ry’Igihugu bityo rero tuyitoze n’abakiri bato bazakurane uwo muco.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yavuze ko ahakorerwa ubucuruzi n’ahahurira abantu benshi hari intambwe bamaze gutera ariko bashaka ko umuco w’isuku usakara no mu bantu mu ngo zabo, ku mubiri no ku myambaro kandi abaturage bakabitoza babna bobo.
Ati: “Ahakorerwa ubucuruzi, muri za resitora no mu mahoteli uyu munsi hari intambwe imaze guterwa kuburyo nabo uyu munsi babigize ibyabo ndetse hari n’aho usanga kugeza uyu munsi baragiye bashyiraho za puberi, ubu noneho ikirimo gukorwa kurushaho ni ukugira ngo tuve hahandi hahurira abantu benshi babandi twavuga ko babikora kubera ko binatuma ibyo bakora bigenda neza ahubwo noneho bijye no mu ngo z’abantu.
Buri muturage iwe amenye ko agomba kugira ubwiherero bwiza bwujuje ibisabwa, umuturage amenye ko atagomba kurarana n’amatungo, amenyako agomba kuryama akarabye yanabyuka agakaraba akoza amenyo Akita no kumyambaro ari nko babitoza abana babo kugira ngo bakurane umuco w’isuku.”
Ubu bukangurambaga bwahereye mu Murenge wa Muhoza bukomereza mu Murenge wa Gacaca bukaba buzankomereza no mu yindi Mirenge igize Akarere ka Musanze.
