Abana bahagarariye abandi mu Mirenge igize Akarere ka Rurindo basabye ubuyobozi gushyira icyumba cy’umukobwa ku bigo byose kitariho, kongera indyo yuzuye ndetse no kubaha amazi muza yo kunywa ku mashuri kuko ayo banywa aba ari ayo mu bigenga aba avanzemo ayimvura.
Babigarutseho nyuma y’amahugurwa yahuje abagize Komite z’abana bahagarariye abandi mu Mirenge yose uko ari 17 igize aka Karere.
Ni amahugurwa yateguwe na Cladho ku bufatanye na World Vision mu mushinga wa Enough Campaign ugamije kurandura igwingira.
Umwana uhagarariye abandi mu Murenge wa Rukozo, Iryivuze Munyakazi Angelus yavuze ko hakwiye kongerwa indyo yuzuye mu bigo by’amashuri kuko akenshi barya nabi.
Yagize ati: ”Duhura n’ikibazo cyo kurya indyo ituzuye ku mashuri ndetse bakajya banabitekana isuku nke hari ubwo usanga ibiryo birimo amabuye, imugu warya ukumva ni nko kurya ibitaka ikindi aho bitegurirwa rwose ahenshi usanga hari umwanda n’ababikora bawufite kandi ibyo byose byatugiraho ingaruka zo guhora turwaye dusiba amasomo yacu”
Yagarutse no ku cyumba cy’umukobwa avuga ko ahenshi biga bataha nta gihari kandi uba usanga bataha kure kuburyo iyo umukobwa yiyanduje agenda mu muhanda bose bamureba bakabatera ipfunwe mu gihe yakabaya abanza kwitunganya.
Ati” Ahenshi nta cyumba cy’umukobwa gihari iyo umukobwa yiyanduje ataha iwabo guhindura no kumesa kandi abenshi usanga ari kure mwibaze kugenda yiyanduje mu muhanda uko biba bigaragara hari ubona umupira agakenyera ariko nabyo ntibikuraho ko yiyanduje kandi agendana ipfunwe ry’uwamubonye cyangwa ko hagira ubikeka rwose mudufashe kiboneke bashiki bacu nabo babeho bisanzuye.”
Mugenzi we Isinginzwe Alice wo mu murenge wa Ntarabana, yavuze ko ikibazo cyo kutabona amazi meza yo kunywa ari ikibazo kibakomerera hakaba hari n’abo ushoborra gusanga amara igihe atayanywa kubera gutinya ayo mukigega kandi amazi ari ubuzima.
Ati: ”Twifuza ko mwadukemurira ikibazo cya mazi mu bigo bya mashuri aho usanga amazi meza ari ikibazo tunywa amazi mabi ibyo bikaba bituma ariho za ndwara zose zizamukira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutaganda Theophile, yashimiye abana batanze ibitekerezo abizeza ko bizitabwaho.
Yagize ati: ”Haricyo mwasabye kijyanye n’amazi meza kandi turakizi mu minsi ishize twarimo tugikoraho ntago ari ikibazo kizakomeza uko kiri ubungubu hari imiyoboro iri kubakwa uko mwabigaragaje niko binameze ariko ntago twicaye tubirimo uko ubushobozi bugenda buboneka bizajya bikemuka ndetse nayo kunywa muzayabona.”
Ku kijyanye n’ifunguro ridateguranwe isuku, n’icyumba cy’umukobwa yijeje abana ko bigiye gukurikiranwa.
Ati” Ibiryo bidateguranye isuku namwe mukwiye kutajya mwemera ko imiryango yacu irira cyangwa aho bitegurirwa haba hatari isuku ukabona isazi ziri kuzenguruka zivuye mu mwanda runaka mukwiye kubirwanya, niba ibiryo mubirya mukumva ari nki taka ibyo n’ikibazo ariko bigiye gukosoka ariko namwe mu ijwi ryanyu muba mufite abahagaragariye mujya mubivuga cyangwa mubyange mubitwereke. Ni ubutumwa tuzaha abayobozi b’amashuri babikosore ndetse ni kijyanye n’icyumba cy’umukobwa kirakurikiranwa.”
Abana banasabye ko hakorwa ubukangurambaga mu baturage bakajya bitabira guhinga uturima tw’igikoni, kuba ababyeyi bahambwa ibiti by’imbuto bivagwa n’imyaka kugirango abana bajye bazibona.

Munezero Jeanne d,Arc/ Ijamboryumwana.rw
