Nestle yakuye ku isoko amata y’abana yasanzwemo uburozi

Amakuru Ubuzima

Uruganda rukora amata n’ibiribwa rwitwa Nestle rwatangaje ko rwakuye ku isoko amata y’ifu agenewe abana kuko basanze arimo ikinyabutabire cyitwa toxin gishobora kuba uburozi ku bana igihe bayanyweye.

Amata afite ikirango cya SMA yacurujwe mu bihugu bitandukanye ndetse uburozi bikekwa ko burimo bwatera umwana wabunyweye kumererwa nabi mu nda akagera aho kuruka.

Nestle yavuze ko nta burwayi bwari bwagaragara ku bantu bukomoka kuri aya mata, ariko yamaze kuyakura ku isoko n’aho yagurishwaga ku bwinshi.

Iti “Umutekano n’ubuzima bwiza bw’abana bacu ni wo murongo dushyize imbere. Turasaba imbabazi ku byabaye n’ingaruka byaba byagize ku babyeyi, abarera abana, n’abakiliya.”

Nestle yabwiye BBC ko amata ya SMA yiganje cyane mu bihugu by’i Burayi nk’u Bufaransa, u Budage, Autriche, u Butaliyani na Suède.

Yavuze ko ibicuruzwa bindi cyangwa formule zabyo zitakuwe ku isoko zizewe bityo abantu bakomeza kuzikoresha.

Iki kigo cyatangaje ko kizasubiza abakiliya amafaranga yabo, kivuga ko ikibazo cyatewe n’ibikoresho by’ibanze bimwe byagemuwe n’umwe mu bashinzwe kugemura ibikoresho by’ibanze.

Mu Budage, formule y’iki gicuruzwa zitwa Beba na Alfamino. Nestle France yo yatangaje ko yakuye ku isoko bimwe mu bicuruzwa byayo byitwa Gugoz na Nidal.

Abakiliya basabwa kubanza kureba niba igicuruzwa bagiye kugura kitari mu byatangajwe ko bifite ikibazo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *